× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu gahinda gakomeye Umukunzi wa Cherissa Tona yavuze ku bihe bya nyuma bagiranye

Category: Testimonies  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Mu gahinda gakomeye Umukunzi wa Cherissa Tona yavuze ku bihe bya nyuma bagiranye

Uwari umukunzi wa nyakwigendera Cherissa Tona waririmbaga muri Healing Worship Ministry, Mutabazi Eric, mu gahinda kenshi yavuze ibihe bya nyuma yagiranye na we byasaga n’aho yasezeraga.

Mutabazi Eric yari amaze imyaka irenga ibiri akundana na Cherissa nk’uko yabivuze agira ati: “Cherissa yari umukunzi wanjye, twari tumaze kumenyana, hashize imyaka irenga ibiri, twamenyanye mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Karindwi.”

Nk’uko yakomeje abivuga, ibihe yagiranye na we azahora abyibuka. Yagize ati: “Twagiranye ibihe byinshi nzahora nibuka, ariko ndabishimira Imana cyane (ko twabigiranye). Ni amahirwe nagize yuko Imana yahuje inzira zacu tukabasha gukundana, tukabasha gushakira Imana hamwe. Imana ni yo itanga kandi ni yo yisubiza. Ihabwe Icyubahiro.”

Nk’umuntu bakundanaga, byari bigoranye ko agira icyo atangaza, ariko mu mbaraga nke yihanganye avuga bike mu byo yibuka byamuranze mu minsi ye ya nyuma. Yagize ati: “Biragoye kuba umuntu yafata umwanya uhagije mu by’ukuri wo kuvuga kuri Cherissa by’umwihariko nkanjye (twakundanaga), ariko ndashimira Imana kuko ari yo ikora ibintu bitangaje.”

Yavuze ibintu bibiri atazibagirwa mu byaranze ubuzima bwe bwa nyuma, ibyamweretse ko yasaga n’uri gusezera.
Mu magambo ya Eric yagize ati: “Ndashaka kuvuga ibintu bibiri by’ingenzi, nk’ibyo nibuka bya hafi.

Icyumweru kimwe mbere yuko agira isabukuru ku wa 19 Ukwakira 2024, yansabye yuko twajya gusura imva y’umubyeyi we, sinamwemerera ndamwangira, ndamubwira nti reka tuzajyane n’abavandimwe n’abandi bose, arambwira ati ‘Tugende nta kibazo, byatuma bidusubiza inyuma, byatinda, kandi ndashaka kujyayo,’ ndabyemera turagenda dushyirayo indabo turagaruka.”

Yakomeje ati: “Icyumweru gikurikiyeho na cyo yari isabukuru ye y’amavuko, na bwo arongera arambwira ati ‘Mfite bashuti banjye kera twaririmbanaga, ndashaka ko tujya kubasura,’ turagenda turabasura, turamya Imana hamwe na bo, ariko nkumva barimo kuvuga ko bataherukanaga.”

Yasoje agira ati: “Nubwo ntabibonaga, Cherissa yari arimo gusezera. Ubu ndasubiza amaso inyuma nkabibona ko yasezeraga, nubwo umutima uremerewe kubera ibyo bihe byose nagiranye na we n’indi migambi twari dufitanye itari kera, ariko Imana ikamukunda kundusha kuko namukundaga.”

Cherissa Tona Uwanjye wari umwe mu baririmbyi b’inkingi ya mwamba mu itsinda rya Healing Worship Ministry akaba n’umuvandimwe wa Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021, yasezeweho bwa nyuma mu marira n’agahinda, hagarukwa ku buzima bwamuranze.

Aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s’ muri Kaminuza ya African Leadership Universtiy [ALU], akaba yasezweho bwa nyuma mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, wabereye ku rusengero rwa Light Church.

Yari asanzwe ari umukozi wa Banki ya Kigali, apfa ku wa 3 Ugushyingo 2024, yari afite imyaka 23, kuko yavutse ku wa 26 Ukwakira 2001. Yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024.

Uwari umukunzi wa nyakwigendera Cherissa Tona waririmbaga muri Healing Worship Ministry, Mutabazi Eric, mu gahinda kenshi yavuze ibihe bya nyuma yagiranye na we byasaga n’aho yasezeraga

Cherissa yapfuye afite imyaka 23 gusa

Yashyinguwe i Rusororo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.