× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Adrien na Gentil banejeje Meddy bemeza bidasubirwaho ko bazabana na we mu bitaramo muri Kanada

Category: Rwanda Diaspora  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Adrien na Gentil banejeje Meddy bemeza bidasubirwaho ko bazabana na we mu bitaramo muri Kanada

Meddy arishimye cyane nyuma yo kwemererwa bidasubirwaho na Gentil Misigaro na Adrien Misigaro ko bazabana na we mu bitaramo byo Kuramya n’Ubuhamya azakorera muri Kanada mu Kuboza 2024

Ibi bitaramo Meddy wiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gutera akinyuma iz’isi, akiyemeza kuvuga Ubutumwa Bwiza kugera ku bantu barenga amamiriyoni, bizabera mu migi yo muri Kanada ari yo Montreal, Toronto na Ottawa.

Ku wa 14 Ukuboza 2024 azaba ari mu Mugi wa Montreal ku rusengero rw’ahitwa Resurrection, ku wa 15 mu Mugi wa Toronto ku rusengero ruzwi nka Stone Church, ku wa 21 mu Mugi wa Ottawa ahitwa Algonquin commons Theatre.

Mu butumwa bushimira Gentil Misigaro wiyemeje amaramaje kuzabana na we muri ibi bitaramo byiswe The Night of worship and Testimonies (Ijoro ryo Kuramya no (gutanga) Ubuhamya), yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Meddy yagize ati: “Umuvandimwe wanjye Gentil Misigaro yabyemeje! Tuzabana mu bitaramo mu migi ya Kanada! Mbega ijoro ryiza tugiye kugira!”

Kuri Adrien Misigaro na we wemeje ko azabana na we muri iyi migi yose, Meddy yagize ati: “Ubu noneho muraburiwe! Umugabo nyirizina Adrien Misigaro ubwe yemeje ko azabana nange muri ibi bitaramo! Kanada igiye kubona ibyo itigeze ibona!”

Meddy aheruka gukorera ibitaramo muri Leta ya Main yo mu Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za Nzeri 2024. Ibi bitaramo byose abikora ku ntego yihaye yo kugeza Ubutumwa Bwiza ku bantu babarirwa mu mamiliyoni.

Muri iyo ntego yo kuvuga Ubutumwa bitanyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, Meddy yavuze ko intego ye ari ukuyobora abantu ibihumbi icumi (10,000) bo muri Texas (imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho atuye) aberekeza kuri Kristo, na Miliyari (1000 000 0000) muri Afurika, ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu birimo na Kanada.

Yabivuze agira ati: “Ibi ntangaje mubibike, nibiba muzibuke ko nari narabivuze.” Ni urugendo yatangiye nyuma y’inzozi yagize, aho Yesu yamubazaga niba yakomeza kubaho atamuzi, kubaho amuzi, cyangwa guhitamo kumubera inshuti, Meddy agahitamo kuba inshuti ya Yesu.

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bazabana na Meddy mu bitaramo bye bizenguruka Kanada byo mu Kuboza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.