× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Day1: Kwizera ni ryo shingiro ry’ibitangaza by’Imana - Ev. Dana Morey abwira abanya-Mubende

Category: Crusades  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Day1: Kwizera ni ryo shingiro ry'ibitangaza by'Imana - Ev. Dana Morey abwira abanya-Mubende

Ku wa 28 Werurwe 2025, Umuvugabutumwa Dr. Dana Morey yageze i Mubende, Uganda, aho yakomereje ivugabutumwa rye nyuma yo kuva i Luweero.

Iki giterane cyiswe Miracle Gospel Celebration cyateguwe ku bufatanye n’umuryango we w’ivugabutumwa A Light to the Nations (ALN), kikaba kigamije kugeza Ubutumwa Bwiza bw’Agakiza ku bantu, gukiza abarwayi no kubohora abari mu maboko y’imbaraga mbi.

Mbere y’umunsi wa mbere w’iki giterane, umujyi wa Mubende wasusurukijwe n’igikorwa cyihariye cyiswe Jesus Drive, aho Abakirisitu bazengurutse umujyi wose mu rugendo rw’ubutumwa bwiza.

Iki gikorwa cyabafashije kwamamaza ivugabutumwa ku buryo abari muri Central Business Area (umugi ukorerwamo ubucuruzi wa Mubende) babuze uko bakomeza ibikorwa byabo kubera imbaga y’abantu.

Mu butumwa bwe bwa mbere i Mubende, Dr. Morey yagarutse ku gukiranuka, gucungurwa n’imbaraga z’Imana zihindura ubuzima. Yaravuze ati: “Umwana w’umuntu ni we wenyine ushobora kubohora abari bunyago. Uwakijijwe n’Umwana, aba abaye uwigenga by’ukuri.”

Aha yashimangiye ko abantu badashobora kwibohoza ku byaha byabo, ahubwo ko kwizera Yesu Kristo gusa ari byo byababohora.

Yagarutse kandi ku kwizera, ashingiye ku rugero rwa Daniyeli warokowe n’Imana mu rwobo rw’intare, Aburahamu watanze Isaka, n’inkuta za Yeriko zaguye kubera ukwizera Abisirayeli bari bafite. "Kwizera ni ryo shingiro ry’ibitangaza by’Imana," Dr. Morey yabisobanuye atyo.

Abantu barenga 5000 bitabiriye amahugurwa abanziriza igiterane cyo muri Mubende, kandi benshi bagaragaje inyota yo kwakira Yesu Kristo. Ababyeyi bari bafite abana babateruye, abasore n’inkumi baririmbaga indirimbo ziha Imana icyubahiro, mu gihe abandi babaga bari mu masengesho.

Ibintu bikomeje kuba ibidasanzwe i Mubende, aho benshi biteze kubona ibitangaza n’imbaraga z’Imana ku minsi ikurikiraho. Dr. Morey yavuze ko Imana yahishuye ko uyu mujyi uri hafi kubona ihishurirwa rikomeye. "Ibi ni ibihe by’imbabazi, kugirirwa neza no kwigarurirwa n’urukundo rwa Kristo," nk’uko yabigarutseho.

Ibiterane bytangiye ku wa 28 bikomeza kugeza ku wa 30 Werurwe, aho hitezwe abantu benshi kurushaho. Ibyo Imana iri bukorere abantu i Mubende bikomeje gutegerezwa n’amatsiko menshi.

Aha yigishaga ko Yesu ari we ubohora abantu ku ngoyi y’icyaha

Abantu barenga ibihumbi 5000 bari bitabiriye ku munsi wa mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.