× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byagenda bite Perezida w’Igihugu runaka asohoye indirimbo yo Kuramya no Guhimbaza Imana?

Category: Opinion  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Byagenda bite Perezida w'Igihugu runaka asohoye indirimbo yo Kuramya no Guhimbaza Imana?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aramutse akoze indirimbo ihimbaza Imana akayiririmba anicurangira gitari. Ifoto twakoresheje yakozwe na AI.

Byaba bitangaje hagize umuyobozi uri ku rwego rw’umukuru w’igihugu usohora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, akayishyira hanze, ikajya ikinwa ku maradiyo no ku mateleviziyo, igashyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ariko se, byagenda bite bibayeho?.

Mu mateka ya politiki y’ibihugu bitandukanye ku Isi, imiziro n’imigenzo byagiye bigenga isano iri hagati y’ubuyobozi n’ukwemera. Nyamara mu bihugu byinshi, abaturage bakunda kubona umuyobozi ushyira imbere indangagaciro zirimo kugaragaza ko akunda Imana.

Ese biramutse bibaye mu gihugu, wenda nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Canada, Misiri, Ethiopia, France, n’ahandi, umukuru w’igihugu akajya mu ruhando rw’abahanzi bakora indirimbo zisingiza Imana, akagaragara mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, byakwakirwa gute?

Icyo gitekerezo cyaje bidatewe n’uko hari ubiteganya cyangwa ko hari ibimenyetso biganisha kuri byo, ahubwo ni ubushakashatsi bugaruka kuri iki gitekerezo: ni izihe ngaruka zaba ku gihugu, abaturage n’isura yacyo mu mahanga, mu gihe Perezida w’igihugu runaka yaba afashe mikoro akaririmbira Isi ko Imana iri hejuru ya byose?

Icya mbere cyahita kibaho, ni uko ibikorwa nk’ibi byakongera icyizere gikomeye cy’abaturage ku muyobozi wabo. Mu bihugu byinshi, abaturage bakunda kubona umuyobozi uha agaciro Imana, kuko baba babona ko ibyo akora byose biyobowe n’umutimanama uganisha ku kuri no ku mibereho myiza ya bose.

Iyo umuyobozi agaragaza ko amahame ye ashingiye ku Mana, aba atanze icyizere kidacogora – icyizere ko adashobora kwica indangagaciro rusange zigenga ubuzima bw’abantu. Ibihugu nka Ghana na Zambia byagiye bitanga urugero mu kurema imiyoborere igendera ku neza rusange ishingiye ku kwemera.

Ariko kandi, politiki ikenera kugendera ku bwigenge bw’amadini. Umukuru w’igihugu aramutse aririmbanye ubuhanga ubutumwa bw’iyobokamana, akabimaramo umwanya uruta kure uwo akoresha mu kureberera abaturage no kubigisha politiki y’igihugu, ibitekerezo bitandukanye byahita bivuka, bamwe bakagaragaza ko yabogamye.

Bamwe bashobora kuvuga ko bibogamiye ku idini runaka kandi bidakwiriye umukuru w’igihugu uba ugomba gukora ibishoboka akibonwamo n’abaturage bose, abandi bagasaba ko arangwa n’ukwemera mu miyoborere irengera umuntu wese ititaye ku ho asengera.

Aha ni ho ibyo gusobanura ko ibikorwa nk’ibi byasaba ubushishozi bwinshi bituruka, kuko Leta ntigirana umubano ukomeye n’idini rimwe ngo yirengagize andi. Abikoze, yakwirinda kwerekana idini abogamiyeho, akavuga Imana muri rusange, ku buryo umukristo n’umuyisilamu bose bibona muri iyo ndirimbo.

Turebeye mu ndorerwamo y’umuco, ubuhanzi n’iterambere ry’abantu ku giti cyabo, ntawabura kubona inyungu ikomeye mu kuba Perezida w’igihugu runaka yakoresha umuziki mu gutanga ubutumwa bushimangira icyerekezo cy’igihugu.

Umuziki ni ururimi rubasha kumvwa rukagera ku mitima mu buryo bwihuse kurusha amagambo ya politiki yonyine. Indirimbo ikoze neza mu buryo bw’umwimerere, ishobora kuba igice gikomeye mu guteza imbere umuco, guha icyubahiro abahanzi ndetse no kwerekana ko igihugu gifite ubuyobozi bwegera abaturage mu buryo butaziguye.

Mu gihe Isi igenda ishimishwa no kubona abayobozi baririmba (nk’uko byagaragaye ku bayobozi ba Koreya y’Epfo cyangwa Tanzania, Israel mu bihe bya ba Dawidi), n’ahandi byarushaho gutanga isura ikomeye y’igihugu cyihariye mu miyoborere.

Ikindi, indirimbo yo kuramya Imana irimo amagambo ahumuriza, yafatwa nk’ubutumwa bw’amahoro, ihumure n’imbaraga mu baturage baba bahanganye n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima. Ariko byose ntibyabura kugira uruhande rumwe rubusanya ku rundi.

Hari abashobora kuvuga ko umuyobozi atagomba gukoresha umwanya w’ububasha afite mu gutangaza ubutumwa bushobora gufata isura y’iyobokamana mu buryo bwimbitse.

Abashakashatsi mu mibanire ya politiki n’imyemerere bemeza ko igihugu kigomba guhora kibungabunga aho imbibi za Leta zihurira n’iz’idini, mu rwego rwo kutavanga inzego ebyiri zirengera abantu bose.

Imiterere y’ukwemera mu miyoborere y’ibihugu igaragaza ko ubutumwa bwubaka ubumuntu n’indangagaciro za sosiyete ari rwo ruhembe rwabyo. Umukuru w’igihugu afashe icyemezo gishyira imbere Imana mu buryo bw’umuco n’ubuhanzi, icyo cyemezo cyaba gifite ubushobozi bwo:

Gukomeza icyizere cy’abaturage ku buyobozi bwabo, gukomeza ubumwe rusange bw’igihugu, guhesha igihugu isura nziza mu rwego mpuzamahanga, no gushyigikira umuco n’ubuhanzi birinda kirazira.

Ariko, icyo gitekerezo cyasaba gutekerezwaho neza mu buryo bwagutse, bigakoranwa ubushishozi mu guhuza imiyoborere itabogama n’ubwisanzure bw’amadini.

Icyakora, kimwe ntigishidikanywaho: umuyobozi wicisha bugufi imbere y’Imana, akagaragaza ko Imana ari yo shingiro ry’imiyoborere ye, akora igikorwa cyagera ku mutima wa buri muturage.

Biramutse bibaye, urugero nka Perezida wa Amerika, cyangwa undi mu Perezida wese agakora indirimbo y’Imana, byaba ari urugero ruhamye rw’uko guhuza politike no kwemera bishobora gutuma igihugu cyiyubaka mu mibereho myiza, mu muco no mu mahoro arambye.

Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cy’umunyamakuru Jean d’Amour Habiyakare

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.