Abakristo bakunze gushishikarizwa gusenga igihe cyose bahuye n’ikibazo. Iyo dusenze, tuba twiringiye ko Imana izagira icyo ikora ku buzima bwacu kandi ikadusubiza mu buryo bwiza.
Ariko twese tuzi ko atari buri sengesho risubizwa nk’uko twabyifuzaga. Ese ibyo biterwa n’uko Imana itatwitaho? Oya, si byo.
Umwanditsi wa Zaburi yavuze ati: "Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y’ihangu, Nzajya muganyira niha, Na we azumva ijwi ryanjye." (Zaburi 55:18).
Ibi bitwereka ko Imana ihora yumva amasengesho y’abayo. Ariko kandi, ni ngombwa kongera gusobanukirwa neza icyo gusenga bisobanuye.
Isengesho si uburyo bwo gusaba Imana ibintu by’isi gusa, ahubwo ni inzira yo kugirana ubusabane na Yo, kwakira imbabazi zayo no kubona ubuntu budufasha mu gihe cy’ibigeragezo.
Nk’uko Bibiliya ibivuga: "Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye." (Abaheburayo 4:16)
Ku Mukristo, isengesho rigomba kutwibutsa ko ubusabane dufitanye na Kristo butareba ubuzima bwo kuri iyi si gusa, ahubwo bugamije n’ubugingo buhoraho.
Yesu ubwe yatwigishije gusenga ati: "Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru." (Matayo 6:10).
Ibi bitwigisha ko mbere yo gusaba ibyo twifuza, dukwiye kubanza gushaka ko ubushake bw’Imana ari bwo busohozwa.
Bibiliya idushishikariza no gusaba Imana ubwenge. "Niba hari umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha bose ititangiriye itama kandi itabihanira, na we izabumuha." (Yakobo 1:5)
Ubwenge buturuka ku Mana ni bwo budufasha kubaho ubuzima buyishimisha muri iyi si yuzuye ibibazo. Ni bwo butuma dushobora kuvuga nk’uko Yesu yavuze mu gihe yari ari mu mubabaro bukomeye ati: "Data, si ibyo nshaka, ahubwo habe ibyo ushaka." (Luka 22:42)
Uyu mwuka wo kwemera ubushake bw’Imana si wo woroshye, ariko ni wo utanga amahoro nyakuri.
Hari abantu benshi bagiye banyura mu bihe bikomeye, bagasenga Imana ngo ibakurireho ibigeragezo, ariko ntibibakureho. Nyamara, aho kubakuriraho imibabaro, Imana yabahaye imbaraga zo kuyinyuramo.
Igihe umwanditsi w’iyi nyandiko yari ari kumwe n’umugore we wari urwaye indwara ya ALS, yasenze asaba Imana kutamuha gusa igisubizo yifuzaga, ahubwo no kumufasha kwemera ubushake bwayo.
Avuga ko nubwo urugendo rwari rugoye, Imana yabahaye amahoro, ihumure n’imbaraga zidasanzwe, ku buryo abaganga n’abaforomo batangazwaga n’ituze n’ukwizera uwo mugore yagumanye kugeza ku iherezo.
Ibi byasohoje amagambo Pawulo yavuze ati: "Hashimwe Imana... Imana ihumuriza abantu mu mibabaro yabo yose." (2 Abakorinto 1:3-4)
Hari abibaza impamvu Imana yemera ko abantu bababara. Nyamara akenshi bibagirwa ko ari na yo iduha imigisha myinshi buri munsi.
Yaduhaye ubwenge bwo gutekereza, ubushobozi bwo gukora no kwiteza imbere, umunezero wo kubana n’abandi, uburyohe bw’ibyokurya, impano zitandukanye, n’ibindi byinshi. Ariko iyo ibintu bimeze neza, abantu bake ni bo bibuka gushimira Imana; iyo ibigeragezo bigeze, ni bwo bayibaza impamvu yabiretse bikabaho.
Ukuri ni uko kubaho nk’umuntu bisobanura guhura n’ibyishimo ndetse n’imibabaro.
Ariko ku bizera Kristo, hari ibyiringiro bidashira. Kristo ni urufatiro rudufasha gutsinda ibigeragezo by’ubuzima ndetse n’urupfu ubwarwo.
Ni yo mpamvu dukwiye gukomeza gusenga no gusaba Imana ibyo dukeneye, ariko ntiducike intege igihe ibisubizo bitaje nk’uko twabyifuzaga.
Yesu yavuze ati: "Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa." (Matayo 7:7). Ariko mbere y’ayo magambo, yari yabanje kuvuga ati: "Ahubwo mubanze mushake Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo n’ibyo byose muzabyongerwa." (Matayo 6:33)
Ibi bitwigisha ko icy’ingenzi atari uguhora dusaba ibintu by’isi gusa, ahubwo ari ugushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana, tukarangwa n’amahoro, kwicisha bugufi, umutima uboneye no gukora ibyo Imana ishaka.
Iyo ibyo ari byo dushyize imbere, Imana iduha ibyo idukwiriye. Kandi n’iyo hari ibyo itaduhaye, ntibivuze ko yatwibagiwe cyangwa ko itadukunda.
Nta muntu uzi impamvu Imana isubiza amasengesho amwe ikandi andi ntayasubize nk’uko twabyifuzaga. Icyo twagombye kwitaho si ukugerageza kuyibaza impamvu, ahubwo ni ugukomeza kwizera ko imigambi yayo iruta iyacu.
Amasengesho amwe azasubizwa uko tuyifuje, andi ashobora gusubizwa mu bundi buryo cyangwa mu kindi gihe. Ariko ukwizera kwacu ntigukwiye gushingira gusa ku kuba Imana ihora iduha ibyo dusabye.
Ahubwo dukomeze gusaba, gushaka no gukomanga, twiringiye isezerano rya Kristo rigira riti: "Sinzagutererana kandi sinzaguhana." (Abaheburayo 13:5)
Iyo umuntu yumvise iri sezerano, amenya ko n’ubwo atabona buri gihe igisubizo yifuzaga, aba afite ikintu kiruta byose: kubana n’Imana itamutererana.