× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Peace Nicodeme mu bicu, Didace akora Km 96 kuri Moto: Tonzi yasize amateka i Muhanga

Category: Artists  »  4 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Peace Nicodeme mu bicu, Didace akora Km 96 kuri Moto: Tonzi yasize amateka i Muhanga

Umuramyi Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi akomeje kuvugisha benshi mu itangazamakuru no mu bakunzi b’umuziki wa Gospel kubera "Humura Healing Worship", ibitaramo by’amasengesho n’ihumure biri kuzenguruka igihugu hose.

Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze, bikomereza i Rwamagana ndetse n’i Nyagatare, mbere y’uko tariki ya 14 Kamena 2026 bigera mu Karere ka Muhanga mu rusengero rwa Zion Temple ahabereye igiterane cyitabiriwe n’abantu benshi bataramanye na tonzi batahana ihumure bitewe n’ibihe byiza byo gusenga no gusabana n’Imana.

Kimwe mu byaranze ibi bitaramo ni urukundo n’igikundiro Tonzi akomeje kugaragarizwa n’abakunzi be, ndetse n’ubuhamya bw’abantu bavuga ko bakomeje guhembuka imitima, kongera ibyiringiro no kwakira ihumure binyuze mu ndirimbo n’ubutumwa atanga.

Umunyamakuru Peace Nicodeme yarafashijwe bikomeye yisanga "mu bicu"

Mu bitabiriye igitaramo cyabereye i Muhanga harimo Peace Nicodeme, umunyamakuru w’inararibonye akaba n’Umuyobozi wa Sion Media. Mu mashusho yafashwe muri icyo giterane, yagaragaye yishimye cyane ari kubyina no kuririmba indirimbo za Tonzi.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Nicodeme yavuze ko ari umwe mu bafana bakomeye ba Tonzi kubera ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo ze ndetse n’ishyaka agaragaza mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Yagize ati: "Ndi umwe mu bakunzi ba Tonzi kuva kera. Indirimbo ze zanyubatse mu buryo bwinshi kandi nkunda uburyo akorana umurava umurimo w’Imana. Ni yo mpamvu nahisemo kumuherekeza muri ibi bihe by’ihumure. Nishimiye cyane ibihe yagiranye n’abatuye i Muhanga."

Umunyamakuru Peace Nicodeme yarafashijwe yiterera mu bicu

Didace Turirimbe yakoze urugendo rwa kilometero 96 kuri moto. Ikindi cyatangaje benshi muri Humura Healing Worship ni urugendo rwakozwe n’umunyamakuru Didace Turirimbe.

Uyu munyamakuru uri mu kwezi kwa buki yakoze urugendo rwa kilometero zigera kuri 96 kuri moto ava i Mukamira yerekeza i Muhanga nyuma y’uko imodoka yari yabatwaye ipfiriye mu nzira.

Didace yavuze ko yashatse uburyo bwose bwamugeza i Muhanga ku gihe ariko bikanga, bityo ahitamo gukodesha moto ku mafaranga ibihumbi 20 Frw kugira ngo adacikanwa n’ibi bihe yari yifuje kwitabira.

Didace yiyambuye umwambaro witwa "Bucyi" yambara uwitwa "Humura Healing" yerekeza i Muhanga. Yavuze ko umugore we wari wamuherekeje yahisemo gusubira mu rugo, mu gihe we yakomeje urugendo wenyine kugira ngo agere muri iki gitaramo.

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ibikorwa bya Humura Healing Worship bikomeje gukurura abantu benshi baturuka hirya no hino mu gihugu.

Urugendo rwa Tonzi muri Gospel

Tonzi ni umwe mu baramyi bafite amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yatangiye urugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka myinshi ishize, aza kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane.

Indirimbo ze zamamare zirimo Humura, Ushimwe, Respect, Sinjya muvaho, Umukunzi, Umugisha, Warabikoze, Impundu ft Injiri Borah, Ndagushima, Nimeonja, Mubwire n’izindi nyinshi zakomeje guhembura imitima y’abakristo.

Abanya Muhanga bishimiye gufata ifoto y’urwibutso na Tonzi

Tonzi ni umwe mu baramyi bafite amateka akomeye muri Gospel nyarwanda, aho amaze imyaka 37 mu muziki. Yatangiye urugendo rwe rwo kuririmba akiri muto, mu 1993 akora igitaramo cye cya mbere, nyuma aza kuba umwe mu bahanzi bafite Album nyinshi mu Rwanda."

Ibikurikira kuri Humura Healing Worship

Nyuma y’igitaramo cyabereye i Muhanga, amakuru ari kuvugwa mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Tonzi avuga ko agiye gukomereza ibikorwa bye ku mugabane w’u Burayi mu bitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’urwo rugendo, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda agakomereza gahunda ya Humura Healing Worship mu Karere ka Rubavu, aho abakunzi be bakomeje kwitegura kwakira ibi bihe by’umwuka byitezweho guhembura imitima ya benshi.

Imwe mu mafoto meza yaranze "Humura healing Worship"

Humura Healing Worship ikomeje kwerekana ko umuziki wa Gospel utari uwo kwidagadura gusa, ahubwo ko ushobora kuba igikoresho cyo guhumuriza abafite ibikomere by’umutima, kongera ibyiringiro no kuyobora benshi mu rugendo rwo kwegera Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.