× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abahanzi bakomeye batumiwe muri “Days of Thanksgiving” ya Grace Room igiye kubera muri BK Arena ku nshuro ya 2

Category: Crusades  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Abahanzi bakomeye batumiwe muri “Days of Thanksgiving” ya Grace Room igiye kubera muri BK Arena ku nshuro ya 2

Itorero Grace Room Ministries riyobowe na Pastor Julienne K. Kabanda, ryateguye igiterane gikomeye cyitwa “Days of Thanksgiving Conference” ku nshuro ya kabiri.

Iki giterane kizaba hagati ya tariki ya 25 kugeza 27 Mata 2025, kikabera BK Arena, i Kigali, kikaba cyaratumiwemo abahanzi bakomeye cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, baba abo mu Rwanda, mu Burundi, muri Tanzania n’ahandi.

Nk’uko bigaragara ku itangazo ry’iki giterane, amarembo azakingurwa saa 11:00 za mu gitondo, na ho ibikorwa nyiri izina bitangire saa 1:00 z’amanywa.

Iki giterane giteguranywe imbaraga zidasanzwe, cyatumiwemo abaramyi bakomeye barimo:
 Grace Mbuyi (Rwanda)
 Chance (Rwanda)
 Aime Uwimana (Rwanda)
 Zoravo (Tanzania)
 Bella Kombo (Tanzania)
 Rene Patrice (Rwanda)
 Fabrice na Maya (Burundi)

Kizanitabirwa kandi n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza rya Grace Room Ministries, rizwi nka Grace Room Worship Team.

Insanganyamatsiko: “His Cross, Our Hope” (Yesaya 53:5) ishimangira ishingiro ry’ishimwe mu buzima bw’Umukristo, ko urupfu rwa Yesu ku musaraba ari wo musingi w’icyizere cyacu.

Dress Code: White (Abazitabira basabwe kwambara ibara ry’umweru)
Aho kizabera: BK Arena

Grace Room Ministries: Umuryango w’Ivugabutumwa waturutse mu Iyerekwa rya Pastor Julienne Kabanda

Grace Room Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa udaharanira inyungu, washinzwe mu 2018 na Pastor Julienne Kabirigi Kabanda. Intego yawo ni ukugarura abantu mu mubano wimbitse n’Imana no kugeza urukundo n’impuhwe ku bantu bose. Uyu muryango ukorera i Kigali mu Rwanda, ukaba uhuriza hamwe abantu baturutse mu matorero atandukanye, cyane cyane urubyiruko n’abagore.

Pastor Julienne Kabanda yatangaje ko igitekerezo cyo gushinga Grace Room Ministries cyaturutse mu iyerekwa yahawe n’Imana. Muri iryo yerekwa, yabonye abantu benshi bababaye, hejuru yabo hari umukororombya wanditseho amagambo agira ati: “My Grace is sufficient” (Ubuntu bwanjye burahagije). Iri jambo ryamuhaye icyerekezo cyo gutangiza minisiteri izafasha abantu kubona ihumure ry’Imana.

Pastor Julienne Kabanda yashakanye na Pastor Stanley Kabanda, umushumba mukuru wa Jubilee Revival Assembly. Bombi ni abakozi b’Imana bafite uburambe mu ivugabutumwa, kandi bafitanye abana batanu. Pastor Julienne azwiho kwigisha Ijambo ry’Imana no gusengera abarwayi, aho ibitangaza n’ibimenyetso bikomeza kugaragara mu materaniro ayoboye.

Grace Room Ministries ikora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza n’ivugabutumwa. Muri Gashyantare 2025, uyu muryango wafashije abana 609 bo mu mashuri abanza kubona impuzankano, igikorwa cyatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 11 Frw. Iki ni kimwe mu bikorwa byinshi bigamije gufasha abana kwiga neza no kubatera ishema.

Grace Room Ministries ikomeje gukura no kugera ku bantu benshi, igamije gukomeza kugeza urumuri rwa Kristo ku bantu bose. Iki giterane kigiye kubera muri BK Arena, kirarushaho kubihamya.

Ntuzacikwe n’ibi bihe bizarushaho kukwegereza Umuremyi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.