× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

“Mana reba uko tumeze n’amakuba twagize” – “Utugarure” ya Jeanne Nayo yageze hanze!

Category: Artists  »  13 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 “Mana reba uko tumeze n'amakuba twagize” – “Utugarure” ya Jeanne Nayo yageze hanze!

Jeanne Nayo yashyize hanze indirimbo nshya “Utugarure” yari itegerejwe na benshi.

Umuhanzikazi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Jeanne Dufashwanayo uzwi mu muziki nka Jeanne Nayo, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Utugarure”, igaragaza isengesho rikomeye ryo gutakambira Imana ngo yongere igarure amahoro n’icyizere mu bantu bayo.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jeanne Nayo yavuze ko iyi ndirimbo ari isengesho ryavuye ku mutima, rishingiye ku bihe bikomeye isi irimo kunyuramo. Yagize ati: “Mana reba uko tumeze, reba amakuba twagize…”, agaragaza umutwaro w’ibibazo n’amakuba abantu bacamo, ariko bagakomeza gutumbira Imana nk’isoko y’ubutabazi.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026, ikaba ari imwe mu ndirimbo azasohora muri uyu mwaka. Ni yo ya mbere imwinjije mu mwaka mushya nk’umuhanzi, dore ko yaherukaga iyo yise Nta Mpamvu yasohoye amashusho yayo ku wa 14 Ukuboza 2025.

Indirimbo “Utugarure” ni imwe mu zikomeje kuganisha urugendo rwe rwa muzika imbere, rwo kubwiriza amahoro n’ihumure.

Reba indirimbo nshya “Utugarure” ya Jeanne Nayo kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.