Chance, umufasha wa Ben, y irukanwe na korali ku bwo kutagira impano yo kuririmba, none ni we ugiye kuririmbira imbaga izaba yitabiriye igitaramo “Easter Jubilee” kuri Pasika.
Mu buzima, hari abacibwa intege n’amagambo babwiwe, ariko hari n’abayahinduramo imbaraga zibageza kure. Ibi ni byo bigaragazwa neza na Chance, umwe mu bagize itsinda rya Ben na Chance, ugiye kuririmbira imbaga mu gitaramo gikomeye cya “Easter Jubilee” kizaba ku wa 5 Mata 2026 muri BK Arena.
Igitangaje kuri uyu muhanzikazi ni uko atigeze atangira ari umuhanga mu kuririmba. Ahubwo, nk’uko yabitangaje, yinjiye muri korali bwa mbere ariko aza kuyivamo nabi cyane.
Yagize ati: “Kuririmba nabigiyemo ntabizi. Ndibuka ko nagiye muri korali bwa mbere bansubizayo kubera kuririmba nabi, bankuramo. Baranyirukanye pe, barambwira bati ‘genda nta bwo ushoboye’.”
Nubwo ibyo byari bikomeye, Chance ntiyacitse intege. Ahubwo yahisemo gushakisha indi mpano yari afite, agerageza kubyina, ariko akomeza no gukurikirana inzozi ze zo kuririmba. Ibyo byaje kumugeza ku rwego rwo hejuru, aho ubu ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umugabo we, Ben, na we yigeze kuvuga uburyo yamubonye ahindutse nyuma yo guhura na Yesu, agira ati: “Nasanze Yesu yarahinduye amateka ye. Twumvise kimwe, duhitamo kuririmbana nk’umuryango.”
Ubu aba bombi bagiye kongera guhura n’abakunzi babo mu gitaramo cya Easter Jubilee, aho bazaririmba indirimbo zabo nshya n’izo benshi bakunze. Muri zo harimo iy’amashusho nshya “Igikombe Cyanjye” yasohotse ku wa 5 Werurwe 2026, ndetse n’izindi zirimo “Zaburi Yanjye”, “Yesu Arakora”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima” na “Mu Nda y’Ingumba”.
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku munsi wa Pasika, kikazaba umwanya wihariye wo kuramya Imana no gusangira ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.
Abifuza kuzacyitabira bashobora kugura amatike hakiri kare ku rubuga rwa www.ticqet.rw cyangwa bakifashisha kode 51301*01#. Ibiciro byayo bitandukanye bitewe n’aho umuntu azicara: Upper Room: 5,000 Frw mbere, 10,000 Frw ku munsi; Stage View: 10,000 Frw mbere, 15,000 Frw ku munsi; Premium: 20,000 Frw; Altar Zone: 25,000 Frw; CIP Zone: 35,000 Frw; Executive Zone: 50,000 Frw.
Inkuru ya Chance itanga isomo rikomeye ku rubyiruko n’abandi bose bafite inzozi: gutsindwa si iherezo. Ahubwo, bishobora kuba intangiriro y’intsinzi ikomeye.
Nk’uko Bibiliya ibivuga, mu Migani 3:5-6 hagira hati: “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”
Uko byagenze kuri Chance ni gihamya ko iyo umuntu adacitse intege, Imana ishobora guhindura amateka ye ikamugeza aho atatekerezaga. Uwirukanwe ngo nta mpano afite, ni we ugiye guhagarara imbere y’imbaga akayiririmbira kuri Pasika.
Chance wirukanwe ngo nta mpano afite, ni we ugiye guhagarara imbere y’imbaga akayiririmbira kuri Pasika
Ben ahamya ko ihinduka rya Chance ryazanywe na Kristo
Ubu wagura itike yawe