× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Cameraman w’umurokore aratabaza! Abakobwa nibo batoranya gafotozi-Dore amarorerwa abera mu bukwe akagirwa ubwiru

Category: Testimonies  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Cameraman w'umurokore aratabaza! Abakobwa nibo batoranya gafotozi-Dore amarorerwa abera mu bukwe akagirwa ubwiru

Mu minsi ishize narebye kuri status y’umwe mu ba Cameraman b’abahanga muri uru Rwanda, gusa akaba azwiho ko akijijwe kandi akaba azwiho kwitwararika muri byose, ariko nakubiswe n’inkuba.

Natangajwe no kuba cameraman yarashyize kuri status ye umukobwa mwiza w’ikimero ariko wifotoje imyanya y’ibanga yenda kugaragara.

Mwihangane mvuge nti ’yanitse amatako yose’, ndese habura gatoya ngo igitsina cye agishyire ku karubanga. Byatumye ntunga micro cameraman, nawe ntiyazuyaza ambwira agahinda bahura nako mu mwuga wabo kakagirwa ubwiru.

Hari ijambo ry’Imana rivuga ngo "Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo". (2 Abakorinto 6:3)

Ubwo nabonaga iyi foto, namubajije niba abayibonye kuri status ye itababera igisitaza, ansubiza ko nta kibazo abibonamo kuko intego ye ari ukugaragaza ko ikigo akorera gifotora amafoto meza, bivuze ko yari agamije kwamamaza ibikorwa bye gusa.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yashyize hanze byinshi tutari tuzi. Ati; "Mu mwuga wacu duhuramo n’ibibazo byinshi mutamenya, twe nk’abakristo biratugora, gusa nyine twirinda kubigira urwitwazo, umuntu akamenya Imana imurimo, akibuka ko ibyo arimo ari akazi, ndetse akirinda kubitekerezaho".

Aha yatanze urugero rw’uburyo aba cameraman amafaranga menshi babona bayahabwa n’abakobwa bifotoza bambaye uko bavutse, ndetse no gufata video "Shooting" z’abakobwa bambaye uko bavutse. Aha nahise nikanga, ndatangara, ngira amatsiko yo kumubaza ibintu bitandukanye.

Namubajije niba atinyuka akinjira mu cyumba cy’abantu babiri agatinyuka kumutunga micro yambaye ubusa, mu kunsubiza ati"Bibaho cyane rwose. Nonese urumva wabyanga? Kandi umwuga wanjye ari ugufotora?"

Ati "Ndabikora cyane rwose, gusa nkabifata nk’ibibambwe. Umukobwa rwose ntatinya ko mwiherera ukamufotora amafoto menshi atandukanye yambaye ubusa ukamuha amafoto ye ari soft, andi ari hard copy, akakwishyura pee".

Kubyerekeye Shooting, aha yavuze ko muri iyi minsi rwose ashobora kubona ikiraka cyo gukora video y’abakobwa bambaye ubusa buri buri. Aha twamubajije aho izo video bazishyira, asubiza ko bazibika mu mashini zabo bakajya bazireba, cyangw bakazereka abo bashaka. Gusa ikibabaje usanga bamwe muri bo ari abiyita abakristo.

Uyu mu cameraman wambwiraga ibi, nta kindi yari agamije uretse guhwitura bagenzi be bagwa mu mutego w’ubusambanyi bitewe no kutagira amakenga. Aha yanadupaye urugero rw’ibibera mu bukwe bitajya bivugwa. Yabanje kubaza ati"Nonese bro, ni iyihe mpamvu mu bukwe abakobwa ari bo batoranya cameraman? Ni uko abagabo byabananira?" Aha umunyamakuru wacu yaratsinzwe abura icyo asubiza.

Yahise amubwira ati, "Umva rero nkubwire ikintu utari uzi, muri iyi minsi abakobwa benshi basigaye bajya gushaka bafite intego mwe mutazi. Nzi bagenzi banjye benshi baryamanye n’abageni ku munsi ubanziriza ubukwe cyangwa ku munsi w’ubukwe.

Umukobwa agutumaho ngo umugereho kare, ukamusanga mu nzu ari buhagurukiremo, abandi batarahagera, ubwo mukabisoza ukigendera, umusore ntarabukwe".

Aha namubajije niba ari ibintu bipangirwa aho, ansubiza ko akenshi batangira ubucuti umushinga w’ubukwe ugitangira, uko ubukwe bwegereza bakagenda bahurira muri twinshi.

Aha yanatinyutse kuvuga ko abenshi banahaterera inda, asaba abo bahuje umwuga kuba maso kuko satani yabahagurukiye. Yongeyeho ati, "Njye ntibyambaho, gusa namenye ko ababikora usanga ari abapfumu babwira abakobwa ko kugira ngo urugo ruzarame bagomba kubanza kuryamana na cameraman".

Yanavuze kandi ku marorerwa akorwa n’abambariye abageni. Ati "Ese brother usigaye ubona ukuntu abantu bambarira abageni ari abasore n’inkumi bacyeye? Biriya ntukabitindeho tu! Bariya batipe basigaye bahana gahunda na ziriya nkumi, ubukwe iyo burangiye akenshi bahita bajya ahabugenewe bakarara bashyira mu bikorwa ibyo abageni baba barimo".

Aha yavuze ko akenshi abasore bafite amafaranga dore ko abenshi bakodeshwa, bayakoresha iryo joro na ziriya nkumi. Umunyamakuru wa Paradise.rw yahise yibaza ati, "Ese ko numva hakwiye ubushishozi!, Cameraman mu mwuga wanyu mwige gukiranukira ahiherereye".

Impamvu twanditse iyi nkuru washakaga kuburira aba cameraman mu kazi katoroshye bahura nako umunsi ku wundi. Cameraman twaganiraga yatanze inama kuri bagenzi be ati "Gutakaza ubukristo biragatsindwa;

Menya igikwiye n’ikidakwiye mu mwuga wawe, jya usengera umwuga wawe, usabe Imana kuguha ubwenge muri byose, gira amakenga muri byose utegereje ibyasezeranyijwe! Have have have! Wikoraho utegereje Umwami, wikoraho! Wikoraho utegereje ibyasezeranyijwe".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nihatari pe

Cyanditswe na: Oreni  »   Kuwa 30/03/2023 19:28

Ndunva twarajwemo kbx naba kristo Koko!!? Imana niyo yaturengera twe tukiri ingaragu noneho ubanza no kubona umugore muzima bigoranye🙆🙆🤦

Cyanditswe na: jeremie uzayisenga  »   Kuwa 30/03/2023 00:21