× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko nahuriye n’umukobwa w’akasamutwe mu rusengero - Umuhungu wa Pasiteri ararira ayo kwarika

Category: Testimonies  »  April 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Uko nahuriye n'umukobwa w'akasamutwe mu rusengero - Umuhungu wa Pasiteri ararira ayo kwarika

Umusore wo kwa Pasiteri ararira ayo kwarika nyuma yo guhurira n’umukobwa tutatinya kwita "Akasamutwe" mu rusengero, bagakundana, bakaza kubana, gusa nyuma y’amezi 5 bagahita batandukana.

Iminsi iba myinshi ariko igahimwa n’umwe, ariko baravuga ngo "Iyo mbimenya yari ijambo", ubwo bamwe bagiye kuvuga bati iyi ni ya sosi y’umuhungu wa Paradise! Ni inkumu mpamo iteye agahinda, ahubwo kurikira wumve isomo.

Umwe mu bavuka ku mu Pasiteri tutari buvuge izina gusa utuye mu mujyi wa Kigali, yamaze imyaka myinshi ari umucuranzi mu rusengero se yakoreragamo umurimo w’Imana.

Ni umwe mu bana batangiye umurimo w’Imana bakiri batoya dore ko yaririmbye muri ya Korali bita iy’ishuli ryo ku cyumweru. Abamuzi bavuga ko bari bamuziho kwitonda, kwicisha bugufi no kuzinduka, bikaba akarusho iyo yageraga ku byuma bya Muzika dore ko yacurangaga ukagira ngo si mu isi, ariko yasiba mu rusengero bakabimenya.

Uyu musore yaje kwiga amashuli yisumbuye gusa ntiyabona amahirwe yo kwiga Kaminuza uretse ko atigeze abura ibirayi dore ko mubizi ko muri iyi Kigali gucuranga ari umwuga utungushije benshi na ntuza arimo.

Ku myaka 25 uyu musore yatangiye gutekereza uko yava mu bwiza akinjira mu bundi dore ko yirebaga akabona amavi amaze kuba maremare n’ubwanwa bumaze kuba bwinshi.

Umunsi umwe yaje mu rusengero nk’uko bisanzwe. Ubwo bageraga mu mwanya wo kwakira abashyitsi, hahagurutse umukobwa mwiza w’inzobe mbese udasanzwe yivuga amazina ndetse n’aho atuye.

Wa musore mukumubona yahise yibuka ikorasi ivuga ngo "Yari yarabitubwiye", yumva ko igihe kigeze akava mu buzima bwo kwitwa umuhungu wa runaka ahubwo akagira abavuga bati "Turi abo kwa runaka".

Uwo munsi amasaha yaramurambiye gusa kera kabaye amateraniro arasozwa. Yegereye wa mukobwa baribwirana amusaba kumurinda akabika ibyuma undi arabimwemerera bagenda baganira bahana na nimero kuva ubwo bakajya bavugana. Baje kwemeranya umunsi wo guhura bakaganira, kuva ubwo baje kwemeranya urukundo rwo kubana.

Nyamusore yaje kubwira ababyeyi be ko Imana yaje kumuha umugeni ubwo bapanga umunsi wo kubereka umukazana. Umunsi warageze nyamukobwa aza kwerekwa umuryango w’abatambyi.

Mu kuhagera yaje yambaye imyambaro itangaje nk’uko umusore wa Pasiteri yaje yambaye imyambaro y’abarokore. Nk’uko uyu muhungu wa Pasiteri yabitangarije Paradise, bitewe n’uburyo yaje yibonbaritse byatumye Umuryango w’Abatambyi wishimira umukobwa utagishije Imana inama (Aha harimo isomo).

Urukundo rwakomeje kugurumana bituma aba bombi bibagirwa gusenga Imana. Nyamara kuko Uwiteka yuzuye imbabazi yakomeje kujya agenderera umusore akarora abona wa mukobwa yahindutse ingwe undi akagira ngo bisobanuye ko azamurwanirira ishyaka.

Gusa nyuma yaje kujya abisobanuza ba Karosi ariko ntanyurwe n’abavuga ko uwo mukobwa ari ikirumirahabiri akavuga ko ari abagamije kubateranya. Umunsi umwe Madame Pasiteri yaje kurota abona wa mukobwa ashyingirwa wa muhungu ngo aza guhindukira "Uruvu" mu gituza cya Nyamusore. Yaje kubwira izo nzozi Umushumba, amusubiza ko ri iz’umuruho.

Umunsi umwe, Pasiteri yavuye kuvuga ubutumwa ajya gusura umwe mu ntama ze zari zarazimiye. Gusa ubwo yamaraga gusezera asohotse yarabutswe nyamukobwa asohotse mu nzu y’umusore wari umupangayi yambaye ’Essuie main’. Gusa inkumi yamukubise amaso isubira mu nzu yiruka mu gihe Pasiteri yashidikanyaga ko yaba ari we cyangwa atari we.

Yageze mu rugo atekerereza abo mu rugo ibyo yabonye bamuhindura umusazi bamubwira ko ubwo ari undi yabitiranyije araceceka aratuza, gusa atangira kwibuka za nzozi zose. Abantu batandukanye bakomeje kubwira wa musore amakuru y’umugeni we nyamara akavuga ko ari ukubateranya.

Igihe cy’ubukwe cyarageze ubukwe buraba, umusore akora ibishoboka byose ubukwe bugenda neza. Bitewe n’uko umukobwa yari imfubyi ku babyeyi bombi, umusore niwe watanze amafaranga ya buri cyose ngo ubukwe bugende neza.

Iryo joro ry’ubukwe, nyamusore yari yiteze ibyishimo nk’uko nyamukobwa yajyaga abimwizeza, gusa siko byagenze dore ko bageze mu gihe cy’ibyishimo (abakuru barabyumva) nyamukobwa atangira gutonganya umusore amushinja ko atari kumuha ibyishimo yaje ashaka dore ko umusore kuva mu bwana bwe yafashwaga n’ijambo riboneka muri Daniel 1:7-9 aho yari yaragambiriye kutiyanduza.

Uwo mukino wakomeje gutyo ibyumweru bitabarika. Umusore yaganiriye na Parrain we akomeza kumugira inama gusa zikaba iyanga bitewe n’uko nyamukobwa yari akasamutwe bitewe n’abagabo benshi yari yararyamanye nabo akitwikira urusengero.

Ikindi, umukobwa yageze mu rugo yanga gukora akirirwa aryamye akabyuka aje kurya dore ko umukozi ari we watekaga. Umukobwa yangaga no guhanagura inkweto z’umugabo we cyangwa gutera ipasi bigakorwa n’umukozi cyangwa umusore akabyikorera.

Mu cyumweru cya mbere umukobwa yari amaze guhinduka ku Rwego utamenya ko ariwe (Ibuka za nzozi z’uruvu ndetse n’ingwe).

Umusore yageze aho biramurenga ateranya imiryango yombi harimo ba nyirasenge w’umukobwa ariko umukobwa yanga guhinduka. Umusore yihanganye amezi atanu, nyamugore akajya agenda atavuze aho agiye hakaba n’igihe arara umusore yamubaza aho araye akamubwirako ari muri bene wabo.

Iyo umugabo yabahamagaraga bamubwiramo ntawahageze, kumbi umugore we yabaga yibereye muri Ghetto, muri Lodge cyangwa muri Hotel umugani wa ba basore baririmbye ya ndirimbo igira iti: "Jugujugu mu bababo, ni cyo gihembo abahembye".

Yabereye igihombo umuryango wamwibarutse nyamara bakuru be bari bishimiye ko ashatse, nyina atarapfa yari umunyamasengesho w’Imbere.

Ku mezi atanu, inda yari imaze kuba imvutsi, kumbi umusore yaje kumenya ko iyo nda atari iye ahubwo yayitewe n’umuganga wanapimye ibizami by’inkari agaragaza ko umukobwa adatwite. Ubu Paradise yandikaga iyi nkuru, umukobwa yasubiye iwabo akaba yaranibarutse.

Umusore nawe yahuye n’ihungabana ryo kwitwa icyontazi, yaje guhagarikwa n’itorero hagendewe ku mahame, ntakijya mu rusengero akaba yarazinutswe igitsina gore.

Gusa uyu musore udafite gahunda yo kuzigera atanga ubu buhamya kuri za YouTube [abutanze gusa kuri Paradise.rw yizeye ikora kinyamwuga], aragira urubyiruko inama yo kujya rusenga mbere yo kubana ndetse rukagira ubushishozi kuko mu nsengero hasigaye hihishamo ibirura, asoza agira ati: "Ibishashagirana byose si zahabu".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.