× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abanyamadini banze kuryumaho batanga ibitekerezo ku bitero bya Amerika na Israel muri Iran

Category: Leaders  »  11 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abanyamadini banze kuryumaho batanga ibitekerezo ku bitero bya Amerika na Israel muri Iran

Abayobozi b’Abakirisitu banze guceceka, na bo bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku bitero bya Amerika na Israel muri Iran

Ku wa 28 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwa Donald Trump zifatanyije na Israel zagabye ibitero bikomeye kuri Iran, byahitanye Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei n’abayobozi bakuru ba gisirikare.

Iran yahise yihorera irasa misile n’indege zitagira abapilote kuri Israel no ku birindiro bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati. Ingabo za Amerika zatangaje ko abasirikare batatu bapfuye abandi benshi bagakomereka.

Nyuma y’ibi bitero, abayobozi batandukanye b’Abakirisitu bagaragaje ibitekerezo binyuranye.

Lana Silk

Lana Silk wa Transform Iran yavuze ko ibyo byari ibintu “bitashoboraga kwirindwa,” ashimangira ko abaturage ba Iran bamaze imyaka 47 bababazwa n’ubutegetsi bw’igitugu, bityo ko hari ababonye ubufasha bw’amahanga nk’icyari gikenewe.

Franklin Graham

Umuvugabutumwa Franklin Graham, uyobora Billy Graham Evangelistic Association, yashimiye Trump avuga ko yahaye Abaturage ba Iran amahirwe yo kubona ubwisanzure, anasaba abantu gusengera Perezida n’ingabo ziri ku rugamba.

Shaine Claiborne

Ku rundi ruhande, Shaine Claiborne wa Red-Letter Christians yanenze ibitero, avuga ko kwica abantu atari bwo buryo bwo kubaka isi nziza kandi ko urugomo ruvamo urundi rugomo.

Susan Michael

Susan Michael wa International Christian Embassy Jerusalem we yashyigikiye igikorwa cya Amerika na Israel, ashimangira ko hari ibihe ubuyobozi bushobora gukoresha imbaraga mu kurwanya ikibi no kurinda amahoro.

Senateri Raphael Warnock

We yanenze icyo gikorwa, avuga ko gishobora gukurura indi ntambara ndende mu Burasirazuba bwo Hagati kandi kigashyira mu kaga umutekano wa Amerika, asaba ko hakwiriye gushyirwa imbere inzira y’ibiganiro aho kwihutira intambara.

Tony Perkins wa Family Research Council

Uyu yashimye icyemezo cya Trump, ariko asaba Abakirisitu kwibanda ku isengesho no gusengera abayobozi n’abaturage ba Iran, aho kwishimira intambara.

Muri rusange, ibi bitero byagaragaje uko Abakirisitu batavuga rumwe ku bijyanye n’intambara n’imikoreshereze y’ingufu za gisirikare, aho bamwe babona ko ari ngombwa mu guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu, abandi bakabona ko bidatanga amahoro arambye kandi ko bishobora gukomeza urugomo.

Ibisobanuro by’iyi foto: Abantu benshi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro Ayatollah Ali Khamenei nyuma y’uko itangazamakuru rya Leta ya Iran ryemeje ko yapfuye ku wa 1 Werurwe 2026 i Tehran. Uyu Muyobozi w’Ikirenga wa Iran yishwe nyuma y’ibitero byahuriyemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku wa 28 Gashyantare. Mu gusubiza, Iran yarashe misile n’indege zitagira abapilote kuri Israel ndetse inibasira n’inshuti za Amerika mu karere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.