Baraka Choir ADEPR Nyarugenge ikomeje kurarikira abakunzi bayo kuzitabira igitaramo cyiswe "Ibisingizo Live Concert" yateguje indirimbo yitwa ’’Inyabushobozi’’.
Intero ni imwe, imvugo ni imwe, birumvikana intego ntizaba ebyiri, gahunda ni gahunda.
Buri kimwe cyateguwe neza, amasengesho yarasenzwe, abacuranzi bariherera, kugira ngo tariki ya 04-05 Ukwakira 2025 zizabe amatariki y’umugisha ku bakunda Imana bose, by’umwihariko abakunzi ba Baraka Choir ADEPR Nyarugenge, ikomeje kubararikira kuzaba abararikwa beza bagasangira ibyiza byo mu buryo bw’umwuka.
Ni igitaramo uyu mutwe w’abaririmbyi uzafatanyamo na Besalel Choir yo mu itorero rya ADEPR Murambi, Paruwasi ya Gatenga. N’ubwo gutegura ari ukwa Baraka Choir n’abafatanyabikorwa bayo, ariko umurariko no gusohoza ni umugambi wa Kristo, kandi ikimenyimenyi ni uko iminyago izava muri icyo gitaramo izamurikirwa Kristo.
Paradise.rw yateguye ibintu 3 byo kwitega mu gitaramo cyiswe “Ibisingizo Live Concert”:
1. Guhimbazwa n’indirimbo z’igihe cyahise
Baraka Choir ni umutwe w’abaririmbyi wahamagariwe kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, mu ijambo ry’Imana ndetse n’ibikorwa by’umusamariya mwiza.
Ni Korali itarahamagawe imbokoboko, kuko Kristo wabahisemo nk’abasaruzi beza yabahaye impembuzabagenzi n’inkomezabugingo. Ni imwe mu makorali akuze afite indirimbo zakunzwe, zimaze imyaka irenga 15 kuri YouTube, zakunzwe cyane ku maradiyo no kuri televiziyo z’igihugu ndetse zikavugwa kenshi mu itangazamakuru.
Muri izo ndirimbo twavuga “Amakamba”, “Nzajya ndirimba”, “Iyo nkumbuye” n’izindi. Byitezwe ko abazitabira iki gitaramo bazibutswa ibihe byo hambere, bakibuka amateka bafitanye n’Imana.
Benshi bazahaguruka mu myanya yabo, barambure amaboko, bayerekeze i Yerusalemu baririmbane na Baraka Choir.
Ku rundi ruhande, gusangira ibyiza na Besalel Choir ni nko kwitereranya amata n’ubuki, mukafatanya kuvuga ibyiza by’Imana.
Besalel Choir imenyerewe mu gihugu no hanze yacyo, ikaba iririmba Kristo ku buryo agahagurutsa imitima, agasimbuza kwinangira kwirekura imbere y’Imana. Ifite abakunzi hirya no hino bayiherekeza aho igiye, kugira ngo badacikanwe no guhimbaza Imana. Byitezwe ko benshi bazafatanya nayo kuramya no guhimbaza Imana.
Guteganya ni ukw’umwanditsi w’inkuru, ariko gusohoza ni ukw’Umwuka Wera. Mu ndirimbo “Golgota”, benshi bibuka umusaraba wa Kristo, “Dufitanye amateka” ikibutsa buri wese amateka afitanye n’ingoma y’ijuru, naho “Turakomeje” ikaba akanozabagenzi ku biyemeje kutareba iburyo cyangwa ibumoso, ahubwo bagahanga amaso ibyiza byo mu ijuru. Bizaba ari umunezero. Reka dusenge ubutitsa, duhanze amaso ibyiza bizabera ku ruhimbi.
2. Kuzura Umwuka Wera no kuzibura amasoko yakamye
Umwuka Wera ni isezerano ry’abera. Yohana 14:26 hagira hati: “Ariko Umufasha, ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.”
Binyuze mu ndirimbo nziza, ziganjemo izituje, ndetse n’ubutumwa bwiza buvuye mu Ijambo ry’Imana, hitezwe ko bamwe bazuzura Umwuka Wera, mu gihe ku bandi amasoko yazibye azongera kuziburwa, imigezi igatemba — abari baragabanukiwe bakongera kunywera ku iriba rya Yoweli.
3. Kwakira iminyago izamurikirwa Kristo (abantu bazakizwa)
Intego y’ubutumwa bwiza ni uguhindura abantu abigishwa, hagaragare abakizwa bizera Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo. Ibyakozwe n’Intumwa 19:18-19 haravuga ngo: “Nuko benshi mu bizeye baraza, batura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze. Kandi benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona ko bugeze ku bice by’ifeza inzovu eshanu.”
Binyuze mu butumwa bwiza mu Ijambo ry’Imana no mu ndirimbo, hitezwe ko hazaboneka iminyago myinshi, benshi bizere Kristo bave mu mirimo y’umwijima.
Igitaramo “Ibisingizo Live Concert” kizabera mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge.
Amakuru Paradise.rw ifite kugeza ubu avuga ko muri iki gitaramo hazafatwa amashusho mu buryo bwa Live Recording.
Baraka Choir ni imwe mu makorali akunzwe cyane, ahanini kubera ubutumwa bw’umwimerere bukubiye mu ndirimbo zabo zitandukanye, bigatuma ikundwa n’abantu b’ingeri zose — abakuru n’abato.
Izwiho kwifashisha ivugabutumwa ry’imirimo y’umusamariya mwiza mu kuzana no kumurikira Kristo iminyago. Zimwe mu ndirimbo z’iyi korali zanditse amateka mu mitima ya benshi harimo nka: Amakamba, Nzajya ndirimba, Iyo nkumbuye iwacu mu ijuru n’izindi.
Mureke intero ibe imwe: “Nzaba i Nyarugenge.” tariki ya 04-05 Ukwakira 2025’’.
Ntuzabure muri iki gitaramo cy’umugisha