Mu nyigisho zo ku wa 3 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku gihango kidasanzwe gihuza umukristo n’Imana, ashingiye ku butumwa buboneka muri Yohana 14:18-23.
Yagaragaje ko Kristo atasize abamwizera nk’imfubyi, ahubwo ko yabahaye isezerano ryo kubabera umubyeyi no kugumana na bo iteka.
Muri Yohana 14: 18–23 hagira hati: Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho. Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.
“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.” Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab’isi?”
Yifashishije amagambo ya Yesu agira ati: “Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho… Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.” Aya magambo agaragaza ubumwe bukomeye burenze imyumvire isanzwe bwo kubana no kugumana.
Imana ni urukundo, kandi yakunze isi yose, itanga Umwana wayo kugira ngo umwizera atazarimbuka. Ariko iyo bigeze ku bayikunda, haba hari akarusho: habaho igihango cy’urukundo rwo gukundana. Si urukundo rw’umuntu umwe gusa, ahubwo ni ugukundana hagati y’Umubyeyi n’umwana.
Yesu yasezeranyije ko atazabasiga nk’imfubyi. Imfubyi si umuntu wakoze icyaha, ahubwo ni ubaho wimenya muri byose, nta mubyeyi umuba hafi. Mu isezerano rya Kristo, abamwizera bahabwa umubyeyi ubana na bo mu bihe byose, ibyoroshye n’ibikomeye, ibyiza n’ibibi. Ibi bivuze ko kuba mu isi bidakuraho ubusabane bwo mu mwuka; Imana iba hafi nk’Umubyeyi uhora yitaye ku mwana we.
Ku murongo wa 20, Yesu agaragaza ko ari muri Se, natwe tukaba muri we, na we akaba muri twe. Ubu bumwe ni ishingiro ry’igihango. Pawulo na we yigeze kubigarukaho agaragaza ko ubuzima bwe bwari bwarahindutse, atakiri we uriho, ahubwo ko Kristo ari we uri muri we. Ibi bisobanura ko ubumwe n’Imana atari imvugo, ahubwo ko ari impinduka y’umwirondoro.
Ikimenyetso cy’urukundo si amagambo cyangwa ibikorwa bigaragara inyuma gusa, ahubwo ni ukumvira Ijambo. Ufite amategeko ya Kristo akayitondera ni we umukunda. Ubumwe bw’umukristo n’Imana bubonerwa mu kumenya Ijambo no kurishyira mu bikorwa. Icyo ni cyo gihango nyakuri.
Gukunda Imana si ukwiyerekana imbere y’abantu, si ubuhanuzi, si imvugo nziza cyangwa imyambarire igaragaza ko uri umuntu ukunda Imana. Gukunda Imana ni ugukora ibyo ishaka, gusoma Ijambo no kurikurikiza. Ntiduhamagarirwa kwereka isi ko dukunda Imana; duhamagarirwa kwereka Imana ko tuyikunda.
Mu gusubiza ikibazo cya Yuda wabazaga impamvu Yesu yihishurira abe ntayiyereke ab’isi, yagaragaje ko ukwiyerekana kwe kugendana n’urukundo umuntu aba afitiye Ijambo. Abakunda Ijambo rye ni bo yihishurira. Kuba uw’isi ni ukutagira urukundo ukunda Ijambo, kuko kuba umwana w’Imana bigaragazwa no kuryitondera.
Iri jambo rya Pastor Christian Gisanura ntiryari iryo gucira abantu imanza, kuko twese twambaye umubiri utugora. Ariko gukunda Ijambo ni imbaraga zidufasha kuwuyobora no kuwurinda, bigatuma tuguma mu rukundo rw’Imana.
Iyo umuntu akunda Imana akayikundira by’ukuri, Se n’Umwana baraza bakagumana na we. Si ukumusura gusa, ahubwo ni ukubana na we iteka, aho yaba ari hose.
Izi nyigisho zashimangiye ko igihango cyacu n’Imana atari isezerano rya kure, ahubwo ko ari ubuzima bwo kubana, ubumwe budakurwaho, hagati y’Umubyeyi n’abana be.