× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Benshi bahinduriwe ubuzima n’indirimbo zacu - Aline Uwera (Zahabu y’Uwiteka) yasohoye "Nimuhumure"

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Benshi bahinduriwe ubuzima n'indirimbo zacu - Aline Uwera (Zahabu y'Uwiteka) yasohoye "Nimuhumure"

Umuramyi Aline Uwera uzwi nka Zahabu Y’Uwiteka yasohoye indirimbo nshya yise "Nimuhumure" anaboneraho kuvuga ku musaruro wavuye mu ndirimbo ebyiri yabanje gushyira hanze.

Izina Aline Uwera rimaze kugwatira imitima ya benshi nyuma yo kwinjira mu muziki akinjirana ubutumwa bushya bw’inkomezi ku bagenzi bajya mu ijuru.

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise "Nimuhumure". Agira ati: "Muhumure dufite Imana ni data wa twese ni umuremyi w’isi n’ijuru ni Uwiteka ni we utegeka izuba n’ukwezi inyamaswa zose ziramwumvira n’abakomeye baramwumvira ni Uwiteka. Arera arera arera ahimbazwe ibihe byose arakomeye niwe rutare ruzima twe twubatseho.

Indirimbo ebyiri yabanje gusohora zabereye benshi umuti womora nk’amavuta akuze.
Ubwo yabazwaga icyo yishimira mu gihe gito amaze akora umuziki yavuze ko yishimira ubutumwa akomeje kwakira bw’abantu bahindutse bashya biotewe n’indirimbo ze.

Yagize ati: "Nkomeje kwakira ubutumwa bw’abantu batandukanye bambwira ko bakunda indirimbo zanjye bakaba bafite amahoro yo mu mutima."

Aline Uwera ati: "Hari benshi bakomeje kutubwira ko izi ndirimbo zasohotse zisa n’ubuhanuzi ku buzima bwabo bituma baziyumvamo zibongerera ibyiringiro kandi zirabahumuriza;

Indirimbo "Ongera wivuge" benshi batubwiye ko yababereye isengesho rya buri munsi bifashisha bibutsa Imana kwitamurura mu buzima bwabo bitewe n’imisozi babonaga irumbaraye imbere yabo.

Hari abampamagaraga bambwiora ko iyi ndirimbo "Ongera wivuge" yaje isa n’ubuzima bari barimo kunyuramo ariko bayumva nk’inshuro 10 bitewe n’uko zirimo ubutumwa badahaga zakuye abantu mu mwijima."

Aline Uwera ni umwe mu baramyi bari kuzana impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Avuga ko igitekerezo cyo gutangira kuririmba ku giti cye cyaturutse mu muryango we, by’umwihariko ku mugabo we.

Ati: “Nk’umuntu wakuriye mu ndirimbo kandi ndi umukristo, najyaga nicara nkaririmba. Umugabo wanjye ni we wambwiye ko ndirimba neza, ampa igitekerezo cy’uko nabikora ku giti cyanjye.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.