Umuhanzi wa Gospel aramutse abivuyemo akibera mu ndirimbo zisanzwe, yaba yubahirije uburenganzira bwe nk’umuhanzi cyangwa kwaba ari ugusiga umurimo w’Imana?
Mu myaka ishize, Afurika yabonye abahanzi benshi batangiriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), bagahimbaza mu nsengero no ku ruhimbi, ariko nyuma bakerekeza mu muziki usanzwe (secular).
Ibi byakomeje kuzamura impaka mu Bakristo, abahanzi n’abakurikirana umuziki: ni iki iki cyemezo cy’umuhanzi kivuze mu maso y’Imana? Ese kuba umuhanzi wa Gospel bisaba kuba mu murimo ubuzima bwawe bwose? Ese umuziki wa secular ntiwemewe?
Icyo Bibiliya ivuga ku gukorera Imana
Abakristo benshi basanga umurimo w’Imana, by’umwihariko kuririmba indirimbo z’Imana, atari akazi gusa, ahubwo ari ubusaseridoti, umurimo wera. Nk’uko 1 Petero 2:9 habivuga, turi ubwoko bwatoranijwe, tukaba abatambyi b’ubwami. Bivuze ko uwo Imana yatoranirije kumuyobora mu ndirimbo, aba afite inshingano zo gukomeza icyo cyerekezo atari uko abishaka gusa, ahubwo nk’igisubizo cy’ibyo yatorewe.
Kureka indirimbo za Gospel: Ni icyaha cyangwa ni uburenganzira bw’umuhanzi?
Mu buryo bw’umurongo ngenderwaho, hari itandukaniro hagati yo kureka umurimo w’Imana ku mpamvu zo gushaka inyungu cyangwa umwihariko w’umuntu, no kugira ihamagarwa rishya cyangwa impamvu y’imbere y’umwuka.
Gusa iyo impamvu yo kuva mu muziki wa Gospel ishingiye ku gushaka amafaranga menshi, kumenyekana mu buryo bwagutse, cyangwa kwishora mu bikorwa bitari ibya gikirisitu, icyo gihe umuntu ashobora kuba yarenze ku murongo wo gukorera Imana.
Yesu yavuze ko “Nta muntu ushobora gukorera ba shebuja babiri...” (Matayo 6:24). Iyo umurimo w’Imana usimbujwe izindi nyungu z’umubiri, ntibivuga gusa guhindura umuziki, ahubwo bishobora kuba n’ikimenyetso cy’ihinduka ry’umutima.
Urugero mu rwego rwa Afurika: Bahati wahoze muri Gospel
Kevin Bahati, umuhanzi wo muri Kenya, ni umwe mu bafite amateka yihariye. Yatangiye aririmba indirimbo za Gospel nka Mama, Barua n’izindi zafashije imitima myinshi. Nyuma y’imyaka, Bahati yatangiye kuririmba indirimbo zisanzwe ndetse zinakemangwa mu butumwa bwazo. Ibyo byatumye benshi bibaza niba yaretse umurimo w’Imana, cyangwa niba ari "umuhanzi wavukiye gukora ibirenze Gospel".
Undi ni Willy Paul, na we wo muri Kenya, watangiranye indirimbo zo kuramya ariko nyuma akaza kwinjira mu muziki wa secular, atangira gukorana n’abahanzi baririmba indirimbo ziganjemo urukundo n’imibereho. No mu Rwanda barahari. Patrick Nyamitari na Mani Martin batangiriye umuziki muri Gospel ariko ubu bakora umuziki usanzwe.
Ese umuhanzi yemerewe kuririmba indirimbo zisanzwe?
Bibiliya nticiraho iteka umuhanzi uririmba indirimbo zivuga urukundo rusanzwe, ubumuntu, amahoro, kwihangana, n’izindi ndirimbo zitarimo ubusambanyi, ibiyobyabwenge cyangwa ubutumwa bujya kure y’Imana. Aha ni ho habaho itandukaniro rikomeye: si uko indirimbo zose zitavuga Imana ziba mbi—hari izivuga ibyiza kandi bigamije kubaka.
Gukora nk’umuhanzi: Ubuhanzi na gahunda y’Imana
Kuririmba ni impano. Iyo uyikoresheje neza, nk’uko mu Abakolosayi 3:23 habivuga hati: “Icyo mukora cyose mugikore mubikuye ku mutima nk’abakorera Umwami...”—bivuze ko no mu ndirimbo zisanzwe ushobora gukorera Imana, niba ubutumwa bwawe bukiranuka, bwubaka urukundo, ubutwari n’indangagaciro.
Umuhanzi wa Gospel ushaka kuririmba indirimbo zisanzwe agomba kwibaza:
1. Ese ndimo nsubira inyuma mu bukristo cyangwa ndakomeza kubaha Imana mu kindi cyerekezo?
2. Ese ubutumwa buri muri izi ndirimbo bushyigikira ugukiranuka?
3. Ese abakunzi banjye bazasigarana iki ku mutima bakuye mu ndirimbo zanjye nshya?
Nubwo akazi ko kuririmba kemewe, iyo kabaye igikoresho cyagutandukanya n’Imana, kaba ikibazo. Ariko iyo gakoreshejwe mu kurushaho kubaka abantu n’icyubahiro cy’Imana, kaba igikoresho cyiza.
Ikibazo si ukuva muri Gospel ukajya muri Secular, ahubwo ikibazo ni ukuba wava mu bukristo. Niba ugiye kuririmba indirimbo zisanzwe, nsanga ukomeje kuba umukristo wera imbuto nziza, ntacyo bitwaye, kandi ukita ku butumwa utambutsa bukaba ubutumwa bwiza bwubaka sosiyete.
Hari abahanzi benshi ba Secular bakora ibihangano ugasanga benshi barimo n’abakristo barabikunze. Urugero, hari abakora indirimbo nziza z’ubukwe ugasanga zirifashishwa no mu bukwe bw’abakristo, bivuze ko ikibazo atari ukuba umuntu aririmba Secular ahubwo ubutumwa utambutsa ni bwo bwakwitabwaho ndetse n’ubuhamya bw’umuhanzi [niba ari umukristo].
Urugero "Ijuru Rito" ya Christopher maze kuyumva mu bukwe bwinshi bw’abakristo. Ni indirimbo nziza cyane y’urukundo buri wese yakwifashisha abwira umukunzi we ndetse no mu bukwe.
Ku bwa njye, na Israel Mbonyi, Tonzi, Josh Ishimwe, Aime Uwimana, Aline Gahongayire, Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi, Tumaini Byinshi, Alexis Dusabe, Chryso Ndasingwa...bakoze indirimbo nk’iyi, mbona ntacyo bitwaye rwose.
Mbona ntacyo bitwaye kubona abahanzi ba Gospel baririmba ku mahoro Imana yahaye u Rwanda, bashima Imana ku buyobozi bwiza yahaye u Rwanda, bakangurira abanyarwanda gukundana, gusura no gufasha imfubyi n’abapfakazi, kwiteza imbere, gutanga umusoro n’ibindi.
Christopher ati "Mana uzabahe kurambana, uzabahe urubyaro rukubaha, ubatuze mu ijuru rito. Mana, bahe urukundo rw’intangarugero. Mana ngwino utahe ibi birori nk’uko watashye iby’i Kana."
Uyu ni Bahati wo muri Kenya
Bahati yatangiye aririmba Gospel, nyuma ajya muri Secular
Patrick Nyamitari yahoze akora Gospel ariko nyuma aza kujya muri secular
NB: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’umunyamakuru.