× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itorero Christ Kingdom Embassy nyuma y’imyaka ibiri rishinzwe riri mu myiteguro y’igiterane kizarangira kuri Pentekote

Category: Crusades  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Itorero Christ Kingdom Embassy nyuma y'imyaka ibiri rishinzwe riri mu myiteguro y'igiterane kizarangira kuri Pentekote

Itorero Christ Kingdom Embassy ry’umuryango wa Pastor Tom Gakumba na Pastor Anitha Gakumba, riri mu myiteguro y’igiterane kizamara icyumweru, kuva ku wa 12 kugera ku wa 19 Gicurasi 2024, ku munsi mukuru wa Pentekote, rikaba rizanizihiza imyaka ibiri rimaze rishinzwe.

Iki giterane kizaba gifite umutwe uvuga ngo ‘Kingdom Fresh Fire Conference 2024,’ kizabera mu Mugi waKigali, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko, ahubatse urusengero rwa Christ Kingdom Embassy ruherereye hafi y’inyubako yitwa Freedom House iri ku muhanda uva ku isoko rya Kimironko werekeza ahitwa kuri 12.

Pastor Tom Gakumba n’umugore we Pastor Anitha Gakumba bashinze iri torero kandi bakaba ari bo bariyoboye, muri iki giterane batumiyemo abavugabutumwa batandukanye barimo Bishop Ntayomba Emmanuel wo mu Rwanda, Bishop Lamech Natukwatsa uzaturuka muri Uganda, Prophet MD Shingange wo muri Afurika y’Epfo, ndetse n’abahanzi n’amasinda y’abaririmbyi atandukanye.

Umushumba Mukuru w’iri torero Pastor Tom Gakumba yasobanuye intego n’amateka y’iki giterane agira ati: “Cyatangiye mu 2022, ariko gitangira gitangiza itorero, icyo gihe nta Bakristo b’abanyamuryango b’iryo torero bari bakabayeho. Mu mwaka wa 2023 na bwo cyarabaye giteguwe noneho n’Itorero n’Abakristo ba Christ Kingdom Embassy. Kuri iyi nshuro kigiye kuba kuva tariki 12-19 z’ukwezi kwa Gatanu 2024.”

Yakomeje agira ati: “Ibyanditswe byera bivuga ko Yesu Kristo amaze kuzuka yahuye n’abigishwa be, arababwira ati ‘ntimuzasohoke ngo mugire ibintu mujya gukora ahubwo muzategerereze hano i Yerusalemu kugeza mumaze guhabwa Umwuka Wera kuko ari we uzabaha imbaraga.’

Iki giterane tugikura cyane cyane aho hantu, ari na ho n’insanganyamatsiko y’igiterane kuri uno mwaka iva, mu Byakozwe n’Intumwa 2:3-4, aho Intumwa zari mu cyumba cyo hejuru zifite isezerano Yesu yari yabahaye ryo gutegereza, nuko baza kumva umuriri umeze nk’umuriro, ibirimi by’umuriro biboneka kuri buri wese, batangira kuvuga mu ndimi nshya. Aho ni ho Itorero ryavukiye, ni na ho ryakuye imbaraga. Ivugabutumwa ryose tubona ryakwiriye ku Isi, ryabyawe n’imbaraga zasutswe ku bantu bari mu cyumba cyo hejuru bategereje.”

Ibyabaye icyo gihe abihuza n’igihe turimo agira ati: “Umuriro n’ubu turawukeneye kugira ngo itorero ryongere kugira imbaraga, abizera bambare imbaraga zo guhamya Kristo nta bwoba bafite, kugira ngo imirimo dusoma muri Bibiliya yakorekaga kiriya gihe n’ubu yongere ikorwe. Icyo dusengera muri kino giterane, ni ukongera kubona umuriro usukwa, kubona abantu banukirwa n’ibyaha, kubona abantu bazinukwa ibyaha bakabivamo kandi bagatanga ubuhamya bashize amanga.

Pastor Tom Gakumba yakomeje agira ati “Rero intego yacu y’iki giterane, ni ukubona Itorero rya Kristo ryongera guhembuka, rigasubizwa mu mbaraga, rikongera gutinyuka rigahamya Kristo, tukabona muri twebwe hari ibitangaza bifatika bikoreka, indwara zigakira nk’uko hari abo zakiriye mu giterane cy’ubushize, muzababona hano batanga ubuhamya, muzabona ibintu bikomeye Imana irimo ikora bitewe n’ibi biterane.”

Ku batazabasha kwitabira iki giterane bari aho kizabera, nk’uko Umushumba w’itorero abivuga, bazagikurikirana live ku muyoboro wabo wa YouTube witwa GTV Rwanda, cyane ko bazwi mu kiganiro bahaye umutwe wa Ese bipfira he? Uyu muyoboro kandi Pastor Tom na Anita umugore we, bawutangiraho inama ku bashakanye, abashinze ingo vuba ndetse n’abitegura kuzishinga.

Pastor Tom Gakumba yashinze iri torero rya Christ Kingdom Embassy afashijwe n’umugore we Pastor Anitha Gakumba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.