× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu azi kurinda: Umunsi wa 2 - Ntabwo ari imbaraga zawe zakurinze aho wanyuze hose

Category: Sermons  »  1 month ago »  Pastor Christian Gisanura

Yesu azi kurinda: Umunsi wa 2 - Ntabwo ari imbaraga zawe zakurinze aho wanyuze hose

"Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n’ibyo yabakorereye muri Egiputa byose mu maso yanyu, no mu butayu aho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk’uko umugabo aheka umuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino." (Gutegeka Kwa Kabiri 1:30;31).

Hari igihe njya ntekereza imikorere y’Imana n’inyungu ikuramo, bikansiga. Aha, Imana Irabisobanuye neza.

Iratwibutsa ibikurikira:

1. Mu gihe twari tukiri mu byaha, dukora ibintu tugamije kwinezeza, ducumura tukabyirata, duhemuka tukabona ko ari bwo bunyamujyi, turwanira inyungu bwite, tugendana n’ibyitwa ko bigezweho tutazi ko turi gukorera ubwami bw’umwijima, Imana yaraturinze. Itujya imbere, ikuraho imitego y’umwanzi ngo itaduhitana, tukarimbuka.

Yesu Umucunguzi yatubereye umuvugizi imbere ya Se ari na we Data. Aboroga ati, ’uyu nawe naramucunguye, sinakwemera ko arimbuka atarampakana, tumuhe amahirwe ya nyuma, azahinduka’.

Kugeza ubu aracyabikora kandi hariho abumva iryo jwi mu mitima yabo, bagahinduka n’abandi bakaryirengagiza.

Nawe tega amatwi iryo jwi, usubize amaso inyuma, umenye ko icyatumye utarapfa, harimo no kuba akiguhaye ayo mahirwe yo kureka ibyaha, utazarimbuka.

2. Mu gihe wari mu buzima bukakaye, bukennye, ushonje, nta byiringiro, wabayeho. Ndetse mu bitero bya satani agamije ku kwica akoresheje indwara, impanuka intambara n’ibindi, wabayeho. Wabayeho mu buryo nawe utazi kandi utumva. Ni cyo twita ubuhamya.

Yesu yaraduhetse. Ubwanjye, iyo nibutse ko nakoze impanuka 11 mu myaka ibiri (1995-1997), nkaba nkiriho kandi nta bumuga byansigiye ni ibitangaza. Yesu yaraduhetse kandi aracyaduheka na magingo aya.

Niba utabyumva ariko warabyiboneye, ntabwo ari imbaraga zawe zakurinze aho wanyuze hose. Hari ibyo wita amahirwe kandi ari ubuntu wagiriwe n’Imana. Amahirwe ntabaho kubana b’Imana, habaho ubuntu n’imigambi yayo isohora ku bana bayo.

Rero, subiza amaso inyuma urebe uko Yesu yakwitayeho utaranamumenya, umushime, kandi urusheho no ku mwizera ko n’imbere atazakureka. Azongera aguheke kandi agutegurire inzira ku bw’icyubahiro cy’iwe.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.