Umuramyi Noel Mutagoma ukomeje gukundisha benshi umusaraba wa Yesu Kristo yavuze bimwe mu bintu by’ingenzi byatumye yisanga mu nganzo imwe na Bosco Nshuti bakanahurira mu ndirimbo bise "Isezerano".
Aba bombi bakaba bahuriye ku kugira ijwi ryiza nk’irya Yedutani uvugwa muri zaburi.
Yedutani (Cyangwa se Jeduthun) yari umutware w’abaririmbyi (Choir Master) mu nzu y’Uwiteka ku ngoma y’umwami Dawidi nk’uko tubisanga muri 1 Ngoma 16:41-42).
"Kandi hamwe na bo ashyiraho Hemani na Yedutuni n’abandi batoranijwe bakavugwa mu mazina yabo, kugira ngo bahimbaze Uwiteka kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
Kandi Hemani na Yedutuni abo bagiraga amakondera n’ibyuma birenga by’abantu bajyaga bavuza, bagiraga n’ibintu bitera indirimbo z’Imana. Kandi bashyiraho bene Yedutuni ngo barinde irembo."
Bivuze ngo Yari umwe mu bagabo batatu bari bakuru bayoboraga umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana aho yafatanyaga na Asafu na Hemani. Amateka akavuga ko uyu mugabo yari afite abana n’abakozi benshi bigishaga kuririmba no gucuranga.
Aba baramyi bavuzwe haruguru Mutagoma na Bosco Nshuti kuri ubu bareberwa mu ndorerwamu ya Yedutuni.
Imyaka irahita indi ikaza abahanzi bakavuka bakaririmbira Imana kakahava. Bamwe mu bavuka babihagararamo neza ndetse bakagera ku ndoto zabo mu gihe abaje bakurikiye abandi bo bananirwa nka ba basore b’imigenda bagasubira inyuma batarenze no ku ruyenzi.
Ariko kandi ubufindo bugaragaza ko abarobanuwe bo bahora bashikamye kandi inganzo yabo ikagaragarira buri wese bidasabye kwikunkumura. Mu b’imbere harimo Noel Mutagoma ukomeje kwishimirwa na benshi bitewe n’ubutumwa bw’umwihariko azaniye isi mu gihe nk’iki kinanije abagenzi.
Nyuma yo kugeza indirimbo nshya hanze ntibyasabye kurambira abakunzi b’uyu muhanzi badusabaga imvano yo guhuza inganzo na Bosco Nshuti, twamwegereye mu b’imbere dore ko twe Paradise mu gushaka amakuru dutebuka nka Nyakayaga.
Mu kiganiro na Paradise, Mutagoma yavuze uko yamenyanye na Bosco Nshuti bikarangira ubumwe bwabo buvumbutsemo ikivugo. Mu ijwi ry’abagabo ati: "Twaramenyanye, duhuza ukwizera, ndetse n’imyandikire dore ko zimwe mu ndirimbo zange hari ukuntu zijya guhuza imyandikire n’uburyo yandika, muri rusange twarahuje biza kuvamo gukorana indirimbo."
Yavuze imvano y’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo "Isezerano". Yagize ati: "Indirimbo Isezerano n’indirimbo y’ishimwe ko twe ab’ubu twahawe impano itangaje yo kuba ku ngoma y’imbabazi y’umucunguzi Yesu Kristo ariwe Mesiya.
Ni mu gihe za ntwari zo kwizera ndetse n"abatubanzirije mu byo kwizera, ubwo ndavuga abo mu isezerano rya cyera, bo ngo babireberaha kure bakabyifuza ariko ntibabishyikire. Isezerano rero ni ndirimbo y’ishimwe ko twe Data yatwuzurije isezerano".
Indirimbo Isezerano ikoranywe ubuhanga buhanitse. Ibarizwa mu cyiciro cy’indirimbo zuzuye mu myandikire, mu miririmbire ndetse no mu micurangire. Aba baramyi bahuriye ku buhanga mu majwi ndetse bakaba abahanga mu manota.
Muri iyi ndirimbo bati: "Mana yacu ishimwe, ko utajya ubeshya habe na mba, ibyo wasezeranyije ba sogokuruza twabibonesheje amaso yacu. Babireberaga kure bakabyishimira ariko ntibabishyikire. Ariko shimwa twe waduhaye kubibonesha amaso uduha Yesu."
Chorus igira iti: "Shimwa Mana kuko utajya ubeshya ibyo wasezeranye warabikoze, amasezerano yose watanze twayaboneye muri Kristo Yesu."
Noel Mutagoma w’imyaka 29, ni umugabo wubatse wasezeranye na Mignonne Igihozo mu 2023. Yavukiye mu Karere ka Kirehe ariko akurira muri Kayonza ari na ho yize amashuri abanza n’ay’isumbuye.
Noel Mutagoma umwe mu baramyi bazamutse neza
Yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2022 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana.
Kugeza ubu, afite indirimbo eshanu: “Umusaraba”, “Iziyerekana”, “Haratsinda Intwarane”, “Iryo Jwi” na "Isezerano". Avuga ko umuziki we ugamije kwamamaza urukundo rw’Imana no guhindura imitima.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ISEZERANO" YA MUTAGOMA NA BOSCO NSHUTI