Mu nyigisho yatanze ku wa 19 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuba Inkoramutima y’Imana”, ashingiye ku magambo ari muri Yesaya 43:2-5.
Ayo magambo agereranya n’impano y’umunsi, agira ati: "Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe.
Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.
Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba. (Yesaya 43:2;5)
Pastor Gisanura ati “Amen, mwakire neza ijambo ry’Imana.”
Yavuze ko Imana ari Imana y’amasezerano kandi ikiranuka mu byo ivuga, ku buryo n’iyo abantu bayitenguha, yo ikomeza kuba indahemuka. Yibukije ko Imana isezeranya kuba hafi y’abayo mu bihe byose, yaba mu bibazo, mu byago cyangwa mu bihe bikomeye.
Akoresheje Bibiliya yagize ati: “Nunyura mu muriro ntuzashya, mu byago, mu bibazo, mu bisubizo, nta cyo uzaba kuko Imana muzaba muri kumwe. Ibyo bihe uzabinyuramo, uzabibona, uzabicamo, ariko uzibuke ko uri inkoramutima y’Imana.”
Pastor Gisanura yasobanuye ko kuba Imana ari Imana y’umuntu ku giti cye bisobanuye ko ifite inshingano zo kumuyobora, kumurengera no kumuremera ibisubizo mu bihe byose.
Yashimangiye ko Imana ari Umuremyi ushobora kurema ibitariho, nk’uko yaremeye Abisirayeli inzira mu nyanja, amazi mu rutare ndetse ikabamanurira manu mu butayu.
Yatanze ubuhamya bw’ibyabaye mu rugo rwe ubwo bari bamaze igihe kinini badafite amazi. Yavuze ko yasabye abana be gusengera amazi, buri wese akamushyira ahantu hatandukanye kugira ngo asenge. Nyuma y’amasengesho yabo, ngo amazi yaraje.
Yagize ati: “Nabwiye abana banjye nti musengere amazi aze. Numvise basengera ahantu hose. Nagiye kujya kumva numva amazi araje. Nahise mfungura amarobine mbona amazi aje. Imana yararemye. Aho byari bifunze byarafungutse.”
Yakomeje ashimangira ko abantu bakwiriye gutoza abana gusenga no kwizera Imana nk’uko abana babyizera nta buryarya.
Agaruka ku magambo agira ati “Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda”, Pastor Gisanura yavuze ko umuntu akwiye gukora ibishimisha Imana kugira ngo abe inkoramutima yayo, kuko Imana irinda kandi igatabara abo ikunda.
Yagize ati: “Haranira kuba inkoramutima y’Imana, kugira ngo ibyo ukora n’ibyo uvuga bigere ku mutima wayo.”
Yongeyeho ko Imana ishobora kurema ibisubizo ahantu umuntu adatekereza, ikagura ibikorwa bye ndetse ikamuhesha umugisha urenze uwo yari yiteze.
Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura yahamagariye Abakristo kwizera Imana nk’Imana yabo bwite, bakayiringira mu bihe byose kandi bagaharanira kuba inkoramutima zayo kugira ngo bagendere mu masezerano yayo no mu burinzi bwayo.