Umusizikazi Umurizabageni Nadia ahanganye n’abasore uruhuri bari kumubuza amahwemo bamutereta nyuma yo kuvugira abakobwa batinze kubona abagabo mu gisigo “Nacumuye Iki?”.
Nyuma yo gusohora igisigo “Nacumuye Iki?”, Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi cyane mu mwuga w’ubusizi nka Umurizabageni Nadia, yavuze ko iki gisigo cyatumye ahura n’ikibazo gishya, aho abasore benshi batangiye kumutereta ku rwego rumubuza amahwemo.
Yagize ati: “Banyandikira cyane, bakampamagara kenshi ku buryo telefoni ishiramo umuriro ikazima. Baba bambwira bati: ‘Ese koko umukobwa mwiza nkawe yaragumiwe?’ abandi bakavuga ngo babonye videwo mvuga ko nkeneye umugabo, nimero bayikuye kuri TikTok, bakansaba ko dukundana.”
Iki gisigo cyasohotse ku wa 30 Mutarama 2026, kikaba cyaragarutse ku bibazo n’ihungabana bikunze kwibasira abakobwa bagenda bagaragaza intimba batewe no kubona bagenzi babo bashyingirwa, bakabyara, mu gihe bo baba bakiri iwabo batabona uwo bashingana umuryango.
Muri icyo gisigo, Umurizabageni Nadia yerekana amarangamutima y’umukobwa wihebye, wibaza niba hari icyaha yaba yarakoreye Imana, akayibaza ati: “Nacumuye iki Mana?”
Nadia yasobanuye ko we ari umuhanzi usiga agendeye ku biriho muri sosiyete, atari ubuzima bwe bwite aba ari kubamo. Yongeyeho ko iyo myitwarire y’abamwiyegereza, bamuhamagara cyangwa bakamwandikira batabanje kumva ubutumwa bw’igisigo imurembeje cyane, ku buryo yatangiye gutekereza guhindura nimero ya telefoni kubera guhamagarwa kenshi.
N’ubwo bimeze bityo, yatangaje ko ari cyo gisigo cye kimaze kurebwa n’abantu benshi kurusha ibindi byose yakoze mu gihe gito. Yashimiye cyane abamufashije kugisakaza bakora share, bakakireba, ndetse bakamwandikira bamubwira ko cyabakoze ku mutima.
Umurizabageni Nadia aracyashimangira ko azakomeza gukora ibihangano bifite ubutumwa bwubaka, buhumuriza imitima, kandi bugaha icyizere abakomeje guca mu bihe bigoye by’ubuzima.
Mu bisigo bye bizwi cyane harimo nka “Wisanza Ibyo Usanze,” “Data Nzira Iki?”, “Unziza Iki Ma?”, “Macibiri,” “Kibondo,” “Icupa” n’ibindi byinshi.