× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni iki cyakurinda ibihe by’ubuyobe? - Pastor Christian Gisanura

Category: Sermons  »  December 2024 »  Nelson Mucyo

Ni iki cyakurinda ibihe by'ubuyobe? - Pastor Christian Gisanura

Ubuzima ababyeyi bacu babayemo, ntibasengaga cyane, ariko barakiranukaga. Ibihe turimo, abantu barasenga cyane ariko ninako barushaho gucumura.

Rero ibihe biri imbere byo, uratekereza inyigisho zizaba ziganza ari izihe? Niba utigeze ubitekerezaho, igihe n’iki. Ni iki kizakurinda wowe n’abawe inyigisho z’ubuyobe zirikwuzura isi?

Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, (2 Timoteyo 4:2;3)

Uyu ni Pawulo waburiraga Timoteo, ati uko bigushobokeye kose, mu bihe byiza na bibi uvuge Imana, kuko ubuyobe buraje.

Ibyo bihe twagezemo. Inyigisho z’ubuyobe zirikugwira, kandi abantu bifuza kwumva ibibaryoheye kuruta ibibacyebura. Niyo mpamvu benshi baryoherwa n’indirimbo, byagera mu jambo ngo batinze, ngo yanditse byinshi, ngo yigisha nabi...

Pawulo ati tabara, burira abantu, uhane, uteshe, uhugure kandi ubikoranye ubwitonzi. Kuko abantu ntibakunda ababasunika, bakunda ibijyanye n’ibyo bakunda.

Uyu munsi ndakuburiye gusuzuma ibyo ukunda kwumva, niba bitaguhindura kurushaho kwegera Imana, byaba birikurushaho kukujyana kure yayo. Uzashiduka ntagaruriro.

Ahubwo reka ubuzima bwawe buvuge ubutumwa bwa Kristo, kuko uzaba utari kubyira abandi gusa, ahubwo uzaba urimo no kwibyiriza, amaherezo uzayobirwa n’ibyo uvuga.

Ntuzagire isoni yo kuvuga Imana, uzaba utanga umusanzu wawe m’ukwubaka iyi si, gusenya imirimo ya satani, ukora umurimo unezeza Imana, cyane cyane wishinganisha wowe n’abawe mu maraso Yesu. Wabuvuga mu migani, mu bikorwa cyangwa mu nyandiko, nk’uko mbikoze, ariko burira abantu hakibona.

Shalom

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Urakoze pastor,amagambo meza atugarura

Cyanditswe na: Regina   »   Kuwa 08/12/2024 11:47

Urakoze pastor,amagambo meza atugarura

Cyanditswe na: Regina   »   Kuwa 08/12/2024 11:45