× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Yves Rwagasore yiyemeje guhuriza hamwe abera mu gitaramo "Glorious Hymns"

Category: Rwanda Diaspora  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Canada: Yves Rwagasore yiyemeje guhuriza hamwe abera mu gitaramo "Glorious Hymns"

Umuramyi Yves Rwagasore uri kubarizwa mu gihugu cya Canada yateguje abakunzi be guhesha izina rya Kristo icyubahiro mu gitaramo cyiswe "Glorious Hymns" giteganyijwe ku Cyumweru cyo kuwa 14/12/2024. Ni igitaramo kizabera ahitwa "CLEOPATRA DR, OTTAWA" aho guhera saa kumi n’imwe za nimugoroba imiryango izaba ikinguye.

Amatike yo kwitabira iki gitaramo akaba akomeje kugurishwa aho itike ahasanzwe (Regular) ari 30$, muri VIP akaba ari 50$ mu gihe ticket igenewe Sponsor ari 100$.

Uyu muramyi uzwiho kuba inshuti y’akarago, avuga ko atahinduwe no kuba mu mahanga ahubwo ahamya ko akomeje komatana na Kristo ndetse akaba afashwa no kwibera mu bihe byiza byo gusenga Imana no kuyiramya.

Muri uko kwibera mu bihe byiza by’amashimwe, indirimbo nziza zikomeje kududubiza muri we akaba avuga ko kuramya Imana ari cyo gitambo cy’ishimwe atambira Imana nk’umubavu uhumura neza.

Uko kwegerana n’Imana no guhora ateganye n’intebe y’ijuru bikaba byarashibutsemo igitekerezo cyo gutaramira Kristo mu gitaramo cyiswe "Glorious Hymns".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Yves Rwagasore yagize ati: "Intego y’iki gitaramo ni ukuramya Imana, duhimbaza Imana dushima ibyo yakoze. Ni umwanya wo guha Imana icyubahiro twibuka imbabazi ndetse n’ubuntu twagiriwe, mbese muri iyi concert tuzanishimira album ya kabiri yanjye yiswe "Imbabazi".

Yakomerejeho avuga imvano y’izina ry’iki gitaramo. Yves ati: "Igitaramo cyitwa "Hymns" bishatse kuvuga indirimbo cyangwa se ibisingizo "Kuko tuzaba dusingiza Imana mu buryo bw’indirimbo".

Nka Paradise ntitwakora ikosa ryo kubaza imvo n’imvano ngo twibagirwe injyana! Abajijwe inyungu iki gitaramo gifitiye ubwami bw’Imana, yagize ati: "Inyungu gifitiye ubwami bw’Imana ni uguhuriza hamwe Abera bose mu bumwe tukaramya Imana, tuzamura Ibendera y’intsinzi yo kunesha."

Ntabwo Yves Rwagasore azaba ari wenyine dore ko azafatanya n’abandi baramyi nka Christian, Meloe, Olave, Grace, Lauretta, Soleil, Skyla, Jasper Worship Team ndetse n’abayumbe-Ottawa. Nyuma y’iki gitaramo arateganya kuzakora live recording itegura imurikwa rya Album ya 3.

Yves Rwagasore ni umwe mu baramyi bafite igihagararo cyiza mu buryo bw’Umwuka. Uyu muramyi wahamagawe akiri mutoya, azwi mu ndirimbo nka: Njyewe na Yesu, Wowe Ntujya uhemuka, Abiringiye Uwiteka, Thank you God n’izindi.

Yves Rwagasore yateguje igitaramo cy’Uburyohe

Intego y’iki gitaramo ni ukuramya Imana, duhimbaza Imana dushima ibyo yakoze - Yves Rwagasore

Yves Rwagasore azwi mu ndirimbo nka: Njyewe na Yesu, Wowe Ntujya uhemuka, Abiringiye Uwiteka n’izindi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.