Umuramyi Kunda Ruth Esther yatangaje ko umunsi umwe yifuza kuzataramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Kunda Ruth Esther, akenshi arangwa no gutuza, iyo atari muri gahunda zo gushakisha ubuzima yisomera ijambo ry’Imana kugira ngo atazagwa umwuma, agakunda kuririmba indirimbo ze n’iz’abandi, avuga ko impano iruta izindi yagabiwe n’umubyeyi we ari ugushishoza.
Iyo abajijwe akabando k’Iminsi kuri ubu umwana wese akwiriye kwicumba, asubiza ikayi n’ikaramu dore ko ahamya ko aho isi igana hasaba imbaraga z’umurengera no kureba kure.
Aganira na Paradise, Kunda Ruth Esther yavuze ko yishimira kuba yararobanuriwe guhimbaza Imana. Yagize ati: "Uhereye mu buto bwanjye nasabaga Imana kuzabumbura akanwa kanjye nkayishimisha ubwenjye bwanjye n’umutima wanjye binyuze mu mpano yo kuririmba.
Ubu ndashima Imana ko yasohoje Isezerano". Gusa yongeyeho ko kuvuga kugira neza kw’Imana adafite umutima umucira urubanza abifata nk’igitambo cy’ishimwe.
Umuramyi Kunda Ruth yakomoje ku gihango yagiranye n’Imana
Abajijwe ijambo ry’Imana rimusubizamo Imbaraga, yisunze igitabo cya Zaburi 119:11 hagira hati: "Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho."
Kunda Ruth Esther yifashishije iri jambo yagize ati: "N’ubwo ibicantege mu murimo w’Imana bitabura, ariko iteka mpora nzirikana ineza n’urukundo rw’Imana n’impamvu yo guhamagarwa kwanjye."
Uyu muramyi watangaje ko afite byinshi ahishiye abakunzi be mu mwaka utaha wa 2025, ubwo yabazwaga abahanzi 5 b’abanyarwanda yumva yatumira mu gitaramo cye cya mbere, kuri iyi ngingo yaruciye ararumira.
Kunda Ruth ni umwe mu banyempano barimo kuzamuka neza akaba yaramenyekanye mu ndirimbo "Ibambe" na "Nzaririmba". Afatwa nk’umwe mu bahanzi batanga icyizere bitewe n’ijwi rye ryiza n’ubutumwa bwihariye mu ndirimbo z’ihumure n’izibanda ku gakiza.
Tariki 03/08/2024, uyu muramyi yagize isabukuru nziza y’amavuko. Kuri uwo munsi ibyamamare muri Gospel bikaba byarifatanyije nawe, ibintu avuga ko byamushimishije cyane.
Kunda Ruth yakomoje ku gitaramo gikomeye yifuza gukorera muri Amerika