Ishimwe Elyseé uzwi nka Tiger The Great, umubyinnyi w’imbyino zigezweho, ashimangira ko kutanywa inzoga ari imwe mu ndangagaciro z’imyemerere ye, kandi ko yifuza kubana n’umuntu bahuje imyumvire kuri iyi ngingo.
Uyu munyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu ishami ry’Indimi n’Ubuhanzi (Modern Languages: Arts and Creative Industries), akaba umusore ukiri muto w’imyaka 23, avuga ko atifuza gushakana n’umuntu unywa inzoga kuko bishobora guteza ibibazo mu mibanire y’abashakanye.
Impamvu atifuza gushakana n’umuntu unywa inzoga
Aganira na Paradise, Tiger The Great yagize ati: “Njye sinywa inzoga, kandi sinshobora gushakana n’umuntu uzinywa kuko byazana amakimbirane mu rugo.
Iyo abantu babana batumvikana ku bintu nk’ibyo, bibagiraho ingaruka mbi. Nta bwo wakwihanganira umuntu ugira imyitwarire ibangamira amahame yawe, kandi nta muntu ukwiriye kwishyiramo umutwaro wo guhindura uwo bashakanye.
Nta nubwo nshobora kubana n’umuntu ufata inzoga nk’umuco cyangwa nk’ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe, kuko njyewe sinemera ko ari byiza.”
Tiger yasangije Paradise mu byo yakuye mu bushakashatsi yakoze ku ngaruka zo kubana n’umuntu unywa inzoga wowe utazinywa
Nk’uko abivuga, abahanga mu by’imibanire n’imitekerereze ya muntu bagaragaza ko iyo abantu babana badahuje imyemerere ku ngingo z’ingenzi, harimo no gukoresha ibisindisha, bishobora guteza amakimbirane n’ubwumvikane buke.
Yifashishije inyandiko ya Dr. John Gottman, inzobere mu mibanire y’abashakanye, Tiger yagaragaje ko kutumvikana ku bijyanye n’ibisindisha biri mu mpamvu zitera gutandukana kwa benshi.
Hari ingaruka eshatu z’ingenzi zivugwa kuri iyi ngingo:
1. Ubwumvikane buke mu rugo – Iyo umwe anywa inzoga undi atazinywa, hari igihe bumva ibintu mu buryo butandukanye mu bijyanye n’imibereho yabo. Umunywi w’inzoga ashobora kutumva impamvu uwo bashakanye atazemera cyangwa akaba yazibuza mu rugo.
2. Ibibazo by’imyitwarire – Mu ngo zimwe, kunywa inzoga bishobora gutera ibibazo byo kutizerana, amakimbirane, ndetse rimwe na rimwe bigashora abantu mu makosa akomeye nk’ihohoterwa.
3. Gusenyuka k’urugo – Ubushakashatsi bugaragaza ko imiryango imwe n’imwe isenyuka bitewe n’uko abantu badahuza ku bijyanye n’inzoga n’uburyo zikoreshwa, aho bamwe bananirwa kunywa mu rugero, gusesagura amafaranga, gutaha amajoro (avuye mu kabari), kandi no kurarana n’uwazinyweye hari abo bigwa nabi.
Icyo Bibiliya ibivugaho
Nk’uko Tiger The Great abivuga, imyemerere ye mu Itorero ry’Abafurere imuha icyerekezo mu buzima bwe. Bibiliya na yo ivuga ku kibazo cy’inzoga, aho mu Migani 20:1 havuga ko Inzoga ari mbi, ko ibisindisha bitera intonganya, kandi ko uwoshywa na zo aba atari umunyabwenge. “Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.”
Mu butumwa bwiza bwa 1 Abakorinto 6:10, hagarukwa ku kuntu abasinzi batazaragwa ubwami bw’Imana. Aha ni ho usanga bamwe mu bemera Imana batemera inzoga mu buzima bwabo bwa buri munsi, bagahitamo kubana n’ababafasha gukomeza iyo ntego.
Ubuzima bwa Tiger The Great, umwuga we n’icyo yagezeho
Tiger The Great ni umwe mu babyinnyi bakomeye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, akaba yaranegukanye igihembo cya mbere mu marushanwa ya Infinix yo kumurika Hot 50 series. Itsinda abyinamo, The Vibers Crew, ni ryo ryatsinze ayo marushanwa maze rihabwa 550,000 Frw.
Akaba ari umusore wemera Imana, ukunda gusenga, kandi ubona ko Imana ari icyizere mu buzima bwe. Nubwo abyina indirimbo zisanzwe, yemeza ko yishimira no kubyinira indirimbo za Gospel. Ku rukuta rwe rwa TikTok, imwe mu ndirimbo yabyinnye zigakundwa ni Mesias ya Averly Morillo n’iyitwa Umunyamugisha ya Mugisha Parfaite
Imbuga akoresha
• TikTok: TIGER THE GREAT
• Instagram: tiger_the_great mcswain
• Facebook: Tiger The Great mcswain
Nk’uko abivuga, kubyina ni umwuga nk’iyindi kandi si ikimenyetso cy’uko umuntu ataba Umukristo mwiza. Kuri we, igifite agaciro ni uguhitamo inzira iboneye, kwirinda ibishobora guhungabanya imyemerere ye, no kubana n’umuntu bafite amahame amwe (bayahuje) kugira ngo urugo ruzabe ururangwamo amahoro n’ubwumvikane.
Ese wowe wabana n’umuntu unywa inzoga kandi wowe utazinywa? Duhe igitekerezo cyawe.
Kubera ko yahisemo kubaho atanywa ibisindisha, Tiger The Great yarahiriye kutazashakana n’umuntu badahuje imyumvire kuri iyi ngingo