Ese waruziko muri Bibiliya Igitabo cyera cy’Imana habamo igitabo kitavuga ijambo Imana ariko kikabamo impamba ikomeye y’ubuzima ?
Paradise.rw yifuje kugusangiza amagambo akomeye umukozi w’Imana Bishop Dr. Fidele Masengo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha akanayasangiza ababarizwa kuri All Gospel Today (AGT). Ni amagambo yuje ubwenge aza kugutera inyota yo gusoma Bibiliya umunsi ku wundi.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati “We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y’umwami, kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.” (Esteri 4:13-14).
Ejo ndimo nkora “méditation” ku gitabo cya Esiteri nageze aho Imana yongera kunganiriza ku ntego y’ubuzima. Nafashijwe no guhishurirwa ukuntu igitabo kitavugwamo ijambo “Imana” gihishemo amasomo akomeye yo kubaho mu ntego y’ubuzima (Living out your purpose) ndetse n’imirimo igaragara y’Imana itagaragara (Visible Acts of Invisible God).
Iki gitabo ndakibatuye!
Umuntu wese ubishoboye agisome (kigizwe gusa na pages 8), maze dushorerane mu nyigisho (Sermon series) nise "Kumenya intego y’ubuzima" nzaganiraho iminsi myinshi.
Mugire umunsi mwiza w’amateraniro!".