Mu mabwiriza mashya Itorero ADEPR ryasohoye yo ku wa 17 Ugushyingo 2025, harimo ihame rishya rikomeye rikumira buri muhanzi cyangwa umuririmbyi utaruzuza imyaka 18. Ese iyo riba ryarasohotse mu wa 2018 twari kuba duhombye iki, ko ari bwo abana babiri, Vestine na Dorcas ari bwo batangiye umuziki?
Iri bwiriza, ribuza umuhanzi uri munsi ya 18 gukora umuziki ku giti cye no gushyira hanze ibihangano, ibyateje impaka nyinshi ku ruhare rw’abana mu muziki w’ivugabutumwa.
Ibi byanyujijwe mu ngingo zivuga ko umuririmbyi akwiriye kuba akuze bihagije, yujuje indangagaciro za Gikristo, kandi ashobora kubazwa inshingano mu buryo bwuzuye, hashingiwe ku bupfura, imyitwarire no kubahiriza inzego z’itorero.
Iyo dutekereje kuri aya mabwiriza, birumvikana ko havuka ikibazo gikomeye: Ese iyo ayo mategeko atangira kubahirizwa mbere ya 2018, ubwo Vestine na Dorcas bari bafite imyaka 14 na 12 batangiraga umuziki, igihugu cyari kuba cyarahombye iki?
Mu by’ukuri, duo ya Vestine na Dorcas yabaye kimwe mu bihamya by’uko impano z’abana zishobora guhishura ubutumwa bufasha imitima ya benshi ndetse bikanubaka Itorero mu buryo bwagutse.
Indirimbo zabo zakuruye imitima y’abantu ibihumbi, zihuza urubyiruko n’itorero, zinubaka umusingi w’umuziki w’ivugabutumwa, zerekana ko umurimo wo kuramya udakorwa n’abakuze gusa.
Iyo amategeko yo hejuru arimo ibyo kubarizwa muri korali imwe, gutunga Bibiliya, kurangwa n’imico myiza, kubaha inzego z’itorero no kuba barengeje imyaka 18 aba yarashyizwe mu bikorwa icyo gihe, nta na rimwe duo yabo yari kwemererwa gutangira umurimo wabo.
Ubu ni ubusesenguzi bushyingiye kuri aya mabwiriza mashya y’Itorero ADEPR
Mu mateka y’umuziki wa Gospel mu Rwanda, Vestine na Dorcas bari mu cyiciro cy’abaririmbyi bake bagaragaye bakiri bato bakabasha gutera imbere mu buryo budasanzwe. Ariko, hiyongereyeho ko
Itorero ADEPR ryashyizeho amabwiriza mashya tariki ya 17 Ugushyingo 2025, harimo irivuga ko nta muntu uri munsi y’imyaka 18 wemerewe gukora umuziki ku giti cye, hahita hibazwa ikibazo cy’ingenzi: Ese, iyo aya mabwiriza yatangira gushyirwa mu bikorwa mbere y’uko Vestine na Dorcas batangira umuziki, ni iki igihugu n’Itorero byari kuba byarabuze?
Iki kibazo gisubizwa neza iyo twitegereje imiterere n’imibereho y’umuririmbyi isabwa n’amabwiriza mashya, tukayigereranya n’urugendo rwa Vestine na Dorcas rwose.
1. Amabwiriza ya ADEPR: Umurongo mushya w’ubunyamwuga bw’abaririmbyi
Ingingo ya 35 n’iya 36 z’amabwiriza mashya ya ADEPR zisobanura neza uko umuririmbyi akwiye kwitwara, harimo: Kurangwa n’imbuto z’Umwuka Wera no kwirinda ingeso mbi; Kubaha inzego, gahunda z’itorero n’iza korali;
Kugira isuku n’imyambarire iboneye; Kugira ibanga ry’umurimo w’Imana; Gutunga Bibiliya n’impuzankano; Kwirinda kurangaza iteraniro no kwica gahunda; Guhabwa uruhushya mbere yo kubura muri gahunda cyangwa gukora ibikorwa byo hanze
Hiyongereyeho ingingo ifatika: Nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe gukora umuziki ku giti cye – keretse yahawe uburenganzira budasanzwe n’ubuyobozi.
Ni ihame rigamije kurinda abana, kubarinda imico mibi, imikorere idatunganye n’ibindi bintu bishobora kubakururira ibibazo mu rugendo rwabo.
2. Vestine na Dorcas: Impano zakuze zitaruzuza imyaka yemewe
Muri make, igihe batangiriye umuziki: Vestine wavutse mu wa 2004, ubwo yatangiraga umuziki mu wa 2020 ukurikije igihe indirimbo Nahawe Ijambo yagiriye hanze, yari afite imyaka iri hagati ya 15–16, mu gihe Dorcas yari munsi yayo, kuko we yavutse ahagana mu wa 2006, bivuze ko yari mu myaka iri hafi cyangwa irenga kuri 14.
Mu buryo bw’amategeko mashya ya ADEPR, bombi ntibari kwemerewa gukora umuziki ku giti cyabo, gushyira indirimbo hanze cyangwa kuririmba mu bitaramo binini batabanje kwemererwa n’ubuyobozi bukuru bw’Itorero.
Ariko ibyo si byo byabaye. Bahawe umwanya, bakira inkunga, babona amahirwe yo gukura mu mpano.
3. Ni ibiki twari kuba duhombye iyo aya mategeko atangira gukora mbere?
a) Twari kubura itsinda ryazamuye ireme ry’umuziki wa gospel mu bakiri bato
Vestine na Dorcas ni bo bana ba mbere bagaragaje ko umwana atanga ikintu gishoboka iyo ahabwa amahirwe. Barerekanye ko ubwana butabuza umuntu gukora umuziki ufite ubutumwa bukomeye.
Iyo amategeko aba akaze kuva mbere, bari kuba baracecetse cyangwa baragumye muri korali igihe kinini, impano yabo itamenyekana.
b) Twari kubura indirimbo zubakiye ku butumwa bw’ihumure n’ivugabutumwa baduhaye
Ubwo indirimbo nka Nahawe Ijambo ya 2020 imaze gukundwa n’abarenga miriyoni mirongo, cyane ko abenshi mu bumva Ikinyarwanda bayizi mu mutwe, ikaba iri hafi kuzaza miriyoni 10 z’abayirebye kuri YouTube, ntiba yarabayeho! Iyitwa Papa, Simapgarara, Ibuye na Adonai za 2021, indirimbo buri Munyarwanda yumvise, cyangwa uwumva Ikinyarwanda ku isi hose, ntiziba zarasohotse cyangwa ngo zibe zarafashije uwari wihebye icyo gihe!
Izindi nka Si Bayali, Nzakomora, Arakiza, n’izindi zaje nyuma, ntiziba zizwi cyangwa zikaba zibitse mu bubiko, cyangwa se zikaba zararirimbwe n’abandi! Kuri Dorcas wavutse mu wa 2006, yari kwemererwa kujya mu ndirimbo isohoka mu wa 2024, kandi kuva icyo gihe tubazi ku ndirimbo nkeya nka Emmanuel, Iriba, Ihema na Yebo gusa.
Izo ndirimbo, abenshi bavuga ko zabaye inkoni yera mu ivugabutumwa ku rubyiruko.
Iyo amategeko asohoka mbere, uko kwigaragaza bagafasha benshi, bagakura mu kugira impano, aya magambo, izo mpanuro n’uko izo ndirimbo zubatse ubuzima bwa benshi ntibyari kuba byarabaye.
Ese ibyo wabyita igihombo?
c) Twari kubura impinduka mu muziki
Nyuma yabo, abana benshi mu matorero n’amakorali bongeye gukunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko bo baje baririmba mu buryo butandukanye n’ubwari bumenyerewe bwa ba Theo Bosebabireba n’abandi bakuru. Abana bongeye kwisanga bakunze indirimbo zivuga Imana.
Byatumye abana bamwe batinyuka. Abitwa Bonte na Bonnet bazwi mu ndirimbo Izuba Ryange ntibaba bareguje agatwe, kandi bo birashoboka ko azabagiraho ingaruka, kuko amabwiriza asohotse bataruzuza imyaka isabwa, 18.
d) Twari kubura “ibihe” byabayemo amateka mu muziki w’u Rwanda
Kuva ku gitaramo cya mbere, kugeza ku ndirimbo zabo zakunzwe n’imbaga, harimo ibihe byinjije isura nshya mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Ni bo bahanzi bafite ibihangano byarebwe n’abantu babarirwa mu mamiriyoni menshi. Ibihe byo kuzuza miriyoni mu minsi itanu cyangwa itatu nk’uko byagenze ku ndirimbo nka Yebo na Emmanuel birashoboka ko bitari kubaho, kandi ni aba mbere babikoze.
Baciye agahigo, berekana ko imapno zitari iz’abahungu n’abagabo gusa, ko n’abakobwa bato bashoboye kwigarurira imitima ya benshi. Uretse n’ibyo, indirimbo zabo zahaye akazi abantu batabarika, baba ababakorera amajwi, amashusho, utibagiwe ababandikira indirimbo, ababareberera mu muziki n’abandi babakoramo contents ku mbuga nkoranyambaga.
Ibyo byose byari kuba byarabuze, kuko bari kuba bataragera ku rwego rwo gukora ibikorwa nk’ibi bakiri munsi y’imyaka 18. Ibitaramo bakoreye mu Burundi, ntibiba byarabayeho, kandi Abarundi icyo gihe babonye Imana binyuze kuri bo!
4. None se amategeko mashya avuze iki ku hazaza ha ba “Vestine na Dorcas” bashya?
Icyo aya mabwiriza agaragaza ni uko: Hazabaho kugenzura uburere bw’abaririmbyi; Abana bafite impano bazajya bategereza kugeza bujuje 18, keretse hemejwe icyemezo cyihariye; Itorero rishaka gushyira umutekano, indangagaciro n’ubunyamwuga imbere.
Ariko nubwo ari ngombwa, aya mategeko afite ingingo ikomeye: Nta gihe impano idafite umurongo w’ubuyobozi ishobora kuvamo ikintu gikomeye, ariko hari igihe amabwiriza akaze ashobora kudindiza impano y’umwana itaramenyekana.
Nta bwo umuntu wifuza kumenyekana yabigeraho ako kanya ngo ni uko yujuje imyaka 18 isabwa. Ahubwo, biba byiza iyo ayigize yaramenyekanye! Ababyeyi baba bafite izihe nshingano ku bana babo niba Itorero ari ryo rigenga imikorere yabo?
Iyo amategeko mashya ya ADEPR agenga abaririmbyi n’abahanzi aba yaratangiye gukurikizwa mbere, Vestine na Dorcas ntibari kuzamuka nk’uko babikoze, kandi Igihugu cyari kuba cyarahombye byinshi: Umuziki uboneye w’abana bafite ubutumwa bwiza; Indirimbo zagize uruhare mu guhumuriza no guhindura ubuzima bwa benshi; Uburyo bushya bwazamuye abahanzi b’abakiri bato mu Itorero; Urugero ku bandi bana bafite impano yo kuririmba mu Itorero
Iyo amategeko aba ariho icyo gihe, umuziki wa Gospel uba warabuze inkuru ikomeye y’ivugabutumwa ituruka mu mpano z’abakobwa babiri bakiri bato kandi bavukana.
Bamwe mu batunguwe na yo, bahamya ko aya mategeko akwiriye kujyana n’imiyoborere ishyigikira impano nshya, aho kuzibuza kubyara umusaruro.
Dorcas agitangira umuziki ku myaka 14
Vestine agifite imyaka 15
Manager wabo Murindahabi Irene yabinjije mu muziki bari munsi ya 18
Iki gihe bari bamaze kumenyekana mu ndirimbo nyinshi zakunzwe, bo bakiri munsi ya 18
Nibaza ko hatakayeho kubuzwa uburenganzira mugukora umurimo Imana yaduhamagariye kuko ntago imana ikoresha imyaka ahikobwo ikora uko ishaka kuko ikoresha ibintu byose byo kwisi