Kubera ibitangaza biri kubera muri Living Word Temple Save, byatumye bahita kwa Mana ivuga.
Mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, Akagari ka Shyanda, Itorero Living Word Temple rimaze gutangizayo ivugabutumwa rihindurira benshi ku bukiranutsi aho abarwaye indwara zananiranye basengerwa zigakira n’ababuze urubyaro bakarubona, bikaba byaratumye bahita kwa Mana ivuga.
Ku Cyumweru tariki ya 16/Mata 2023 ni bwo Itorero Living Word Temple Save ryatangiye amateraniro ku mugaragaro, akaba yarafunguwe na Pastor Rugamba Erneste usanzwe ari n’umunyamakuru wa Paradise.rw ndetse akanakora ikiganiro cy’umuryango kuri BTN TV.
Nk’uko Paradise.rw ikunze kujya mu bice bitandukanye by’igihugu, umunyamakuru wacu yagiyeyo mu gice cy’icyaro ahitwa i Save, mu mvura nyinshi yabyukiye ku muryango yayigiyemo agera ku itorero rya Living Word Temple aho abayoboke batwaranyije ikabanyagira bakaza gusenga.
Mu byaranze aya materaniro afungura ku mugaragaro ivugabutumwa, ni ibyishimo byinshi bivanze n’umunezero kuko Imana isohoje isezerano.
Umuyobozi wa gahunda yashimye Imana ko bazengurutse igihe kinini none bakaba babonye aho baturiza batazongera gusenga bakebaguza.
Umuyobozi wa Paruwase ya Living Word Temple Save, Ntigurirwa Anasthase yabwiye abaje mu materaniro ya mbere ko bashonje bahishiwe, ko Imana igikora ibitangaza, uko yahoze ni ko ikiri none n’ejo.
Pastor Rugamba Erneste mu nyigisho yigishije ijambo ribakangurira gukorera Imana badatinya kuko Imana igomba guhindura amazina y’ahantu hatari ubuzima bukahaboneka.
Ati "Hano i Save niho ubutumwa bwiza bwabanje, ni ho hubatswe Kiliziya ya mbere, hakaba n’izina ryitwa Murwanza". Iri zina Murwanza ni impine, yiryitwa Murwanze abana, niho habaye isoko ryaremwaga n’ababyeyi bafite abana, bakabagurisha abazungu dore ko n’ubu iryo soko rihari rinubakiye.
Hari ububyutse bukomeye
Nyuma y’amateraniro bafashe ifoto y’urwibutso
Turabashimira uyu murimo mukora, ariko mujye mwagura imbibe mugere n’i burundi kuhashaka amakuru kuko natwe abarundi turabakunda cyane
Turabashimira uyu murimo mukora, ariko mujye mwagura imbibe mugere n’i burundi kuhashaka amakuru kuko natwe abarundi turabakunda cyane
Turabashimira cyane uyu murimo ariko mujye muza no gushaka amakuru n’i burundi naho kuko naho turabakunda cyane
Ibi nukuri kuko nanjye nabonye abakira ondwa zananiranye.
Uwiteka arashoboye kuko nabo ahagirutsa ibirema