× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Theo Bosebabireba akurikije ibibera mu nsengero arasaba ko n’izasigaye zagenzurwa zimwe zigafungwa

Category: Testimonies  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Theo Bosebabireba akurikije ibibera mu nsengero arasaba ko n'izasigaye zagenzurwa zimwe zigafungwa

Theo Bosebabireba, umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza uri mu bazwi cyane mu Rwanda, nyuma y’igihe kigera hafi ku myaka itandatu ahagaritswe mu itorero akaza kongera gukomorerwa, yashimangiye ko zimwe mu nsengero zari zikwiriye gufungwa.

Yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu bwafashe uwo mwanzuro wo gufunga insengero zibarirwa mu bihumbi, asaba ko bwanakongera kugenzura bukareba niba mu zasigaye nta zindi zafungwa, agendeye ku bikorwa bibi bikorwa n’abaziyoboye ndetse n’abazisengeramo.

Yatangiye ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’umwanzuro wafashwe wo kugenzura no gufunga zimwe mu nsengero, ndetse zimwe zigasenywa kuko zitujuje ibisabwa cyangwa zitubahirije amabwiriza agenga insengero.

Yagize ati: “Mu minsi ishize habaye inkundura y’amatorero n’amadini hazamo gufungwa kw’insengero. Iki kintu, ku bwange ndashimira Leta y’u Rwanda na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wafashe uyu mwanzuro.”

Nubwo abantu benshi babanje kugaragaza ko bibababaje na we arimo kuko yahombye ibitaramo yari gukorera mu nsengero ariko zigafungwa, nyuma yaje kubona ko byari bikwiriye.

Yavuze ati: “Kuko abantu benshi barababaye, bavuga amagambo afite amarangamutima yuko bitari bikwiriye, reka mvuge ngo nange bigitangira numvaga bitaba, kubera ko nari mfite ibitaramo birapfa, birahagarara, abari barantumiye barabafungira, hari n’abo nagendaga ngarukira mu nzira bati ‘itahire baraduhagaritse,’ Ngataha nyine, ngatekereza ka esanse nari nshyizemo, imibare nari nabaze (nabaga nayabariye), ariko naje kubikurikirana, nange ntekereza ibyo nzi nk’umuntu nsanga iki gikorwa cyari gikwiriye.”

Abona ko ari umuburo mwiza ku madini n’amatorero yasigaye adafungiwe. Abivuga yagize ati: “Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwakoze ibintu byiza. Bashumba mwasigaye, matorero yasigaye atarafungiwe, bakozi b’Imana, ni ukubakebura kugira ngo mwikubite agashyi, murebe bagenzi banyu ibyababayeho. Sinje guca urubanza kuko si ndi umucamanza, ariko ibyanzanye hano kuri kamera bizatuma muvuga muti ‘byari bikwiriye.”

Mu byo yavuze byari gutuma insengero koko zimwe na zimwe zifungwa, ni uko bamwe mu bazishinze, abayobozi bazo na bamwe mu bazisengeramo bigaragaza uko batari, ibyo yise ko nubwo baba bari abakozi b’Imana mbere, ariko ko ubu ari ku izina gusa.

Ku bw’ibyo, we abona ko bikwiriye ko bakongera gusuzuma n’izasigaye, zimwe zigisha ibinyoma cyangwa zikora ibibi zigafungwa. Yagize ati: “Bazongere banagenzure mu matorero yasigaye ahubwo, ariko ni ukuri hari abantu biyitirira Imana. Wenda bari abakozi b’Imana, ariko basigara ari abo kubyitirirwa batakiri bo.”

Theo Bosebabireba yamaze imyaka hafi itandatu yarahagaritswe mu Itorero rya ADEPR, kandi ibyaha yari akurikiranyweho yabikoze yohejwe n’abo yizeraga, abayobozi b’amatorero n’abandi bagaragaza ko ari abakozi b’Imana. Bene abo n’amatorero yabo yumva ko kuyafunga ari nta cyo bitwaye.

Yahagaritswe mu mwaka wa 2018 yongera gukomorerwa mu wa 2023. Ibi byose yabitangaje mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube, mu kiganiro yise “Utuntu n’Utundi” kiba gikubiyemo ubuhamya bw’ibyo yaciyemo, byaba ibyo yaciyemo mu gihe yari yaratenzwe ndetse na mbere yaho kuva akimenya ubwenge.

Theo Bosebabireba yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza Urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.

Iyo Theo Bosebabireba yibutse kandi agatekereza ibibera mu nsengero zimwe na zimwe asaba ko n’izasigaye zagenzurwa zimwe zigafungwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.