× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka n’umwimerere w’urugendo rwa Alicia na Germaine nk’abaramyi - VIDEO

Category: Artists  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amateka n'umwimerere w'urugendo rwa Alicia na Germaine nk'abaramyi - VIDEO

Alicia na Germaine ni abakobwa babiri bavukana bakomoka mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, akaba ari ho batuye. Alicia yavutse ku wa 24 Ukwakira 2003, akaba ari we mukuru, mu gihe Germaine yavutse ku wa 18 Ukuboza 2006.

Alicia na Germaine ni abakobwa b’abavandimwe bafite impano idasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni Abakristo bo mu Itorero ADEPR Ruhangira, bakaba barakuriye mu muryango ukunda Imana kandi ushyigikira impano z’abana.

Ufitimana Alicia, umukuru, ni umunyeshuri mu by’Ubuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu gihe murumuna we Ufitimana Germaine yiga mu mashuri yisumbuye mu ndimi n’ubuvanganzo kuri Groupe Notre Dame d’Afrique de Nyundo.

Urugendo rwabo rwa muzika rwatangiye ku mugaragaro mu 2022, ariko indirimbo ya mbere “Urufatiro” yasohotse ku wa 17 Mata 2024 ari yo yabafunguriye amarembo yo kumenyekana. Iyi ndirimbo yanditswe na se wabo, Ufitimana Innocent, ari na we ubahagarariye.

Nyuma yayo bakurikiyeho “Rugaba”, “Wa Mugabo”, “Ihumure”, “Uriyo”, indirimbo yakunzwe cyane ku rwego rwo hejuru, na “Ndahiriwe”, Mu ntangiriro za 2026, ku wa 14 Mutarama, basohoye “Ibendera”, indirimbo ya Gospel iri mu njyana ya Amapiano.

Mu gihe gito cyane, Alicia na Germaine begukanye igihembo cya Best Gospel Artist muri Rubavu Music Awards 2025, bagera ku barenga ibihumbi 80 ku muyoboro wabo wa YouTube.

Intego yabo ni ugukomeza kwagura umurimo wabo, bakaba abahanzi ba Gospel ku rwego mpuzamahanga.

Reba icyegeranyo gisobanura neza amateka n’umwimerere w’urugendo rwabo kuri YouTube

REBA INDIRIMBO YABO NSHYA "IBENDERA"

REBA INDIRIMBO YABO "RUGABA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ishimwe cyane kuko yaduhaye impano nziza nka Alicia and Germaine bo kudufasha gusabana nubwami bwimana.
Nge Ndabakunda cyane Kandi nishimiye ko bafite intego yo gukomeza gukora ibihangano byabo byuzuye ubuhanga n’ubugingo
So ntacyo nabona nabaha gusa Imana ibakomereze amaboko,
Natwe inshingano zacu nukubakurikirana kumbuga zabo zose Imana ibidufashemo.
Much respect,may God bless you! ♥️♥️♥️

Cyanditswe na: NDAYIZEYE Xavier   »   Kuwa 03/02/2026 07:55

Imana ishimwe cyane kuko yaduhaye impano nziza nka Alicia and Germaine bo kudufasha gusabana nubwami bwimana.
Nge Ndabakunda cyane Kandi nishimiye ko bafite intego yo gukomeza gukora ibihangano byabo byuzuye ubuhanga n’ubugingo
So ntacyo nabona nabaha gusa Imana ibakomereze amaboko,
Natwe inshingano zacu nukubakurikirana kumbuga zabo zose Imana ibidufashemo.
Much respect,may God bless you! ♥️♥️♥️

Cyanditswe na: NDAYIZEYE Xavier   »   Kuwa 03/02/2026 07:54

Ewana kbx turabakunda kand turabashyigikiye imana nibakomereze amaboko namajwi yabo

Cyanditswe na: mendy, rubavu, rubona  »   Kuwa 03/02/2026 06:05

Ewana kbx turabakunda kand turabashyigikiye imana nibakomereze amaboko namajwi yabo

Cyanditswe na: mendy, rubavu, rubona  »   Kuwa 03/02/2026 06:04