Umuramyi Yves Rwagasore ukorera umurimo wa Gospel mu gihugu cya Canada, agiye kongera guhura n’abakunzi be mu gitaramo gikomeye yise “Ndagukomeje Live Recording”, kizaba kuwa 13 Kamena 2026 mu mujyi wa Ottawa.
Iki gitaramo kizabera kuri East Gate Alliance Church giherereye ku muhanda wa 550 Codd’s Road, Ottawa, kikazatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM), nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizwe hanze n’abategura iki gikorwa barimo YR Production.
Abazacyitabira bazagura amatike mu byiciro bitandukanye birimo: Regular: 30$, VIP: 50$ na Sponsor: 100$. Hanashyizweho kandi uburyo bwa E-transfer ku bazifuza kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Igitaramo kizafatirwamo amashusho ya live
Iki gitaramo cya “Live Recording” kizaba ari umwanya wihariye Yves Rwagasore azaririmbiramo abakunzi be indirimbo ze mu buryo bwa live, hanakorwa amashusho n’amajwi azifashishwa mu bikorwa bye bya muzika n’ivugabutumwa mu minsi iri imbere.
Indirimbo “Ndagukomeje” iri mu ndirimbo zifite ubutumwa bwo gukomeza abantu no kubahumuriza mu bihe bikomeye.
Yves Rwagasore ni muntu ki?
Yves Rwagasore ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje gukora umurimo wa Gospel muri diaspora, cyane cyane muri Canada aho amaze kubaka izina mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo: “Njyewe Yesu Yankunze", "Wowe Ntujya Uhemuka", "Abiringiye Uwiteka", "Thank You God", "Narababariwe", "Intsinzi", "Asante", "Uniongoze", "Aranziyesu Uriho", "Urakwiye”, "Hari Ikintu Kimwe", "Teach Me Your Way".
Indirimbo ze zagiye zakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kubera ubutumwa bwo kwizera, guhumuriza abantu no gukomeza abakristo mu rugendo rw’agakiza.
Yves Rwagasore yamuritse album zirimo “Uniongoze” iriho indirimbo umunani. Album yise "Imbabazi" iriho indirimbo zirimo “Imbabazi”, “Elohim", "Yambabariye Ibyaha” na "Narababariwe”
Abakurikiranira hafi uyu muramyi bavuga ko agenda agaragaza impinduka n’iterambere mu buryo akora umuziki we ndetse no mu butumwa atanga.
Ibitaramo n’ibikorwa byo kuramya Imana yakoze
Yves Rwagasore amaze gukora ibikorwa byinshi byo kuramya Imana haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu mwaka wa 2024 yateguye igitaramo cyiswe “Glorious Hymns Live Concert” cyabereye muri Ottawa muri Canada, cyari kigamije guhuriza hamwe abakunzi ba Gospel mu bihe byo kuramya Imana no kuyihimbaza.
Azwi kandi mu gikorwa cyo gusenga no kuramya Imana yise “Upper Room”, kimaze kumenyekana cyane mu Banyarwanda batuye muri Canada no mu bindi bihugu.
Yves Rwagasore ni umusore wirundumuriye muri Kristo.
Mbere yo kujya muri Canada, Yves Rwagasore yigeze kubona amahirwe yo kuririmba mu bitaramo by’umuhanzi Rose Muhando nyuma y’uko indirimbo ye “Shikama Mu Kwizera” ikunzwe n’abatari bake.
Yigeze gushyirwa mu bahanzi bakizamuka bafite icyerekezo cyiza
Mu nkuru yakozwe na InyaRwanda mu 2016, Yves Rwagasore yashyizwe mu bahanzi 10 ba Gospel bakizamuka batunguye abantu kubera impano yabo ndetse n’icyerekezo cyiza bagaragazaga mu muziki.
Abamuzi bavuga ko ari umwe mu bahanzi bakomeje gukora umurimo wa Gospel badacika intege, aho akoresha umuziki nk’inzira yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.
Kuri ubu abakunzi be bakomeje kwitegura igitaramo cya “Ndagukomeje Live Recording”, benshi bavuga ko biteze umugoroba uzaba wuzuyemo kuramya Imana, guhimbaza ndetse no kongera kwizera.
Yves Rwagasore agiye gukora igitaramo yise “Ndagukomeje Live Recording”