× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu ni we ntsinzi yacu: Yves Rwagasore yongeye kurasa uruti mu ndirimbo "Intsinzi" - VIDEO

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yesu ni we ntsinzi yacu: Yves Rwagasore yongeye kurasa uruti mu ndirimbo "Intsinzi" - VIDEO

Nyuma y’iminsi mike atanze ubutumwa buyunguruye mu ndirimbo "Narababariwe", Yves Rwagasore yongeye gushimangira ko akomeje urugendo rwo kwamamaza Kristo mu mahanga yose mu ndirimbo "Intsinzi".

Uyu muramyi kuri ubu urimo kubarizwa ku butaka bwa Canada yagiranye ikiganiro na Paradise ashimangira imbaraga za Yesu Kristo umwami w’abami.

Mu mvugo nziza, Yves yagize ati "Ubutumwa twashatse gutanga ni uko Yesu Kristo ari we ntsinzi yacu kandi muri we ntiharimo gutsindwa".

Yakomeje asaba abantu kudaterwa ubwoba n’imigambi y’abadayimoni bitewe n’ubutsinzi bwo muri Kristo. Yagize ati "Kenshi umwanzi arabiduhisha akaduteza ubwoba ariko abana b’Imana bahawe intsinzi kandi niy’iteka, turi abatsinzi muri byose."

Yves Rwagasore yahumurije abantu barembejwe n’imyambi y’umubisha.

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye harabo usanga baratentebutse bakava mu byizerwa bitewe n’impamvu zitandukanye. Imiterere y’isi ndetse n’imihindagukire y’ibihe bituma benshi biheba bitewe n’inzara, ubushomeri, uburwayi n’ibindi….

Mu kwifatanya nabo, Yves Rwagasore yifatanyije nabo arabahumuriza ati "Abantu barembejwe n’imyambi y’umubisha nihumure Imana ntiyabibagiwe kandi ibafitiye imigambi myiza".

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya 29:11 Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Yifashishije iri jambo yibutsa aba bantu ati’’nta joro ridacya’’.

Yves Rwagasore umusore wagambiriye kuzakoresha igihe cye neza ahesha Kristo icyubahiro.

Ibyishimo n’umunezero bihora muri we

Yves Rwagasore uri mu bahanzi bari gukora cyane by’umwihariko abari muri Diaspora nyarwanda, azwi mu ndirimbo nka "Njyewe na Yesu", "Wowe Ntujya uhemuka", "Abiringiye Uwiteka", "Thank you God" n’izindi zitandukanye. Nyuma yo kugera muri Canada, ntabwo yamanitse inanga, ahubwo yakomeje gukora mu nganzo ahumuriza ubwoko bw’Imana.

Video:Reba indirimbo nshya’’Intsinzi’’ ya Yves Rwagasore

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.