× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuzuza 100K by’aba Subscribers, Views 300K+ mu minsi 7, Ibizamini bya Leta: Itariki y’amateka kuri Alicia na Germaine

Category: Artists  »  45 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kuzuza 100K by'aba Subscribers, Views 300K+ mu minsi 7, Ibizamini bya Leta: Itariki y'amateka kuri Alicia na Germaine

Kuzuza aba-Subscribers ibihumbi 100, "Ibanga" ikarebwa inshuro zirenga ibihumbi 300 mu cyumweru kimwe no gutangira ibizamini bya Leta kuri Germaine, ni ibintu byatumye itariki ya 15 Nyakanga iba iy’amateka kuri Alicia na Germaine.

Tariki ya 15 Nyakanga 2026 yabaye umunsi udasanzwe ku bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine, kuko bawuhurijeho intambwe eshatu zikomeye mu rugendo rwabo rw’umuziki n’ubuzima bwite.

Icya mbere ni uko umuyoboro wabo wa YouTube wageze ku ba-Subscribers ibihumbi 100, ikintu cyari kimaze igihe gitegerejwe na bo ubwabo, ndetse n’abakunzi babo. Kuri ubu uyu muyoboro ufite amashusho 15 y’indirimbo n’ibindi bikorwa by’aba bahanzi bo mu Karere ka Rubavu, ukaba ukomeje gukura umunsi ku wundi.

Ikindi cyaranze uyu munsi ni uko indirimbo yabo nshya "Ibanga", yasohotse ku wa 8 Nyakanga 2026, yakomeje kwerekana uko yakiriwe neza, aho mu minsi itandatu gusa yari imaze isohotse ku wa 15 yari imaze kurebwa inshuro zirenga 290K, kugera iki gihe iyi nkuru yanditswe imaze kurebwa inshuro zirenga 304,000 kuri YouTube.

Iyi ndirimbo ni yo yanditse amateka yo kuba iya mbere ya Alicia na Germaine yujuje abantu bayirebye barenga ibihumbi 100 mu masaha 24 ya mbere.

"Ibanga" yaje ije kwiyongera ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe cyane z’aba bahanzi, isanga izindi zirimo "URIYO" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.1, "RUGABA" ifite abarenga 874,000, "URUFATIRO" imaze kurebwa inshuro zisaga 604,000, "NDAHIRIWE" ifite abarenga 530,000, "IBENDERA" imaze kurebwa inshuro zirenga 368,000, ndetse na "IHUMURE" imaze kurebwa inshuro zirenga 240,000.

Uretse aya mateka mu muziki, tariki ya 15 Nyakanga yanabaye umunsi w’ingenzi kuri Ufitimana Germaine, kuko ari bwo yatangiye gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.

Germaine yigaga mu mwaka wa Gatandatu (S6) mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo (Literature and Languages) kuri Groupe Notre Dame d’Afrique de Nyundo i Rubavu.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, yavuze ko we na mukuru we Alicia bahisemo gukoresha impano yabo mu kubwiriza ubutumwa bwiza, kuko bifuza ko indirimbo zabo zihumuriza abababaye, zikubaka imitima kandi zigafasha abantu kwegera Imana.

Aba bahanzi bavukana batangiye urugendo rwabo babifashijwemo na se, Ufitimana Innocent, wahoze ari umuhanzi, ubu akaba ari umujyanama (Manager) wabo. Ni na we wakunze kuvuga ko intego yabo atari ugushaka kwamamara gusa, ahubwo ko ari ugukoresha umuziki mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu gihe umuyoboro wabo umaze kuzuza aba-Subscribers ibihumbi 100, abakunzi babo bategerezanyije amatsiko kumenya izindi ntambwe Alicia na Germaine bazakomeza gutera nyuma y’iyi ntsinzi, mu gihe indirimbo "Ibanga" igikomeje gukundwa cyane ku mbuga zicururizwaho umuziki no kuri YouTube.

Alicia na Germaine bujuje ibihumbi 100 by’aba Subscribers kuri Youtube

Germaine Ufitimana yatangiye Ibizamini bya Leta ku wa 15 Nyakanga 2026

Reba indirimbo Ibanga itumye besa agahigo ko kugira ababakurikira barenga ibihumbi ijana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.