Hari abaririmbyi baririmbye bagira bati: “Umva ngo araryoha, umubiri we ni igihaza, bose amaraso ye ni ikimara inyota.” Ni ko na Sauti Hewani Ministries bateguje igihangano bise “Irembo” babishimangira.
Ubwo baririmbaga ngo “Umva ngo araryoha, umubiri we ni igihaza, bose amaraso ye ni ikimara inyota,” nta wundi bavugaga uretse Yesu Kristo, Umwami w’abami akaba n’Umwana w’Imana Isumba Byose.
Na Sauti Hewani Ministries ikomeje muri uwo mujyo, aho yateguje igihangano gishya cyiswe “Irembo”, gishingiye ku butumwa bwiza, nk’uko Yesu yavuze ko ari we Rembo ry’intama.
Mu by’ukuri, iyo uvuze ivugabutumwa rinyujijwe mu ndirimbo zikorwa n’amatsinda (Groups cyangwa Ministries), usanga bakoresha imbaraga nyinshi mu kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu.
Mu bihe byashize, twabagejejeho zimwe muri Ministries ziri ku isonga mu gukangurira benshi kuva mu byaha, binyuze mu bitaramo by’ivugabutumwa.
Muri zo harimo na Sauti Hewani Ministries, yamaze gufata imitima y’abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, aho bafite n’amateraniro yitwa Sauti Prayer Room, aba buri Cyumweru nimugoroba.
Mu gukomeza uyu murimo w’ivugabutumwa, Sauti Hewani Ministries, izwi cyane mu ndirimbo “Ijisho ry’Imana”, yubatse izina mu buryo butangaje.
Ubu yateguje abakunzi bayo ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, izatangira gukora amashusho (shooting) y’indirimbo nshya yitwa “Irembo.”
Paradise yabajije Umuyobozi wa Sauti Hewani Ministries, Apostle Missionaries Emmanuel Uwimana, ibijyanye n’iki gikorwa ndetse n’aho kizabera. Uyu muyobozi yatangaje ko abakunzi babo bafite byinshi babateganyirije.
Yagize ati: “Abakunzi bacu bashonje bahishiwe ibyiza, kuko duhora tubategurira ibikorwa byiza. Ubu dufite igikorwa cyo gukora amashusho y’indirimbo yitwa ‘Irembo’, ifite amavuta nk’ayo mu ndirimbo ‘Ijisho ry’Imana’, yakunzwe cyane.”
Apostle Missionaries Emmanuel Uwimana ntiyagarukiye aho, ahubwo yanatangaje aho iki gikorwa kizabera.
Yagize ati: “Igikorwa cyo gukora amashusho y’indirimbo ‘Irembo’ kizaba kuri uyu wa Gatandatu i Gashora, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba.”
Sauti Hewani Ministries imaze kwamamara haba mu Rwanda no mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Kimwe mu bimenyetso by’iterambere ryayo ni uko iherutse guhurira ku rubyiniro n’icyamamare mu muziki wa Gospel, Rose Muhando, wanabasezeranyije kuzakorana indirimbo mu gihe kiri imbere.
Iyi Sauti Hewani Ministries ifite kandi umwanditsi n’umutoza w’indirimbo, Umwari Rachel Rwibasira, wanditse indirimbo “Ijisho ry’Imana” na “Bwana wa Mageshi.”
Uburyo atondeka amagambo y’indirimbo, ayobowe n’Umwuka Wera nk’uko babyizera, ni bwo bwatumye ibyo bihangano bigera ku mitima y’ababikurikirana. By’umwihariko, indirimbo “Ijisho ry’Imana” ni yo yabaye intangiriro y’ubwamamare bwa Sauti Hewani Ministries, ndetse n’ubu imyiteguro y’ibikorwa bishya irakomeje.
Reba indirimbo “Ijisho ry’Imana”