× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bakomeje ingendo nk’Iza Paulo: Nyuma ya Sweden na Finland, James na Daniella batumiwe muri Poland

Category: Rwanda Diaspora  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bakomeje ingendo nk'Iza Paulo: Nyuma ya Sweden na Finland, James na Daniella batumiwe muri Poland

Abaramyi James na Daniella bakomeje kuzamura ibendera rya Yesu Kristo mu bihugu binyuranye by’i Burayi. Nyuma ya Sweden na Finland, ubu batumiwe muri Poland.

Nyuma yo kurobanurirwa kuvuga ubutumwa bwiza, Bibilia igaragaza ingendo eshatu z’ivugabutumwa Pawulo yakoreye mu bihugu bitandukanye, nk’uko byanditswe ngo ’’Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati: ’’Mundobanurire Barnaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora’’ (Ibyakozwe n’Intumwa 13:2).

Nyuma y’ubu buhanuzi, Pawulo yapanze ingendo eshatu zigamije ivugabutumwa. Urugendo rwa mbere rwerekeje i Selukiya ndetse n’ i Kupulo (Ibyak 13:4); urwa kabiri berekeza i Siriya n’i Kilikiya ndetse n’i Makedoniya (Ibyak 15:36-41&16:6).

Ni mu gihe urugendo rwa Gatatu Pawulo yerekeje i Yerusalemu ndetse no muri Antiyokiya (Ibyak 18:22-23). Ni ingendo z’amateka kuko zatumye amahanga arushaho kwizera no kwakira umwami Yesu Kristo.

None no mu gihe cya none, ba Pawulo baracyariho

Abaramyi James na Daniella bakomeje kugaragaza ko bahamagariwe kwagura ubwami bwa Kristo mu isi, kuri ubu bakomeje kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi.

Nyuma yo kuva mu Bubirigi, kuri ubu bakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu bizwi mu mateka nka Pays Scandinaves (Byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti).

Aba baririmbyi bamamaye mu ndirimbo "Mpa Amavuta" baherutse kuzenguruka muri Sweden ndetse na Finland, kuri ubu bamaze kugera muri Poland aho bakomeje Europe Tour nk’uko baherutse kubitangaza mu kiganiro n’itangazamakuru.

Aba baramyi kuri ubu bafatwa nka bamwe mu bahetse ibendera rya Gospel mu gihugu cy’u Rwanda ndetse bakaba baramaze no gukaba Afurika y’iburasirazuba binyuze mu ndirimbo zitandukanye nka Mpa Amavuta bakaba baherutse gushyira hanze indi iryoshye cyane yitwa ’’Barihe’’.

Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umuramyi Mugisha Boris de Jesus ushinzwe ivugabutumwa muri Ministry yitwa ‘’Rwandan Christian Fellowship" (RCF) iyoborwa na Ntwali Steven, ari nayo yatumiye James na Daniella, yagize ati’’Twatekereje gutumira James na Daniella, kubera ko ari Abaramyi beza;

Bafite ubutumwa bwiza, Imana yahagurukije muri iki kiragano cyacu, ndetse kandi ni abaramyi urubyiruko rwinshi rukunda, ndetse rubigiraho byinshi.

Ni muri urwo rwego rero twifuje ko batugenderera kugira ngo bakore iryo vugabutumwa bwiza bwa Kristo, ndetse banatere ishyaka n’umuhate byo gukorera Imana no gutera ikirenge mu cyabo urwo rubyiruko rwo muri Poland n’abakuze tutabibagiwe kuko gukorera Imana ntibigira imyaka."

Abajijwe ku musaruro biteze kuri iri vugabutumwa yagize ati’’Icyo twiteze muri urwo ruzinduko rwabo bazagirira ino, ni uko ubutumwa buzavugwa binyuze mu bihimbano byabo by’umwuka, hakabaho kwidagadura, gusangira ndetse no gusabana bya Gikristo.

Ikindi hakabaho no guhindurira benshi kuba abakristu bahamye kandi babikorana umwete kuko icyo tudashidikanya ni uko umubare w’abazitabira uzaba mwinshi."

Tubibutse ko iki giterane kizahuriza hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose muri kiriya gihugu no mu baturanyi giteganyijwe kuwa 04/08/2023.

Aba baramyi bazatarama kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Bazataramira mu rusengero rwitwa Redeemed Christian Church of God (RCCG) aho kwinjira bizaba ari Ubuntu.

James na Daniella bagiye imitima y’abatuye muri Poland

Pastor Ntwali Steven niwe Muyobozi wa Rwandan Christian Fellowship yatumiye James na Daniella

Iki gitaramo kitezweho guhembura benshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ariko reka mbabwize ukuri,uyu munyamakuru wa paradise.rw ni umuhanga.Nsomye iyi nkuru ntangazwa n’ukuntu yayihuje n’ijambo ry’Imana.Inkuru yandika zose ndazisoma,zitangira zishekeje Ariko ugasoza gusoma wakijijwe.Afite ukuntu ahera hejuru agukurura..ugasoza inkuru wabaye umu paradise.Ubu narabatijwe byararangiye,urushinge ni aha.James na Daniela courage

Cyanditswe na: icyitegetse Melanie  »   Kuwa 30/07/2023 04:37