× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhamagaro w’umuntu mu mugambi w’Imana—Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  4 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Umuhamagaro w'umuntu mu mugambi w'Imana—Pastor Christian Gisanura

Ku wa 17 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yasobanuye uko umuntu wamenye umuhamagaro we akawemera, aba igikoresho cy’Imana mu mugambi wayo.

Mu buzima bw’umuntu, hari ibihe byinshi byiza n’ibibi agenda acamo, rimwe na rimwe akibaza impamvu ibyo byose biba.

Nyamara Ijambo ry’Imana riduha igisubizo gisobanutse neza, rikatwereka ko nta na kimwe kiba kidafite umumaro mu mugambi w’Imana ku buzima bwacu. Nk’uko tubisoma mu Baroma 8:28 hagira hati: “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana, byose ibifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.”

Iri jambo riduhumuriza ritwibutsa ko ku muntu ukunda Imana, nta mpanuka ibaho. Ibyo ahura na byo byose, nubwo byaba bimeze nabi mu maso y’abantu, biba bifite uruhare mu kumugeza ku mugambi Imana yamuteganyirije. Nubwo atari ibintu byose biba ari ubushake bw’Imana, Imana ifata n’ibibi bikavamo ibyiza, ikabivunjamo inyungu zayo.

Hari abantu benshi bibwira ko amateka yabo mabi yababuza kugera ku muhamagaro wabo. Ariko si ko biri. Niba umuntu yarigeze kuba umusinzi, indaya cyangwa yaranyuze mu bindi bibi, ibyo byose Imana ibikoresha nk’igikoresho cyo gufasha abandi.

Ni nk’uwatoraguye icyuma mu myanda, akagitunganya kikavamo igifite umumaro. Uko ni ko Imana ifata amateka yacu, ikayahindura umugisha ku bandi.

Urugero rutangaje rugaragaza ibi ni urw’umuvugabutumwa wigeze kuba indaya, waje mu Rwanda avuye muri Amerika. Yigeze kujya mu kabari, agurira inzoga abantu bose bari bakarimo, maze abasaba kumutega amatwi, atangira kubigisha.

Mu buhamya bwe, yababwiye uko Yesu yamuhinduye akava mu buraya, maze benshi muri abo bantu bakira Kristo, bemera no kumuherekeza mu giterane cyari kigiye kubera hafi aho.

Nyuma y’imyaka mike, umwe muri abo bantu wari indaya wari warakiriye Yesu uwo munsi, yahindutse umuvugabutumwa, aza kubwiriza uwari umusobanuzi w’uwo muzungukazi atabashije kumumenya.

Ibi bigaragaza ko Imana ishobora gukoresha amateka mabi igahindura ubuzima bw’abantu benshi.

Ibi byose bigaragaza ukuri ko ibyo tunyuramo byose, ibyiza n’ibibi, bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. Intambara duhangana na zo, ububabare, ubuhemu, amasomo twigira mu buzima, akazi, amashuri, byose Imana ibikoresha mu buryo butandukanye kugira ngo biduheshe umugisha.

Iyo turebye mu Ijambo ry’Imana, tubona ko umuhamagaro wacu utatangiriye ku byo dukora, ahubwo ko watangiriye ku Mana ubwayo. Mu Baroma 8:29 handitswe ngo: “Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.”

Ibi bisobanura ko Imana yatumenye mbere y’uko tuvuka, kandi ko yaduhamagariye ikintu gikomeye: gusa na Yesu Kristo. Si ukuvuga kuba abavugabutumwa, abaririmbyi cyangwa abacuruzi gusa, ahubwo ni ukuba nka Kristo, gutekereza nka we, gukora nka we no kugendera mu nzira ye.

Yesu yabwiye Petero ko azamuhindura umurobyi w’abantu, kuko yari asanzwe ari umurobyi w’amafi. Ibi bitwereka ko Imana ikoresha ibyo twanyuzemo mu kudutegura ku muhamagaro wacu. Buri muntu agira inzira anyuramo, ariko izo nzira zose zigahurira ku ntego imwe: gusa na Kristo.

Iyo umuntu yemeye uwo muhamagaro, atangira kubona uburinzi n’ubuyobozi bw’Imana mu buzima bwe. Mu Baroma 8:30 na ho hagira hati: “Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.”

Ibi byerekana urwego umuntu anyuramo mu mugambi w’Imana: guhamagarwa, gutsindishirizwa no guhabwa ubwiza. Ubwiza buvugwa aha si ubwa hano ku isi gusa, ahubwo ni umugisha wuzuye urimo amahoro, icyubahiro, izina ryiza n’iherezo ryiza.

Bityo rero, umuntu wemera umuhamagaro we ntakwiriye gutinya amateka ye cyangwa ibihe anyuramo. Ahubwo akwiriye kumenya ko Imana iri gukoresha ibyo byose mu kumugeza ku ntego yayo. Intambara si izacu, ni iz’Imana; kandi abayemera baba bari mu itsinda ry’abanesheje.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Pastor Christian Gisanura yavuze ko umuhamagaro w’umuntu mu mugambi w’Imana utari ikintu gishingiye ku byo yakoze gusa, ahubwo ko ari no ku mugambi Imana yamuteganyirije kuva kera.

Ibyo byose acamo, nubwo byaba bimeze bite, bifataniriza hamwe kumuzanira ibyiza. Iyo umuntu abyumvise, abaho afite ibyiringiro, akamenya ko ejo heza hateganyijwe, kandi ko amaherezo azagera ku bwiza Imana yamugeneye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.