× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Serge Iyamuremye agiye gukora igitaramo yise "One Spirit Live Recording"

Category: Rwanda Diaspora  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amerika: Serge Iyamuremye agiye gukora igitaramo yise "One Spirit Live Recording"

Umuramyi Serge Iyamuremye agiye kongera kunyeganyeza imitima y’abakunzi be mu gitaramo cyiswe "One Spirit Live Recording" azafatiramo amashusho ya zimwe mu ndirimbo nshya.

Ni igitaramo kizaba kuwa 29/12/2024 kikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho uyu muramyi asigaye atuye. Kizabera muri leta ya Arizona kuwa 29/12/2024. Muri iki gitaramo, uyu muramyi azifatanya n’abandi baramyi barimo Aime Frank n’abandi azakomeza gutangaza.

Mu kiganiro na Paradise, Serge Iyamuremye ukubutse mu Rwanda mu bikorwa by’umuziki ndetse no gusura inshuti n’abavandimwe, yatangaje ko iki gitaramo agiye gukorera muri Amerika harimo udushya twinshi. Yavuze ko mu minsi iri imbere yitegura kumara inyota abakunzi be dore ko kuri ubu ahugiye mu mishinga yo gukora indirimbo nshya.

Serge Iyamuremye ni izina rifite ubusobanuro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muramyi yamenyekanye mu ndirimbo zikunzwe cyane nka "Yesu agarutse" yakoranye na James & Daniella", "Biramvura", "Urugendo" yakoranye na Israel Mbonyi, "Yari njyewe", akaba yaraherutse gusubiramo indirimbo ye yitwa "Saa cyenda".

Serge agiye gukora igitaramo gikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.