× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kumurika Album nshya, Bruno K muri Management n’indirimbo “Yesu Ashimwe”: Ikiganiro na Gahongayire

Category: Artists  »  6 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kumurika Album nshya, Bruno K muri Management n'indirimbo “Yesu Ashimwe”: Ikiganiro na Gahongayire

Umuramyi w’icyamamare Aline Gahongayire, uzwi kandi nka Dr Alga, yongeye kwereka urukundo rwinshi abakunzi be abaha impano y’iyi weekend mu ndirimbo nshya yise “Yesu Ashimwe.”

Indirimbo nshya "Yesu Ashimwe" ije nk’ubutumwa bwuzuye amashimwe n’intsinzi, igaragaza imirimo ikomeye Imana ikomeje gukora mu buzima bwa buri munsi.

Mu magambo arimo imbaraga n’amarangamutima menshi, Aline Gahongayire aririmba agira ati: “Ndabyina intsinzi nyuma yo guhanuka kwa Yeriko, ndaririmba indirimbo y’abambukijwe Inyanja Itukura nyuma yo kubazwa bati ‘Imana yawe iri he?’ Dore ngiyi ni yo ikoze ibi, igiye no gukora ibirenze ibi, amaso arabibonye; ndaririmba indirimbo z’abanesheje, indirimbo z’ababonye insinzi. Yesu nashimwe.”

Aya magambo agaragaza ukwizera gukomeye no gushima Imana ku bw’ibyo yakoze n’ibyo igiye gukora.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Aline Gahongayire yasobanuye ko indirimbo “Yesu Ashimwe” ikubiyemo ubutumwa butomoye bw’amashimwe ashingiye ku mirimo y’imbaraga Kristo akoresha mu buzima bwa buri muntu.

Yagize ati: “‘Yesu Ashimwe’ ni indirimbo ikubiyemo amashimwe aremereye yacu ya buri munsi. Yesu aracyakora; ni indamukanyo yacu ya buri munsi kuko umubona ahaterera, ahatambika ndetse n’ahamanuka. Ku bw’ibyo twaremewe kumuramya bitewe n’ibyiza adukorera bituma imitima yacu idudubizamo amashimwe.”

Aline Gahongayire si umuhanzi gusa, ahubwo yihagazeho mu bikorwa bitandukanye byubakiye ku mpano ye yo kuramya no guhimbaza Imana. Afite imbuga nkoranyambaga zitandukanye zinyuzwaho ibihangano bye ndetse na website ye bwite www.gahongayire.com imufasha kwamamaza ibikorwa bye. Ni n’umushabitsi ufite ibikorwa by’ubucuruzi bimufasha kubona ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza.

Mu mwaka wa 2019 yashinze "Ndineza Organization", umuryango ugamije kuzana impinduka nziza muri sosiyete, abikesha ubunararibonye bw’imyaka 15 amaze akora ibikorwa bifitanye isano n’imiryango idaharanira inyungu no kwita ku batishoboye.

Kubera imishinga myinshi afite kandi ikomeje kwaguka, Aline afite itsinda rimufasha mu micungire y’inyungu ze no mu bujyanama. Iryo tsinda rihagarariwe na Eric Mashukano na Natasha Haguma, uzwi cyane mu bikorwa bya sosiyete Fill the Gap, wateguye igitaramo “Niwe Healing Concert” cya Richard Nick Ngendahayo ndetse akaba yaranabaye umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo.

Vuba aha, iri tsinda ryiyongereyeho Bruno K (Bruno Kiggundu), umuhanzi wo muri Uganda wamamaye mu ndirimbo nka “Faridah” na “Omuwala,” ndetse wamenyekanye cyane nyuma yo kuba uwa kabiri mu irushanwa rya Airtel Trace Music Stars. Bruno K ubu ari mu bagize itsinda rihagarariye inyungu z’umuziki za Aline, cyane cyane ku rwego mpuzamahanga.

Aganira na Paradise, Aline Gahongayire yavuze ko Bruno K yagize uruhare rukomeye mu kumufasha kwagura imbago z’umuziki we muri Uganda, aho ku wa 3 Nzeri 2025 yagiye muri Uganda mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano bye mu bitangazamakuru bitandukanye no mu bitaramo bitandukanye yakoreyeyo.

Indirimbo “Yesu Ashimwe” niyo ibimburiye album nshya [album ya 8] nayo izaba yitwa “Yesu Ashimwe.” Iyi album itegerejweho gukomeza guha abakunzi be ubutumwa bw’amashimwe, kwizera no guhamya ko Yesu akiri muzima kandi agikora ibikomeye.

Mu byo akora byose, Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo "Ndanyuzwe" akomeza kugaragaza ko intego ye atari umuziki gusa, ahubwo ari uguhindura ubuzima bw’abantu no kubibutsa gushima Imana mu bihe byose.

Aline Gahongayire yatangiye gusohora indirimbo zo kuri album ye nshya ya 8

Bruno K wo muri Uganda yinjiye mu bashinzwe inyungu za Aline Gahongayire mu bijyanye n’umuziki

REBA INDIRIMBO NSHYA "YESU ASHIMWE" YA ALINE GAHONGAYIRE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.