× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abarenga 300 bakiriye agakiza, Vestine na Dorcas baserukana Ishema: Ibyaranze igitaramo cya TFC

Category: Crusades  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Abarenga 300 bakiriye agakiza, Vestine na Dorcas baserukana Ishema: Ibyaranze igitaramo cya TFC

Cyari icyumweru cy’umugisha mu ihema rya Camp Kigali, ku bw’igitaramo cy’urubyiruko cyiswe "Youth Convention 2023".

Ni igitaramo cyateguranywe ubushishozi ndetse n’ubushake dore ko cyateguwe na Teens for Christ (TFC) imaze kugaragaza ko ishyitse mu bikorwa bihuza imbaga.

Ni igitaramo cyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye aho uhagarariye TFC mu mujyi wa Kigali Bwana Issa Noel Karinijabo akaba n’umunyamakuru wa Isango Star adategwa mu bikorwa bimusaba kunyura inzira y’isakazamakuru.

Ubwo burambe mu bitaramo bwatumye hatumirwa amazina afite ubusobanuro bukomeye muri Gospel hagamijwe ko icyubahiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’Imana bikomeza kuzura ihema.

Birumvikana ntiwavuga New Melody ngo hagire ukubaza igihugu ikomokamo. Niba Injiri Bora ya Gabin yari ku rutonde rw’abararikwa beza mu ndirimbo nka Shimwa, ukongeraho igikundiro cya Vestine na Dorcas bamaze gukusanya ibihembo karijana, birumvikana kuzura imburagihe kwa rya hema ryiza rya Camp Kigali gufite ubusobanuro.

Byari byatangajwe ko imiryango ifungurwa Saa sita ndetse benshi ntibakangwa n’imvura y’umuhindo yaguye ku bwinshi. Abagize umugisha iwabo ikagwa ari utujojo bitwikiriye umutaka utari wa wundi Vestine na Dorcas baririmbye baraboneza no mu ihema rya Camp Kigali ngo Ba!

Iyi mvura wabona ari iy’umugisha niko mbitekereza, ubwo niba ifite ubundi busobanuro uwabindusha yanyandikira mu gikari. Gusa ariko bimwe mu bice bigize umujyi wa Kigali nka za Kanombe, Gasanze na za Bweramvura, amakuru Paradise.rw ifite avuga ko ho hagwaga imvura y’umurengera.

Imwe irya izindi bituma bamwe gukurura inziga z’amagare yabo ngo bagerere igihe Camp Kigali bigorana bituma bagera ku ihema ry’ibonaniro ahagana Saa Cyenda na Saa Kumi basanga Petero yashyizeho urugi.

Muri abo hakaba harimo n’ababyeyi ba bamwe mu baririmbye muri iki gitaramo tutari buvuge amazina bisanga muri iki cyiciro kitari icy’ubudehe.

Si abo bonyine kuko no muri ba bandi bagendana micro ndende baturutse iyo bigwa, bisanze mu mubare w’abarenga 1500 basanze ifirimbi yavuze muri iki gitaramo cyayobowe na Kizigenza Issa Noel Karinijabo.

Gusa ku bufatanye bwa TFC, umwe mu bagabo bazwiho gutebuka ay’intashya witwa Bruce, nyuma yo kubwirwa ko abarimo umunyamakuru wa cya kinyamakuru kizwiho gutanga amakuru atariho ivumbi ndetse n’ababyeyi ba bamwe mu baririmbyi bakunzwe muri iki gihugu babuze ubwinjira.

Byasabye ubusobanuro buremereye baza kwinjizwa, gusa ariko hakaba hari umwe mu bakobwa bari muri protocole wacyuye amanota hafi ya ntayo.

Uyu mukobwa ntabwo yumvaga ibyo yabwirwaga n’abo bakorana ngo afashe abagenerwabikorwa kwinjira na cyane ko police yo yari yamaze kwemera icyifuzo cya Bruce cyo kwinjiza ba babyeyi ndetse na bamwe mu babasha kubona ibyicaro.

TFC yashimwa kuko yahacanye umucyo abo babyeyi barinjira. Bamwe mu banyamakuru benshi twaganiriye batanze icyifuzo ko ubutaha muri protocol hakongerwamo abantu bafite ubu Maneri muri bo (Ubwo abazi umugabo witwa Maneri babitoye).

Reka dukomeze. Ubwo birumvikana Saa Munani zuzuye Igitaramo cyuje amashimwe cyari cyatangiye. New Melody choir iri mu zabimburiye abandi mu gutanga ibyishimo mu ndirimbo zabo nziza. Uko Niko umutaramyi Issa Noel wari umusangiza w’amagambo yakomezaga gususurutsa abitabiriye iki gitaramo nk’uko bisanzwe.

Intego yo kuzana urubyiruko kuri Kristo yagezweho dore ko abarenga 300 bakiriye agakiza nyuma y’ijambo ry’Imana ryagabuwe na Dr David.

Korali Injiri Bora ubwo yageraga ku ruhimbi yakiranywe ubwuzu ndetse n’urugwiro ndetse inyeganyeza amahema mu ndirimbo nziza cyane biba akarusho ubwo baririmbaga indirimbo "Ntawayikoma mu nkokora".

Saa kumi n’imwe zuzuye nibwo umusangiza w’amajambo yavugaga ko Vestine na Dorcas benda kugera ahabera igitaramo. Humvikanye amajwi arangurura abaha ikaze, nyamara igihe cyo guhabwa icyicaro cyari kigifite iminota.

Ubwo MC yasabaga ko bazimya amatara gatoya, benshi bavugije urwamo bakeka ko ari Vestine na Dorcas binjiye.

Mu gihe benshi bari bahugiye mu kureba Video kuri projecteur, hinjiye abanyeshuli basoje amasomo ajyanye na Bibiliya bahawe na TFC, Noneho urwamu ruba urwamu.

Abafatanyabikorwa barimo n’abayobozi b’ibigo by’amashuli bashimiwe. Saa 17h45 nibwo Vestine na Dorcas binjiye, mu ibanga rikomeye.

Ubwo abayobozi b’ibigo bahabwaga umwanya wo gusuhuza abitabiriye igitaramo, abana bahitaga barangurura n’amajwi arenga bati ni uwo! Ni uwo byageze ku muyobozi wa GS Ruyenzi biba akarusho.

Ahagana Saa 06h05: Bongeye kuzimya amatara, Vestine na Dorcas bari bagitegerejwe nk’abashyitsi bakuru b’umunsi.

Ubwo Mc yavugaga ati "Tugiye kwakira Vestine na Dorcas", habanje kwinjira team y’ababafasha kuririmba ihagarariwe na Mwiza Claudine.

Abana bahise barangurura mu majwi bati: "Ntabwo aribo, turitahiye!!!!". Nyuma y’amatsiko menshi, ahagana Saa 6h13 nibwo binjiye kuri Stage, binjirira mu ndirimbo nshya "Ku musaraba."

Bakurikijeho indirimbo "Simpagarara", bongeraho "Si Baali". bwo bageraga ku ndirimbo "Nahawe ijambo" yabimburiye izindi kuvuka nk’uko Yakobo yabanje kubyara Rubeni nubwo Yosefu yamutwaye ubutware (Itangiriro 49:1-2), urubyiruko rwinshi rwitereye mu bicu rubafasha kuyiririmba.

Umubyeyi ubyara Vestine na Dorcas ndetse na Mukuru wabo, aho bari bicaye mu ntebe y’icyubahiro wabonaga bafashijwe ndetse hafi yo kuzunguza intebe.

Ibirori byakomereje ku ndirimbo "Ibuye" nayo yagize amajwi menshi muri uyu musangiro mutagatifu, bisorezwa ku ndirimbo "Umutaka" yanditswe na Kizigenza Danny mutabazi umuntu atatinya kuvuga ko ari indirimbo y’umunsi.

Nyuma yo gusiga abiganjemo urubyiruko mu mwuka, Vestine na Dorcas basezeye abakunzi babo ari na ko basengewe bahundagazwaho umugisha wa Gishumba n’uwayoboye gahunda.

Umuyobozi wa Minisiteri y’uburezi yahawe ijambo asuhuza abari aho ari na ko Pastor Elie wa TFC yafashe ijambo ashimira buri wese wagize uruhare muri iki gitaramo anasengera gusoza ibirori bigana ku musozo.

Vestine na Dorcas bacanye umucyo muri iki gitaramo

Issa Noel Karinijabo niwe wayoboye iki gitaramo cy’amateka

Ni igitaramo cy’uburyohe cyateguwe na TFC

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.