× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gisubizo Ministry Kasarani igarutse muri "Nyabihanga" mu myamabaro myiza cyane - VIDEO

Category: Rwanda Diaspora  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

Gisubizo Ministry Kasarani igarutse muri "Nyabihanga" mu myamabaro myiza cyane - VIDEO

Gisubizo Ministry Kasarani ni ishami rikomoka kuri Gisubizo Ministry rikorera Nairobi-Karasani, rikaba ryasohoye amashusho y’indirimbo bise “i Nyabihanga”

Iri shami rya Gisubizo Ministry ryatangiye ivugabutumwa mu 2010, ritangijwe n’abanyamuryango ba Gisubizo Ministry baturutse mu mashami atandukanye nko mu Rwanda, i Burundi n’ahandi. Kuwa 01 Kamena 2024 ni bwo iri tsinda rya Gisubizo Ministry Kasarani ryashyize hanze igihangano cyiza cyane bise "i Nyabihanga".

Mu majwi meza cyane ndetse n’ imyambaro myiza cyane iryoheye amaso batangira bagira bati: "I Nyabihanga I Goligota niho Yesu we yankirije babonye abambwe barashinyagura, nge na cyagisambo turizera none ubu turi abana b’lmana, none ubu turabana b’ihoraho. lbyishimo n’amahoro byuzuye umutima wange, Goligota kuri wa musozi wari uvumye...."

lri tsinda ryasohoye indirimbo ‘zo kuri alubumu yabo ya mbere bahereye ku yitwa "Indimi zose" yakunzwe cyane bihebuje ari nako iyi alubumu yiswe, baje gukurikizaho indirimbo bise "Ninjiye ahera" yabaye iya kabiri kuri album yabo ya mbere .

Ushaka gukurikirana ibihangano byabo byose byuje ubuhanga wajya kuri channel yabo ya YouTube iri kumazina "Gisubizo Ministry -Kasarani".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.