Kuva ku mukuru kugeza ku muto buri wese wabonaga azi igisobanuro cya Alexis Dusabe, uwacyererewe yazamukaga esikariye yihuta ubona ko yishinja icyaha cyo gukererwa ibirori yatumiwemo ngo asogongere kuri Album nshya "Amavuta y’igiciro" ya Alexis Dusabe.
Ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeli 2025, byari ibyishimo bisendereye ku bantu bitabiriye igikorwa cyiswe “Umuyoboro 25 Jubilee Album Listening Party” cyateguwe na Alexis Dusabe mu kumvisha abantu Album ye nshya "Amavuta y’Igiciro" azamurika mu mpera z’uyu mwaka mu gitaramo cy’amateka azizihirizamo isabukuru y’imyaka 25 amaze mu muziki.
Ibi birori byaranzwe n’udushya twinshi byabereye muri Dove Hotel kuva saa moya z’umugoroba. Paradise yakusanyije bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze ibi birori.
1. Alexis Dusabe yagaragaje isura nshya
Benshi mu bitabiriye ibi birori bahurizaga ku kuba Alexis Dusabe ari umuramyi ugaragaye mu isura nshya, atandukanye na Alexis wo mu myaka yo hambere. Bamwe mu banyamakuru baganiriye na Paradise batashatse kugaragaza amazina yabo, bavuze ko uyu muramyi kuri ubu ari urugero rwiza rw’umuramyi wamaze gusobanukirwa impano imurimo, akuraho inzitizi zatumaga umuziki we utagera ku rwego uriho ubu.
Umwe yagize ati: “Imitegurire y’uyu musogongero iragaragaza umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga ubasha gukorana n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare.” Abitabiriye bavuze kandi ko Alexis Dusabe ari umuntu usobanutse “very smart” ndetse inshuti y’ikoranabuhanga.
2. Alexis Dusabe yanyuze abitabiriye ibirori
Uyu muramyi wari wifitemo ibyishimo bisendereye yafashe umwanya wo gusangiza abakunzi be zimwe mu ndirimbo nshya zigize album nshya "Amavuta y’Igiciro" ndetse n’izindi zo hambere. Indirimbo yaririmbye zirimo Amavuta y’Igiciro, aho yanavuze imvano yayo yavomye mu nkuru y’umugore wo muri Bibiliya wafashwe asambana, ariko Yesu akamuha imbabazi. Izindi yaririmbye harimo Umuyoboro, Ibyiringiro (yaririmbwe mu giswahili) n’izindi.
3. Ubwitabire bw’ibyamamare
Ibyamamare mu ngeri zitandukanye byitabiriye ibi birori. Barimo Israel Mbonyi, David Bayingana, Bosco Nshuti, Papa Aubin wahoze ari Manager wa Sowers Group, Eric Shaba, Bosco Nshuti, Ishimwe Clement n’umugore we Butera Knowless, Mariya Yohana,
Umuyobozi wa Dove Investment co Ltd [Rutagengwa Philbert], Nel Ngabo, Nyambo, Eddy Kamoso, Producer Sam, Rev Pastor Isaie Ndayizeye n’abandi. Abanyamakuru bitabiriye barimo Janvier Iyamuremye wa InyaRwanda, Justin Belis wa Flash Fm, Dudu Rehema wa Life Radio, Kayitare Jean Paul wa Imvaho Nshya, Mutesi Scovia, n’abandi.
4. Abarimo Israel Mbonyi bashimiye Alexis Dusabe
Benshi mu bafashe ijambo bashimiye Alexis Dusabe, ufatwa nk’uwababimburiye mu muhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu ijwi ryuje ikiniga, Israel Mbonyi yagize ati: “Turashimira Imana ku bwa Alexis Dusabe wabaye inspiration ku bahanzi benshi. Kuba twicarana tugasangira ni ikintu kidasanzwe. Mu mwaka wa 2005 ubwo album ‘Umuyoboro’ yasohokaga numvise ari ikintu gikomeye cyane. Ndagukunda, n’iwacu barabizi, nzayigura miliyoni ebyiri.”
Mbonyi yongeyeho ko ubwo yari umunyeshuri yakundaga kuririmba indirimbo za Alexis Dusabe, akazisubiramo akumva aranyuzwe. Mu bandi bashimye Alexis harimo Papa Aubin wavuze ko ari we wamujyanye bwa mbere muri studio ndetse akanamwishyurira promotion ye ya mbere kuri Radio Rwanda.
5. Album yaguzwe asaga miliyoni 15 Frw
Muri ibi birori, Alexis Dusabe wari witwaje album eshatu gusa, yazigurishije nk’igitonyanga mu nyanja. Israel Mbonyi yatanze miliyoni ebyiri, David Bayingana (umwe mu bajyanama be) yatanze ibihumbi 500, Rev Isaie Ndayizeye yatanze 1.5 Frw;
Ishimwe Clement na Butera Knowless batanze ibihumbi 500, mu gihe The Ben wari ufite ibindi bikorwa yohereje Mutesi Scovia, utanze miliyoni imwe. Byose hamwe byageze hejuru ya miliyoni 15 Frw, ikimenyetso cy’urukundo n’igikundiro uyu muramyi afite.
6. Gushyigikirwa n’ibisekuru byose
Mu bitabiriye harimo abakiri bato n’abakuze, barimo Mariya Yohana. Byashimishije benshi kubona abarimo Nel Ngabo, Clement Ishimwe, Rodrigue, Bamenya n’abandi baje gushyigikira Alexis Dusabe. Abasanzwe baririmba mu makorali ya ADEPR nabo bari mu bitabiriye.
Kuba abantu bo mu bisekuru bitandukanye no mu nzego zitandukanye bakomeje kumugaragariza urukundo, byigaragaje cyane mu buryo yakomerwaga amashyi mu gihe cyo kuririmba, bikaba ikimenyetso simusiga cy’umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga.
Israel Mbonyi na David Bayingana bari babukereye
"Umuyoboro 25 Years Live Concert" ni igitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku itariki 14 Ukuboza 2025. Kuri uwo munsi, Alexis Dusabe azamurika Album ye nshya "Amavuta y’Igiciro" anizihize isabukuru y’imyaka 25 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.