× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Opinion: Vestine & Dorcas na M. Irene bazongera basubirane, ni ikibazo cy’igihe!

Category: Opinion  »  47 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Opinion: Vestine & Dorcas na M. Irene bazongera basubirane, ni ikibazo cy'igihe!

Kuba Vestine na Dorcas batandukanye na M. Irene ku nshuro ya kabiri, birashoboka ko bazongera gukorana nk’uko n’ubwa mbere batandukanye bakongera gukorana.

Mu minsi ishize, inkuru yavuzwe cyane mu myidagaduro nyarwanda ni itangazo ryashyizwe hanze ku wa 13 Kamena 2026 na Vestine na Dorcas, rivuga ko basoje amasezerano yo gukorana na Murindahabi Irene.

Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene wari umaze imyaka itanu ayobora ibikorwa bya Vestine na Dorcas binyuze muri MIE Entertainment, yemeye ko batandukanye mu mahoro. Ku babibonye bwa mbere, byasaga n’aho uru ari urugi rufunzwe burundu.

Ariko iyo usesenguye amateka y’ubu bufatanye, ukareba aho buri ruhande rugeze mu buzima, biragorana kwemeza ko iri ari iherezo. Ahubwo bishobora kuba ari ikiruhuko cy’igihe gito.

Iyi si yo nshuro ya mbere aba bombi batandukanye. Mu 2021, habaye amakimbirane akomeye hagati ya M. Irene n’umuryango wa Vestine na Dorcas. Icyo gihe ikibazo cyari gishingiye ku micungire y’umuyoboro wa YouTube ndetse n’uburenganzira ku bikorwa byabo bya muzika.

Ni bwo havutse imvugo yamamaye cyane ya "Cano y’Abana", nyuma y’uko nyina wa Vestine na Dorcas asabye ko ahabwa "cano y’abana".

Mu gihe abantu benshi batekerezaga ko byose birangiye, hashize amezi make impande zombi ziricara zirumvikana, ubufatanye burasubukurwa, ndetse icyo cyiciro kiba intangiriro y’intsinzi ikomeye kurushaho.

Nyuma yo kongera gukorana, ni bwo hasohotse indirimbo zabaye amateka muri Gospel nyarwanda zirimo Yebo, Emmanuel, Ihema n’izindi nyinshi.

Muri icyo gihe ni bwo Vestine na Dorcas bavuye ku rwego rw’abakobwa bafite impano zo kuririmba, bagahinduka ibyamamare byuzuza ahabereye ibitaramo, bakagira shene ya YouTube akurikirwa n’abarenga miliyoni, ibihangano byabo na byo bikagira amamiliyoni y’ababireba, gihamya ko bamenyekanye no hanze y’u Rwanda.

Ibyo ubwabyo ni ikimenyetso gikomeye ko aba bantu bafite amateka yo gutandukana bagasubirana. Nta mpamvu yo kwemeza ko bidashobora kongera kubaho.

Ikindi gituma bishoboka ni uko M. Irene atari umujyanama usanzwe. Mu myaka itanu ishize yubatse ikirango cya Vestine na Dorcas mu buryo bukomeye.

Yashoye amafaranga mu gutunganya indirimbo zabo, amashusho, kwamamaza ibikorwa byabo, kubashakira ibitaramo, kubafungurira amarembo y’itangazamakuru no kubaka isura yabo nk’abahanzi ba Gospel bafite uburemere. Iyo abantu bavuga amateka y’izamuka rya Vestine na Dorcas, biba bigoye kutavuga izina rya M. Irene.

Ni yo mpamvu n’itangazo ryo gutandukana ritigeze rimutera kuvugwa nabi. Ahubwo Vestine na Dorcas ubwabo bamwise umubyeyi, umujyanama ndetse n’umuntu wabafashije gukura. Bavuze ko igihe kigeze ngo "baguruke bakoresheje amababa yabo bwite."

Ayo magambo nta mwuka w’urwango urimo. Ahubwo agaragaza ko gutandukana kwabo kwabaye mu bwubahane.

Iyo abantu batandukanye bashwanye, ntibakoresha amagambo nk’ayo.

Hari n’ikindi abantu benshi batitaho. M. Irene ubu ari mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwe. Nyuma yo gutangaza ko azakora ubukwe na Nishimwe Liliane tariki ya 15 Kanama 2026, birumvikana ko agomba gushyira imbaraga ku rugo rwe.

Kubaka urugo rushya bisaba igihe, amafaranga n’umutima. Birashoboka rero ko kuba ibikorwa bya MIE Entertainment bigiye kugabanuka mu gihe runaka atari ukubera ikibazo cya Vestine na Dorcas gusa, ahubwo ari n’uko ubuzima bwe bwite bugiye guhinduka.

Ni ibintu bisanzwe. Hari abantu benshi bagabanya akazi mu gihe baba bitegura kubaka urugo, bakabanza gutuza, nyuma bakongera gusubira mu mirimo yabo.

No ku ruhande rwa Vestine, ubuzima bwe na bwo bwahindutse cyane. Mu 2025 yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo. Nyuma y’amezi make hatangira kuvugwa amakuru y’ibibazo mu rushako rwabo, ndetse yigeze no kwandika ubutumwa burebure agaragaza ko yicuza amahitamo yakoze.

Nubwo atigeze asobanura byose ku mugaragaro, ayo magambo yakurikiwe n’amakuru yavugaga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we.

Mu mpera za 2025 yasigaye muri Canada, mu gihe Dorcas na M. Irene bagarukaga mu Rwanda. Mu Werurwe 2026 yibarutse umwana w’umukobwa i Vancouver, aho amakuru menshi avuga ko akomeje kuba.

Iyo umuntu abyaye ubwa mbere, ubuzima bwe burahinduka. Umubyeyi mushya akenera igihe cyo kwita ku mwana, kwiyubaka no kongera kubona umurongo w’ubuzima bwe.

Niba koko Vestine ari mu rugendo rwo kwita ku ruhinja rwe no kwisanisha n’ubuzima bushya, ntibyaba bitangaje kubona ibikorwa bya muzika bigabanyutse cyangwa hakabaho impinduka mu buryo ikipe yabo ikora.

Hari n’ikindi gishobora kuba cyarabereye inyuma y’amarido. Abakunzi benshi ba Vestine bavuga ko nyuma y’ibyo yanyuzemo mu rushako, ashobora kuba akeneye abantu bamwegereye bamufasha kongera kubona ituze.

Niba koko hari ibikomere yahuye na byo, bishobora kuba biri mu mpamvu zatumye abafatanyabikorwa be bemera ko afata umwanya wo kwiyitaho aho gukomeza igitutu cy’akazi.

Ntabwo ibyo byaba ari ikimenyetso cy’uko umubano wabo warangiye. Ahubwo bishobora kuba ari uburyo bwo guha umuntu umwanya wo gukira.

Hari n’ikindi kintu gikomeye kitagomba kwibagirana.

Ubucuruzi bwa muzika ntibushingira ku marangamutima gusa. Bushingira no ku nyungu. Vestine na Dorcas baracyafite ibihangano byinshi byakorewe muri MIE Entertainment. Hari uburenganzira bw’indirimbo, amashusho, amasezerano n’indi mishinga ihuriweho. Iyo abantu bafite ibintu byinshi bibahuza, akenshi ntibapfa gutandukana burundu.

Ni yo mpamvu no mu bucuruzi busanzwe usanga abafatanyabikorwa bashwana, bagatandukana imyaka ibiri cyangwa itatu, nyuma bakongera bagahurira ku nyungu imwe.

Ikindi gihamya ni uko nta ruhande na rumwe rwatangiye gusebanya cyangwa gushinjanya nk’uko bikunze kugenda iyo abantu batandukanye nabi. Nta kiganiro M. Irene yigeze atanga asebya Vestine na Dorcas. Na bo nta jambo bigeze bavuga rimutesha agaciro. Ahubwo impande zombi zakomeje kuvugana mu cyubahiro.

Ibyo bituma inzira yo kongera gukorana ikomeza gufunguka.

Birashoboka ko mu mezi make ari imbere M. Irene azaba ahugiye mu rugo rwe rushya. Vestine na we azakomeza kwita ku mwana we no kongera kubaka ubuzima bwe. Dorcas na we ashobora gukomeza ibikorwa bye mu gihe mukuru we akiri mu kiruhuko cy’ububyeyi.

Nyuma y’aho, ibintu nibimara gutuza, nta cyabuza impande zombi kongera kwicarana zikareba niba hari uburyo bwo kongera gukorana.

Nta muntu ushobora kuvuga ko bizaba byanze bikunze. Ariko amateka yerekana ko bamaze kubikora rimwe. Imiterere y’itandukana ry’ubu na yo ntigaragaza urwango. Ahubwo igaragaza abantu bageze ku masangano y’ubuzima, buri wese akaba agiye kubanza kwita ku nshingano ze bwite.

Ni yo mpamvu, ukurikije amateka yabo, uburyo batandukanye, amagambo bakoresheje, ndetse n’ibihe buri ruhande rurimo kunyuramo, gutandukana kwabo kutari iherezo ry’umubano, ahubwo bishobora kuba ari akaruhuko.

Niba hari icyo amateka ya "Cano y’Abana" yatwigishije, ni uko rimwe na rimwe abantu bashobora gutandukana, bagafata igihe cyo gutekereza, hanyuma bagasubira hamwe bafite imbaraga nshya.

Gusa, iki ni igitekerezo cy’umwanditsi wa Paradise mu mboni ze. Ni yo mpamvu na bwo utakwemeza ijana ku rindi ko Vestine & Dorcas na M. Irene bashobora kongera gukorana.

Si ikibazo cyo kumenya niba bishoboka gusa, ahubwo bishobora kuba ari ikibazo cy’igihe.

Ese wowe ubona Vestine & Dorcas na M. Irene bazongera bagasubirane, kikaba ari ikibazo cy’igihe?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.