Siloam Choir yo muri ADEPR Kumukenke yatangaje ko Nyarugenge Worship Team bazifatanya na yo mu gitaramo gikomeye yateguye yise "Ndi Uwa Kristo Live Concert".
Iki gitaramo kizaba ku wa 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali guhera Saa Munani z’amanywa, kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 30 Siloam Choir imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Ni igitaramo cyatewe inkunga n’ibigo bikomeye binyuranye birimo Bralirwa ibinyujije mu mazi yayo yitwa Vital’O, ndetse na Sinza Coffee Shop y’umuramyi Jado Sinza nawe uririmba muri Siloam Choir.
"Ndi Uwa Kristo Live Concert" ifite insanganyamatsiko igamije gushishikariza Abakristo guhamya Kristo no gukomeza kumwishingikirizaho mu buzima bwa buri munsi.
Siloam Choir yavuze ko yiteguye kwakira abakunzi ba Gospel benshi muri iki gitaramo, ibatumirira kuzifatanya na yo muri ibi bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Abateguye iki gitaramo bavuga ko kwinjira ari ubuntu, bakaba bizeye ko ubufatanye na Nyarugenge Worship Team buzongera umwihariko w’iki gitaramo gitegerejwe na benshi.
Siloam Choir ni imwe mu makorali amaze kubaka amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yamamaye binyuze mu ndirimbo zirimo Warandondoye, Mfite Icyifuzo, Ijambo, Mu Mahanga Yose, Ari mu Ruhande na Sinzirwanirira, zakomeje gukora ku mitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
Igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" kizabera muri Camp Kigali ku wa 12 Nyakanga 2026, kikazahuza abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abifuza kumara umwanya mu kuramya no guhimbaza Imana.
Siloam Choir yabonye izuba mu 1996 itangirana n’abaririmbyi 14, ubu igeze ku baririmbyi barenga 145. Mu myaka 30 imaze mu ivugabutumwa, imaze gukora indirimbo zirenga 250, album esheshatu z’amajwi n’eshanu z’amashusho.
Nonese Nyarugenge Worship Team izaririmba mu gitaramo cya Siloam Choir ni bantu ki?
Nyarugenge Worship Team ikorera umurimo w’imana muri ADEPR Nyarugenge. Mu rugendo rwatangiye mu mwaka wa 2009, yubatse amateka akomeye mu bwitange budasanzwe yakoze mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Iri tsinda ryatangijwe nk’igice cyihariye cyo gufasha Itorero rya Nyarugenge mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana, rigizwe n’abaririmbyi bafasha abandi kwinjira mu busabane bwo mu Mwuka n’ukuri nk’uko Bibiliya ibisaba.
Kugeza ubu, abarigize bamaze kugera kuri 76, bose bahurijwe hamwe n’icyerekezo kimwe: gufasha abandi kwegera Imana binyuze mu ndirimbo.
Imizi ya Nyarugenge Worship Team ishingiye ku rukundo Imana yakunze abantu, ari na rwo baheraho bayikunda bakanarukundisha abandi.
Babarizwa kuri iri jambo ribumbatiye icyerekezo cyabo: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose… ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Mariko 12:30–31)
Biyemeje gukomeza kuba igikoresho cy’ingirakamaro mu Itorero. Icyo bazirikana nk’ingingo shingiro y’akazi kabo ni uko umuramyi ubwa mbere agomba kuba mu mubano w’ukuri n’Imana, kugira ngo ibyo atanga bibe ibyuzuye, bitari gusa ubuhanga mu muziki.
Ibyo bagezeho mu myaka ishize ntibisanzwe:
1. Ubwiyunge bw’Itorero binyuze mu kuramya: Worship Team yateye intambwe ikomeye mu gufasha Itorero ryabo gukorera hamwe binyuze mu kuramya Imana, haba mu ndirimbo, amasengesho n’ubundi buryo bw’umwuka.
2. Gutoza abaririmbyi bafite ireme: Bashyizeho gahunda ihoraho yo kwigisha Bibiliya (Bible Studies), aho buri muririmbyi atozwa kugira umutima wuzuye ubumenyi bwa gikirisitu. Bafite icyifuzo ko buri wese muri bo yaba umuramyi wavutse ubwa kabiri, wuzuye Umwuka Wera, ushikamye ku kuri kutajegajega. Ibi babishyira mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2014, kandi bikomeje gutanga umusaruro.
3. Iterambere mu myandikire n’imyigishirize y’indirimbo: Nyarugenge Worship Team ifite icyerekezo cyo kuzajya ikora ibitaramo bishingiye ku gufata amashusho n’amajwi (Audio-Video Recording), ku buryo ubutumwa butangwa bugera ku bantu benshi kandi mu buryo buhebuje. Babifashwamo n’amahugurwa yihariye ndetse na Music Classes zibafasha kunoza ubuhanga mu kuririmba no gucuranga.
4. Kurema umuramyi w’icyitegererezo mu buzima bwe bwa buri munsi: Ntibahugira gusa mu ndirimbo, ahubwo bafite icyifuzo cyo kubaka abantu bazima ku mutima no ku mubiri – batitaye ku bintu by’isi ahubwo baharanira guhinduka umugisha aho bari hose. Hari gahunda z’amahugurwa yihariye agamije gufasha abaririmbyi gucengera indangagaciro z’ubuzima buhamye n’imyitwarire ikwiriye umukristo.
Mu byifuzo by’ahazaza, iyi Worship Team irateganya gukomeza kwagura ibikorwa byayo, kunoza ubuhanga mu muziki, gushyira hanze indirimbo nyinshi zabo bwite, no kugera ku rwego mpuzamahanga mu kuramya Imana. Uburyo bwabo bwo gukora bushingiye ku gukorera hamwe, gutegura gahunda ndende zifite ireme, no kugira ihuriro rihuza ubuhanzi n’iyobokamana ku rwego rwo hejuru.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise mu bihe bishize, Perezida wa Nyarugenge Worship Team, Ndayisenga Aaron, yanahishuye ko bafite igitaramo cy’ivugabutumwa bise Hymnos 4, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 guhera saa 3:00 z’amanywa (3PM) kuri ADEPR Nyarugenge.
Avuga ku ntego y’iki gitaramo yagize ati: “Ni iyo guhuriza hamwe abantu bose bakeneye guhemburwa mu buryo bw’umwuka, kuramya Imana no guhindurirwa ubuzima.”
Nyuma y’imyaka ikabakaba 17 batanga umusanzu mu kuramya Imana, Nyarugenge Worship Team, iherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Zaburi 100”, ikaba ishingiye ku butumwa burarikira abantu bose kuza imbere y’Uwiteka bafite imitima inezerewe.
Uyu ni umusingi utajegajega, akaba ari n’igihamya ko umurimo ukorewe mu Mwuka no mu kuri ushobora gutanga umusaruro ushimishije.
Nyarugenge Worship Team izaramya mu gitaramo "Ndi Uwa Kristo"
Siloam Choir yatumiye Nyarugenge Worship Team mu gitaramo "Ndi Uwa Kristo"