Mu Mujyi wa London, imibare mishya igaragaza ko umubare w’abicwa wagabanutse cyane mu myaka ishize, cyane cyane mu rubyiruko, ibi bakaba babikesha umukino wa Box washyizwe imbere.
Mu 2025, ingimbi n’abangavu umunani gusa ni bo bapfuye bishwe, umubare wagabanutseho 73% kuva mu 2021. Nubwo polisi ivuga ko amategeko akomeye n’ikoranabuhanga byabigizemo uruhare, amatorero n’imiryango y’abaturage bo bavuga ko impinduka zirambye zituruka ku kwigisha, kuyobora no guha urubyiruko icyizere.
Muri iyo miryango harimo Christian Boxing Alliance, gahunda ikorera mu majyepfo ya London ikoresha umukino wa Box nk’inzira yo gufasha urubyiruko kwirinda urugomo no kwiga ikinyabupfura, kwiyubaha no kwizera Imana.
Uwashinze uyu mushinga, Darrel McLeish, avuga ko Box yamufashije kugenzura uburakari no kwakira Kristo, ashimangira ko mu mukino mukirana mu kibuga mukarwana ariko mukarangiza musuhuzanya, bigatoza kwiyubaha no kwifata.
Uyu mushinga umaze gufasha abasore n’inkumi barenga 150, benshi muri bo bakuriye ahantu hakunze kumvikana iby’ubwicanyi n’ibyuma bikomeretsa.
Umwe muri bo, Nathan Varlet w’imyaka 21, yavuze ko Box yamwigishije kugenzura amarangamutima, kuko iyo ukina utwawe n’amarangamutima utakaza ubuhanga, nk’uko no mu buzima busanzwe abantu benshi bakora amakosa bitewe n’amarangamutima y’ako kanya.
Abayobozi b’amadini n’abakinnyi ba Box bemeza ko iyi gahunda igira uruhare mu kugabanya urugomo kuko iha urubyiruko aho rusohorera imbaraga zarwo mu buryo bwiza. Uretse imyitozo, bahabwa n’umwanya wo kuganira no kumva ko hari ubashyigikiye.
Abashinze uyu mushinga bavuga ko intego ari ukuwugeza no mu yindi mijyi, kugira ngo urubyiruko rwinshi rufashwe guhindura ubuzima, rwige ikinyabupfura, kandi ruhure n’ubutumwa bwa Kristo.
Inkuru tuyikesha Christian Post