× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 7 ugomba kumenya mbere yo kwitabira igitaramo In Christ Now 2026 cya René na Tracy

Category: Artists  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibintu 7 ugomba kumenya mbere yo kwitabira igitaramo In Christ Now 2026 cya René na Tracy

Mu gihe habura iminsi mike ngo igitaramo "In Christ Now Worship Experience 2026" kibe, amatsiko ni menshi ku bazacyitabira no ku batarafata umwanzuro. Ariko se, ni iki buri wese akwiriye kuba azi kugeza ubu?.

Iki gitaramo cyateguwe na René Patrick na Tracy Agasaro kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, muri Camp Kigali, kikaba cyitezweho guhuriza hamwe ibihumbi by’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazaba baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Mbere yo gufata umwanzuro wo kukitabira dore ibintu birindwi by’ingenzi ugomba kukimenyaho.

1. Ni cyo gitaramo cya mbere cya "In Christ Now" kibayeho mu Rwanda

René na Tracy bavuga ko iki gitaramo ari cyo kizatangiza ku mugaragaro uru rugendo, kikazajya kiba buri mwaka mu cyumweru cya nyuma cya Nyakanga. Ibi bivuze ko "In Christ Now" igamije kuba umunsi ngarukamwaka uzwi mu bikorwa byo kuramya Imana mu Rwanda.

2. Hazaba amasaha arindwi yo kuramya Imana adahagarara

Kimwe mu bidasanzwe kuri iki gitaramo ni uko kizarangwa n’amasaha 7 yo kuramya no guhimbaza Imana "non-stop", bitandukanye n’ibitaramo byinshi bikunze kumara amasaha atatu, ane cyangwa bikarangwa n’ibiruhuko byinshi hagati y’abahanzi.

3. Hazitabira abaramyi bazaba baturutse mu Rwanda, Tanzania na Nigeria

"In Christ Now 2026" si igitaramo cy’abahanzi bo mu Rwanda gusa. Hazaririmbamo Bella Kombo na Zoravo bo muri Tanzania, Ebuka Songs wo muri Nigeria, ndetse n’abaramyi bo mu Rwanda barimo Ben na Chance, Kalisa Kenneth, Rebirth Worship, hamwe na René Patrick na Tracy Agasaro bazakira abashyitsi.

4. Camp Kigali ni intambwe nshya kuri René na Tracy

Mu kiganiro n’abanyamakuru, babajijwe impamvu bahisemo Camp Kigali kandi bakunzwe cyane. Tracy yasubije ko ibintu byose bikura buhoro buhoro.

Yagize ati: "N’umwana ntabwo avuka ngo ahite atangira kugenda. Ibintu byose bigenda gake gake. Ahubwo mwibaze, ubutaha tuzajya hehe? Niba muri Mutarama twari muri Crown Conference ubu tukaba tugiye muri Camp Kigali, ubwo noneho ubutaha ni hehe?"

Ibi byerekana ko babona Camp Kigali nk’intambwe imwe mu rugendo rwabo rwo kwagura umurimo. Birashoboka ko ubutaha bazajya ahandi hantu hagutse nka

5. Hari ibanga rikomeye ku muntu uzabwiriza

Mu byabajijwe cyane harimo kumenya uzigisha Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo. Tracy na Rene ntibigeze babitangaza, ahubwo Tracy yavuze ko ari "agaseke gapfundikiye", asiga abakunzi b’iki gitaramo bategereje kuzabimenya ku munsi wacyo.

6. René na Tracy bafite icyerekezo cyo kwagura "In Christ Now"

René na Tracy batangaje ko kuva mu mwaka utaha, "In Christ Now" itazaba igitaramo cy’umunsi umwe gusa, ahubwo ko biteganyijwe ko izajya imara iminsi ibiri, ibigaragaza ko bafite intego yo kuyagura uko imyaka izagenda ishira.

7. Amatike ari kugurishwa, imyanya y’ubuntu yarashize

Amarembo azafungurwa Saa Cyenda z’amanywa (3:00 PM). Imyanya 1000 y’ubuntu yamaze gushira, bityo kwinjira bisigaye bikorwa binyuze ku matike agurwa ku rubuga www.renetracy.com cyangwa ukoresheje kode ya *550*2*2*111#. Amatike ari ku giciro cya 10,000 Frw na 25,000 Frw.

Mu gihe imyiteguro igeze ku musozo, "In Christ Now 2026" itegerejwe nk’igikorwa kizahuza abaramyi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana bazaba baturutse mu bice bitandukanye.

Kuba kizitabirwa n’aba bantu bazafatanya mu kuramya na ba nyiri ukugitegura, biri mu byacyongereye kuba umwihariko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.