Kuva ku itariki 4 kugera ku itariki 10 Ukuboza muri uyu mwaka wa 2023, itsinda ry’Abanyamwuka ku bufatanye n’itorero rya A.D.E.P.R Segeem, rifite igiterane ngaruka mwaka kizaba kirimo udushya twinshi ugereranyije n’icyabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize wa 2022.
Muri uyu mwaka ubwo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri kuva cyatangira, kizamara iminsi irindwi yose mu gihe muri 2022 cyabaye ku itariki 2 z’ukwezi kwa Nyakanga kikamara umunsi umwe gusa.
Kizaba gifite intego igira iti:"Mwihane kuko Ubwami bwo mu Ijuru buri hafi." Ishingiye kuri Bibiliya mu gitabo cya Matayo igice cya 3 umurongo wa 2.
Kizabera ku rusengero rushya rwa Segeem haherereye mu murenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali. Mu nzego z’itorero, ni mu itorero rya Segeem, paruwase ya Gatenga, ururembo rwa Kigali.
Kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu hazaba hari gahunda zishimishije zikubiyemo iza burakeye, iz’ijoro ry’impinduka ndetse n’iz’icyumba cy’amasengesho.
Izi gahunda zose zizaba zirimo abo muri iryo tsinda. Guhera kuri uwo wa Gatandatu ni bwo izina rizaba impamo, Abanyamwuka bo mu ngeri zitandukanye bakajya mu mwuka koko.
Kuri uwo munsi wa Gatandatu ku itariki 9, abagize iri tsinda bo mu madini atandukanye ndetse na A.D.E.P.R Segeem bazakira korari ikomeye cyane yitwa Evangelique izaba ivuye ku Gisenyi.
Yo n’andi makorari abiri, iy’Impanda n’iya Nayote, yombi yo mu itorero rya A.D.E.P.R Segeem azamanura Mwuka wera mu giterane nyirizina kizatangira kuri uwo munsi saa munani z’amanywa gukomeza, binyuze ku ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana bazaririmba.
Si uwo munsi gusa kuko no ku itariki yanyuma, ni ukuvuga ku Cyumweru tariki ya 10 ari na bwo kizarangira bizagenda bityo. Si amakorari gusa azaririmba kuko hazaba hari n’ivugabutumwa.
Abapasiteri ndetse n’abavugabutumwa batandukanye bazaba biteguye kuvuga ubutumwa buzatuma n’utari yihana afata umwanzuro cyane ko n’intego y’igiterane ari iyo gutuma abazitabira bose biyemeza kwihana bagakomeza gutegereza Ubwami bwo mu Ijuru.
Muri abo bazavuga ubutumwa harimo uhagarariye iri tsinda akaba yitwa Imanirakarama Deo. Abandi ni Pasiteri Kabiya Jonathan, Pasiteri Bwate David, umuvugabutumwa Ntakirutimana Elie, umuvugabutumwa Mukatete Joseline, Mama Rusi, Habi Aloys, na Sinza Jado.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, umuyobozi w’itsinda ry’Abanyamwuka, Imanirakarama Deo, yavuze ko ari itsinda kubera ko ririmo abantu basengera mu madini atandukanye.
Nk’uko abivuga, mu gihe k’icyorezo cya Covid 19 (koronavirusi) ubwo bafungaga insengero zose kugira ngo kidakwirakwira cyane, yakoze groupe (itsinda) ya WhatsApp yo kujya aganira ku ijambo ry’Imana n’ababishaka. Icyo basabwaga ni ukuyinjiramo.
Hagiyemo abo mu ngeri zose yewe n’ababikira. Uyu muyobozi waryo we, ari na we watangaga inyigisho, yasengeraga mu itorero rya A D.E.P.R Segeem. Nyuma y’icyorezo bahisemo kudahagarara bakomeza gukora nk’itsinda.
Ibi bisobanuye ko ari ntawe uhejwe muri iki giterane kizaterwa inkunga n’itorero uyu muyobozi asengeramo, kuko bo badashingiye ku idini iryo ari ryo ryose.
Yesu ni we bendera ryabo. Upfa kuba wemera Yesu kandi n’iyo waba utamwemera wazagerayo ukumva ibyo bamuvugaho. Ikiruta byose bizera Imana.
Aho waba usengera hose uratumiwe kandi kwinjira ni ubuntu. Abazitabira bazakora n’igikorwa cyo gushyira itafari kuri urwo rusengero rushya ruri kubakwa.
Umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi w’iri tsinda Imanirakarama Deo, yatangaje ko yizeye ko Imana izakora ibikwiriye maze igiterane kikazaba mu mahoro.
Ushaka kumenya byinshi kuri iki giterane ndetse n’iri tsinda, wahamagara uyu mugabo ugwa neza kuri 0784 148 984. "Mwihane kuko Ubwami bwo mu Ijuru buri hafi" (Matayo 3:2).
Igiterane cy’abanyamwuka kigiye kuba ku nshuro ya kabiri