× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yoboka Gad winjiranye igitego cy’abafana yasohoye indirimbo "Amahirwe ahoraho" - VIDEO

Category: Artists  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yoboka Gad winjiranye igitego cy'abafana yasohoye indirimbo "Amahirwe ahoraho" - VIDEO

Umuririmbyi wa Injiri Bora Yoboka Gad kuri ubu yayobotse inzira yo kuririmba ku giti cye nk’uko byifuzwaga na benshi bitewe n’ijwi rye ryiza.

Uyu muramyi usanzwe afite amavuta y’igikundiro, kuri ubu yatanze ubutumwa bwo guhembura imitima mu ndirimbo yise "Amahirwe ahoraho". Ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa busaba abantu kumenya ko Imana ari umubyeyi w’ukuri bityo amahirwe ahoraho ni uko "Imana yaduhaye agakiza k’ubuntu tutari tugakwiye" nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw.

Gad uvuka i Rubavu ni umusore ukiri ingaragu. Uyu munyempano uririmba ashize amanga umuziki kuri we ni umuzi dore ko yawutangiye akiri muto awutangirira muri korali z’abakiri batoya mu karere ka rubavu.

Yaje kugira amahirwe yo kwinjira muri carrier solo bimufasha kuririmba neza no kumenya amanota. Mu mwaka wa 2023 nibwo inzozi ze zo mu bwana zibaye impamo mu muryi havumbukamo ibiryoshye, atangirana indirimbo nziza yahise isamirwa mu kirere n’abamukundiye muri Injiri Bora n’abamubonye mu irushanwa RYA RSW aho yaviriyemo muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Mu masaha macye isohotse, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abakunzi barenga 2,000 ni ukuvuga ko amaze kubwiriza ubutumwa umubare munini uruta uw’abateranira mu nsengero nyinshi z’i Kigali.

Abajijwe niba iki ataba ari igihe cyo gusezera muri Injiri Bora bitewe no kuririmba ku giti cye nk’uko benshi babigenza, yagize ati"kuririmba ku giti cyanjye ndumva bitazatuma mva mu itsinda mbarizwamo, byose ni umurimo w’Imana kandi izabinshoboza".

Uyu muramyi ufata Aimé Uwimana nka Gamarieli we yatangaje ko icyerekezo afite mu muziki ari ugukomeza kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana bigafasha imitima ya benshi gukizwa.

Yoboka Gad yayobotse inzira yo kuririmba ku giti cye

Iyi ndirimbo yakozwe na Gira Music ikaba Kampani yashinzwe na Bright Patrick Karyango umwe mu bantu bafite amatafari menshi bamaze gushyira kuri Gospel. Uretse kuba umuraperi ukomeye muri gospel, ni umwe mu bantu batanze umusanzu ubyibushye muri gospel aho azwiho kugira ijisho rireba impano zitazwi rigahinguranya.

Bright Karyango akaba ari umwe mu bari bayoboye irushanwa rya RSW Talen Hunt 2023.Mu kiganiro gito yagiranye na Paradise.rw,B right yatangaje ko Gira music ari company ikomeje gushyigikira abanyempano batandukanye n’ubwo kugeza ubu ntawe baragirana amasezerano.

Ikindi, yatangaje ko bafite gahunda yo gukomeza kurobanura impano hagamijwe gushyigikira ubwami bw’Imana aho bazibanda Ku bahanzi bakiri batoya.

Gad uvuga ko ataje gukora ibyananiye abandi yasoje ikiganiro ashimangira ko Imana izamukoresha iby’ubutwari.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA GAD

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nakomereze aho,kdi Paradise namwe muri mukazi kose Imana ibahe umugishaa

Cyanditswe na: Festus  »   Kuwa 28/07/2023 10:45

Nakomereze aho,kdi Paradise namwe muri mukazi kose Imana ibahe umugishaa

Cyanditswe na: Festus  »   Kuwa 28/07/2023 10:45

Courage bro,urimo neza kbsa

Cyanditswe na: Munezero Willy  »   Kuwa 28/07/2023 08:46