× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gukunda abantu no guca bugufi: David Kega yavuze ibigwi Josh Ishimwe bahuriye mu ndirimbo

Category: Artists  »  7 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gukunda abantu no guca bugufi: David Kega yavuze ibigwi Josh Ishimwe bahuriye mu ndirimbo

Umuramyi David Kega yavuze ibigwi n’ibirindiro Josh Ishimwe bahuriye mu ndirimbo "Nshinjwa kugukunda".

Bamwe mu bahanzi bagiye bapanga imishinga yo gukorana indirimbo ikarangirira mu bitekerezo mu gihe hari abandi bahuriye mu ndirimbo nyamara nyuma bagaterwa na Daimoni w’agasigane ko kwishyura kugeza ubwo batongera kwitaba telefoni batazi bikanga ko Ari uwakoze ya ndirimbo wahinduye telefoni.

Siko byagenze kuri David Kega na Josh Ishimwe. Umunsi bajyaga inama Imana yarabasanze maze mu nganzo havumbukamo icyivugo mu ndirimbo ihebuje bise "Nshinjywa kugukunda.

Uyu mushinga wavuyemo ikiganiro gihumura neza David Kega yagiranye na Paradise. Avuga ku mvano y’iyi ndirimbo n’ubutumwa bukubiyemo, David Kega bita umusirimu ati: "Ni indirimbo isingiza Kristo tumwibutsa ko twabaye umwe ko abantu ntakindi batuziho uretse kumukunda.

Ni indirimbo naririmbanye bwa mbere na El-shaddai gusa kuko nyikunda maze gutangira carrier numvaga nzayisubiramo, kubera ko nkunda uburyo Josh aririmba gospel yo mu njyana ya gakondo namusabyeko twayisubiranamo nawe ambwirako ayikunda!!"

Mu magana y’abahanzi hari impamvu ingana ururo ivamo umushinga w’abahanzi bemera gusangira imvune n’umusaruro. Ubwo yabazwaga uko abona Josh Ishimwe, David Kega ati: "Ni umugabo ukunda abantu w’umukristo kandi uca bugufi".

"Ni umwe mu bahanzi beza bafite amavuta y’Uwiteka n’ubwiza bw’Imana. Afite ijwi ryiza ridahungabanywa n’imiraba y’umubisha, ibyo bituma benshi bamufata nk’umutware w’uruhimbi."

Nyuma yo kuzana umugisha mu muhamagaro bikamuhesha kubaka ubwami bw’umutamenwa mu mitima ya benshi binyuze mu ndirimbo nka Sinakurekura, ishimwe ryuzuye akanwa kanjye n’izindi.

Benshi mu bamwakirije yombi batangiye kumuguyaguya no kumugusha neza kugira ngo azabataramire bagubwe neza. Mu ijwi ryiza ryuje ubupfura n’ubunyangamugayo yabahaye igisubizo gitomoye ati:⁠ "Turi kubisengera no kubitegura, Album yacu ya mbere yararngiye igizwe n’indirimbo 15 ziri "official" ubwo Imana n’ibishima tuzayimurika vuba!
".

Imigabo n’imigambi birakomeje kuri David Kega

Ku yindi mishinga myiza ihesha Imana n’abantu icyubahiro yavuze ko nayo ikomeje kunononsorerwa mu ruhongore iwabo w’inyana,ati: "Dufite imishinga myinshi ubu tugeze kure dukora Album yacu ya 2 ni byo turimo, hanyuma tunareba uko twakora Album launch ndetse nagahunda y’ibitaramo."

Ni umwe mu bahanzi bambara neza bakanaberwa.Umusirimu

Yasoje ikiganiro ashimira abafatanyabikorwa babo, abanyamakuru, ikipe imufasha gukora indirimbo, abaririmbyi n’abacuranzi n’abandi boose bamushyigikira mu murimo w’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.