× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bugesera: Dana Morey yatanze moto 10 ku bavugabutumwa 10, umuririmbyi wa Korali ya ADEPR atombora moto

Category: Crusades  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Bugesera: Dana Morey yatanze moto 10 ku bavugabutumwa 10, umuririmbyi wa Korali ya ADEPR atombora moto

Bugesera Miracle Gospel Harvest iri kuberamo ibitangaza. Iki giterane cy’iminsi 3 cyatangiye kuwa Gatanu, kirasozwa kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023.

Uyu wari umunsi mwiza kuri Nyamata, Bugesera! Kugira ngo imbaga yitabe kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita hamwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye byabaye kuri uyu munsi nko Gufunga kw’amashuri, ubukwe abandi benshi bakajya kuruhuka, Imana yonyine niyo yabakurura!

Nyuma yo kubwiriza gukomeye hamwe n’umukozi w’Imana Dana Morey mur iki giterane cyitabiriwe n’abantu ibihumbi, habaye ibitangaza bigaragara hamwe n’ubuhamya bw’abantu kuva 90-19 bakize indwara zitandukanye. Mubyukuri "Imbaraga z’Imana zari zihari zo kubakiza!" Luka 5:17.

Kuri uyu munsi wa kabiri w’iki gitarane, hatanzwe moto 10 nshya zahawe abayugabutumwa 10 baturuka mu matorero atandukanye muri Bugesera, bari bamaze ukwezi kose bahugurwa uko bazageza inkuru nziza ya Yesu Kristo ku batuye muri Bugesera, bakaba aba Ambasaderi b’umuryango A Light to the Nations.

Hatombowe inka, moto ndetse n’igare aho umuririmbyi wa korali yo muri ADEPR yegukanye moto binyuze muri tombora iba buri munsi muri ibi biterane. Nishimwe Simon ufite umugore n’abana babiri niwe wasekewe n’ayo mahirwe. Yatangaje ko isengesho rye ryahoraga kuri iyi moto. Undi watomboye bigashimisha benshi ni umu DASSO wari uri mu kazi muri iki giterane, watomboye inka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.