× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo bakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu Gikombe cy’Isi bavuga ko hari intsinzi iruta igikombe

Category: Ministry  »  23 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakristo bakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu Gikombe cy'Isi bavuga ko hari intsinzi iruta igikombe

Mu gihe amaso y’isi yose yibanze ku mikino y’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Amerika ya Ruguru, hari itsinda ry’Abakristo rikomeje gukoresha aya mahirwe mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu gihe Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Amerika, Canada na Mexique kigeze mu mikino ya nyuma, amaso ya benshi yibanze ku makipe asigaye ahatanira igikombe.

Icyakora, ku rundi ruhande, Abakristo bo bakomeje gukoresha iri rushanwa mpuzamahanga mu kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bafana baturutse impande zose z’isi.

Nk’uko byatangajwe na CBN News, abarenga miliyoni y’abakerarugendo bageze muri ibi bihugu bitatu bakurikiye iri rushanwa, ibintu byabaye amahirwe ku ivugabutumwa riri gukorera mu bice byakira imikino.

Kimwe mu bikorwa by’ivugabutumwa kiri kubera hanze ya sitade ya Lumen Field i Seattle, aho uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jesse Bradley, ubu wabaye umushumba n’umuvugabutumwa, ari kubwiriza ubutumwa bw’agakiza.

Jesse Bradley yavuze ko n’ubwo abantu bose badahagarara ngo baganire, hari benshi bumva ubutumwa mu kanya gato bafite mbere yo gukomeza urugendo rwabo.

Yagize ati: "Abantu benshi baza basaba gusengerwa kuko dufite amatsinda abasengera kandi ahora yiteguye kubakira. Hari n’abakomeza kugenda ariko bakumva ubutumwa. Hari igihe uba ufite umunota umwe gusa wo kubabwira, ugatera imbuto, hanyuma nyuma bakazakomeza kubitekerezaho."

Iki gikorwa kiri gukorwa mu mushinga wiswe "Victory Beyond the Cup", utegurwa n’umuryango wa gikristo Cru, ufite intego yo kubwira abafana ko hari intsinzi iruta gutsinda igikombe cy’umupira, ari yo ntsinzi ibonerwa muri Yesu Kristo.

Undi muryango ukomeje gukora ivugabutumwa muri iri rushanwa ni Victory Seattle, uyobowe na Garrick Pang, umaze igihe ari umumisiyoneri ukurikira ibikorwa by’Igikombe cy’Isi.

Pang yavuze ko bumwe mu buryo bwatanze umusaruro ari ugutanga ku buntu ibikoresho abafana bakunda gukoresha bashyigikira amakipe yabo (foam fingers), bikajyana n’agatabo kabigisha gusenga.

Yagize ati: "Dukorana n’umuryango witwa ’Try Praying’ wo mu Bwongereza. Batanze ibihumbi by’ibi bikoresho duha abafana ku buntu, kandi tubaha n’udutabo turimo ubuhamya n’inyigisho zo gusenga. Ni gahunda imara icyumweru, ikarangira isobanuriye umuntu icyo bisobanuye kuba umwigishwa wa Yesu."

Abategura iki gikorwa bavuga ko bizeye ko mu gihe amarushanwa azaba arangiye, abantu ibihumbi n’ibihumbi bazaba bibuka ibyabereye mu kibuga, baranamenye ubutumwa bw’agakiza n’urukundo rwa Kristo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.